Musanze: Umunyeshuri yafatanywe urumogi bimuviramo kudakomeza ibizami

Umunyeshuri warimo akora ikizamini cya Leta kuri site ya Sonrise High School, yafatanywe udupfunyika tubiri tw’urumogi ubwo yari agiye kwinjira mu ishuri ngo akore ikizamini, bituma ahita atabwa muri yombi n’inzego z’ubutabera bityo ibyo gukora ikizamini biba bihagarariye aho.

Uyu munyeshuri wari umwe mu barebwa n’amabwiriza ya minisiteri y’uburezi ko abanyeshuri batakurikije gahunda igenga imyigire mu mwaka bagomba gukora ikizamini batakoze cy’umwaka wa gatatu w’amashuri yisumbuye.

Uyu munyeshuri, w’imyaka 19, yafashwe tariki 01/11/2013, akaba yiga mu ishuri ryisumbuye rya Kigombe. Ubu afungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Muhoza, mu karere ka Musanze, aho ategereje gushyikirizwa inzego z’ubutabera kugirango akurikiranwe ku cyaha yafatiwemo.

Uyu munyeshuri, wiyemerera icyaha, avuga ko ari bagenzi be bamushutse, bakamubwira ko iyo umuntu yanyoye ibiyobyabwenge bituma akora neza ikizamini, cyakora ntabwo abasha kugaragaza abo bamushutse.

Ukuriye ubugenzacyaha, akaba n’umuvugizi wa polisi mu ntara y’Amajyaruguru CSP Francis Gahima, avuga ko ibyabaye kuri uyu munyeshuri bikwiye kubera bagenzi be urugero, bakabona ko gukoresha ibiyobyabwenge ari icyaha kitagomba kwihanganirwa.

Yongeraho ko urubyiruko rukwiye gusobanukirwa neza ububi bw’ibiyobyabwenge, aho uwabikoresheje aba atagifite ubwenge bwe bwose, bityo akaba ashobora gukora amakosa menshi, nk’uko byagiye bigaragara ku bantu bishora mu bugizi bwa nabi, ubujura, gufata abana ku ngufu n’ibindi.

Uyu munyeshuri ahamwe n’ibyaha, yahanishwa ibihano birimo ihazabu iri hagati y’ibihumbi 50 na 500, ndetse n’igifungo kiri hagati y’umwaka umwe n’imyaka itatu.

Jean Noel Mugabo

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka