Kuri uyu wa Gatanu tariki 01 Werurwe 2024, Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwerekanye telefone 167 zari zaribwe, hamwe na bamwe mu bakekwaho kuziba, kuzikuramo kode no kuzihindurira ibirango.
Umujyi wa Boston, muri Massachusetts, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, watangaje ko iya 2 Werurwe ari umunsi wahariwe Umuhanzi Burna Boy ‘Burna Boy Day’, mu rwego rwo kumushimira ku bw’ibikorwa bye bya muzika n’ubuvugizi.
Inkuru y’uko Ali Hassan Mwinyi wahoze ari Perezida wa Tanzania yitabye Imana, yamenyekanye tariki 29 Gashyantare 2024, itangajwe na Perezida wa Tanzania Samiya Suluhu Hassan.
Buri mu mukinnyi w’ikipe ya Etincelles FC yahawe amafaranga 1277 mu gihe bitegura APR FC mu mukino w’umunsi wa 23 wa shampiyona uzabera kuri Kigali Pelé Stadium ejo Ku wa Gatandatu batari bamenya ko ikipe izagera ku kibuga.
Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 batujwe mu Mudugudu wa Taba uherereye mu Kagari ka Bukomeye, mu Murenge wa Mukura mu Karere ka Huye, bishimira kuba na bo barahawe aho kuba, ariko na none hari ibitarabanyuze.
Urwego rw’Igihugu rw’Iterambera (RDB) rufite umushinga wo kwagura Pariki y’Igihugu y’Ibirunga iherereye mu Ntara y’Amajyaruguru , ikiyongeraho 23% by’ubuso bwayo busanzwe.
Umwongereza Andy Murray ukina umukino wa Tennis yatangaje ko imikino ya Olempike ya 2024 izabera i Paris izaba ari yo ya nyuma agahita asezera kuri uyu mukino.
Mu Karere ka Nyarugenge, Umurenge wa Nyamirambo, Akagari ka Kivugiza, mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 1 Werurwe 2024, imodoka yo mu bwoko bwa Suzuki Vitara, yahiye irakongoka.
Nyuma y’imyaka icyenda (9) Koperative y’abahinzi b’umuceri mu kibaya cy’umugezi w’Umuvumba, CODERVAM, ivuye mu ideni rya Miliyoni 309,864,415Frw yari ifitiye abacuruzi baguraga umusaruro wabo, ibirarane by’imishahara y’abakozi n’iby’Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro (RRA), ubu ni yo yahize andi makoperative mu kwesa (...)
Umutwe w’iterabwoba wagabye igitero mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 1 Werurwe 2024, cyibasira ikigo cya Gisirikare giherere mu karere ka Koulikouro, nko mu bilometero 200 mu Majyaruguru ya Bamako, yerekeza ku mupaka wa Mauritania.
Imwe muri Sosiyete zamamaza mu Bushinwa, yateje impaka ku mbuga nkoranyambaga, nyuma y’uko ishinjwe n’abakozi bayo kuba yaravanye ibiro byayo mu Mujyi, ikabijyana ahantu kure mu misozi, igamije kugira ngo bacike intege biyirukane mu kazi kandi badasabye imperekeza, kuko ntawe uzaba abasezereye.
Mu mpera z’iki cyumweru, mu Karere ka Huye mu kigo cy’amashuri cya Groupe Scolaire Officiel de Butare, harakinirwa irushanwa ngarukamwaka ryo kwibuka Padiri Kayumba Emmanuel, wabaye Umuyobozi wa Groupe Scolaire Officiel de Butare (Indatwa n’Inkesha) witabye Imana.
Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’izindi nzego zabashishe gufatira abantu 2,273 mu bikorwa byo gucuruza no kwinjiza ibiyobyabwenge mu gihugu, mu gihe cy’amezi atandatu.
Umutwe wa Hamas wahamagariye Abanya-Palestine gukora urugendo rugana ku Musigiti wa Al Aqsa muri Yeruzalemu, mu rwego rw’intangiriro z’Ukwezi kw’igisibo kwa Ramadan, ibyo bigakorwa mu rwego rwo kugaragaza ko hakenewe agahenge muri Gaza, muri uko kwezi kw’igisibo.
Perezida Kagame yakiriye urubyiruko ruhagarariye abandi rwitabiriye gahunda yiswe ‘Young Leaders Program’ ibaye ku nshuro ya gatatu. rumugaragariza imwe mu mishinga rufite rwifuza guteza imbere.
Inyubako y’ikibuga cy’imikino y’intoki ya Petit Stade kugeza ubu iragana ku musozo, aho yavuguruwe.
Umukinnyi w’Umunyarwanda ukina hagati mu kibuga, Mukunzi Yannick, avuga ko ari mu bababajwe n’urupfu rwa Uwimana Marriam wari uzwi nka Mama Hussein uheruka kwitaba Imana, umukunzi ukomeye wa Rayon Sports yagurije amafaranga yaguzwe uyu musore mu 2017, aza muri iyi kipe.
Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard, avuga ko iyi myaka irindwi ya gahunda ya Leta y’imbaturabukungu (NST1), isize umubare w’ibyumba by’amashuri wikubye kabiri, binatanga umusaruro ukomeye kuko umunyeshuri wagendaga ibirometero 10 ajya anava ku ishuri ubu akoresha ikilometero kimwe n’igice gusa ariko intego (...)
Abantu bavutse ku itariki 29 Gashyantare, ntibagira amahirwe yo kwizihiza umunsi w’amavuko buri mwaka nk’abandi kubera ko iyo tariki ibaho rimwe mu myaka ine, bigatuma umwaka bawita ‘Umwaka Utaruka’, ‘Umunsi Utaruka’, n’abavutse kuri uwo munsi bakabita ‘Abatarutsi’ biva ku nshinga Gutaruka.
Ingeri z’abantu batandukanye bavuga ko abantu bize bagaragaraho icyuho cyo kuvuga Ikinyarwanda neza, kuko bakivanga n’indimi z’amahanga.
Inzego z’umutekano muri Afurika y’Epfo, zatangaje ko zataye muri yombi abantu barindwi bakekwaho guhitana umuhanzi Kiernan Forbes, uzwi nka AKA, ndetse ko aba bantu amakuru agaragaza ko babyishyuriwe nubwo hataramenyekana impamvu.
Urwego rushinzwe Imiyoborere mu Rwanda (RGB), rusaba Sosiyete Sivile (Imiryango itari iya Leta) kuba maso ikamenya niba amafaranga yahawe atakomotse ku bikorwa by’iterabwoba n’ubundi bugizi bwa nabi, bikaba byafatwa nk’ibyaha by’iyezandonke.
Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN) n’Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro (RRA), bataganje ko umuntu uzajya amenyekanisha ko atahawe inyemezabuguzi ya EBM, azajya ahabwa ishimwe ringana na 50% by’ibihano biteganyijwe ku kutayitanga.
Abimukira bo mu bihugu bya Afurika bitandukanye bari mu bwato bwari buturutse muri Senegal, berekeza mu birwa bya Canary mu gihugu cya Espagne, barohamye mu Nyanja abasaga 20 bahasiga ubuzima.
Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika biravugwa ko yahagaritse burundu umusifuzi w’Umunya-Maroc Redouane Jiyed nyuma yo kwanga gusifura umukino w’umwanya wa gatatu mu gikombe cya Afurika 2023.
Umuyobozi w’Inama y’Igihugu y’Abantu bafite Ubumuga(NCPD) yatangaje ko ibarura ry’abantu bafite ubumuga rigiye gusubikwa muri uku kwa gatatu ritarangiye.
Nyuma y’uko umuhanzi w’icyamamare mu njyana ya Pop na RnB, Usher Raymond IV, yitwaye neza ku rubyiniro ndetse agakora n’amateka mu gitaramo cya Super Bowl half-time Show cy’uyu mwaka, abafana batangiye gusaba ko Jay Z ari we uzabataramira mu 2025.
Muri Poland, umusore w’imyaka 19 yibye ifarasi afatwa arimo ayuriza muri etaje ya gatatu y’inyubako ituwemo n’abantu, kugira ngo ajye kuyihishayo.
Muganga w’abagore, Dr Samuel Ndayishimiye uzwi cyane ku izina rya Sam, yabyaye ubwa mbere nyuma y’imyaka hafi cumi n’umwe (11) yari amaze ashatse, ariko bataragira amahirwe yo kubyara.
Mu gicuku gishyira igitondo cyo kuri uyu wa kane, nibwo uwahoze ari umukinnyi wa Tennis akaba n’ikirangirire mu muziki, Umufaransa Yannick Noah, nibwo yasesekaye mu Rwanda aho aje kwitabira irushanwa mpuzamahanga rya Tennis, ATP Challenger 50 Tour, ririmo kubera mu Rwanda.
Ingabo na Polisi by’u Rwanda ku bufatanye n’izindi nzego, bateguye ibikorwa byo gufasha abaturage kugera ku iterambere n’imibereho myiza.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umuryango IBUKA uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Ahishakiye Naphtal, asanga Australia ikwiriye gufata abakekwaho uruhare muri Jenoside bari muri icyo gihugu, bagashyikirizwa ubutabera.
Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abagore mu Karere ka Ngoma, Umutoni Ernestine, avuga ko kuba barabonye inzu yo kumurikiramo no gucururizwamo ibikorwa byabo by’ubukorikori, bizafasha cyane umugore wo mu cyaro wategerezaga umuguzi baziranye, ariko by’umwihariko inafashe abafite amakimbirane n’irindi hohoterwa, kuko harimo (...)
Umuraperi Kanye West, nyuma y’uko akomeje kugirana ibibazo n’uruganda rwa Adidas rukora inkweto, mugenzi we Davido ukomoka muri Nigeria yamusabye kumusanga muri Puma abereye Ambasaderi ku rwego rw’Isi, agatera umugongo Adidas.
Ubwanikiro bw’ibigori bwari mu Mudugudu wa Gatobotobo, Akagari ka Bweya, Umurenge wa Ndora, Akarere ka Gisagara buherutse kugwa, bwatumye hari ababura kubura umusaruro wabo.
Abaturage bo mu Karere ka Rubavu ni bo bashima serivisi zo mu buhinzi ku gipimo cyo hejuru, cya 75.2% mu Rwanda, nk’uko bigaragazwa n’icyegeranyo cyakozwe n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imiyoborere (RGB) cya 2023.
Bamwe mu bafite ubumuga bwo mu mutwe basaba ko abantu bahindura imyumvire babafiteho, kuko iyo myumvire iri mu bituma bahezwa mu bikorwa bimwe na bimwe, nyamara bitagakwiye.
Utubindi twa Rubona turi mu cyahoze ari Ubuganza hafi ya Kiramuruzi. Aho duherereye ubu ni mu Mudugudu wa Tubindi, Akagari ka Rubona, Umurenge wa Kiziguro mu Karere ka Gatsibo kari mu Ntara y’Iburasirazuba. Utu tubindi ngo twafukuwe n’umwami Ruganzu II Ndori, ari kumwe n’ingabo ze.
Umwe mu bakinnyi bakiri bato kandi beza mu mukino wa volleyball y’abagore Yankurije Françoise wakiniraga ikipe ya “Rwanda Revenue Authority volleyball club” yamaze kwerekeza mu ikipe nshya ya Police VC.
Ibihingwa cyangwa se imbuto zihinduye ni ibintu bishya mu Rwanda, ariko bikaba bije ari uburyo bwo gushaka igisubizo ku kibazo cy’indwara zibasira ibihingwa bimwe na bimwe ziterwa na virusi n’izindizitandukanye. Izo mbuto kandi zihanganira n’ibindi bibazo nk’izuba ryinshi, imvura ikabije, ibyonnyi bitandukanye n’ibindi, (...)
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda "Amavubi" irateganya gukina imikino ya gicuti n’ibihugu bya Guinea-Conakry na Madagascar hagati y’itariki 18 na 26 Werurwe 2023.
Muri Mali busi yavaga ahitwa Kenieba yerekeje muri Burkina Faso, ku mugoroba tariki 27 Gashyantare 2024, yakoze impanuka abantu 31 bahasiga ubuzima abandi 10 barakomereka bikomeye.
Abatuye hafi y’umugezi wa Kinoni mu Karere ka Nyabihu, bahangayikishijwe n’amazi yawo akomeje kwangiza ubutaka bwo ku nkengero zawo, bigatuma asatira inzu zabo n’umuhanda wa kaburimbo Musanze-Rubavu, hakaba hari impungenge z’uko nta gikozwe mu maguru mashya ngo ashakirwe inzira anyuramo, bazisanga hasigaye amatongo ndetse (...)
Minisiteri y’Ingabo z’u Rwanda(MoD), yatangaje ko hari abasirikare b’u Rwanda bari kumwe na bagenzi babo baturuka mu bihugu 23 byo hirya no hino ku Isi, mu myitozo ikomeye yiswe ‘Justified Accord 24’ ibera muri Kenya.
Umuraperi akaba n’umwe mu bahanzi batunze akayabo, Sean Love Combs uzwi nka P Diddy, yongeye gushinjwa ibikorwa by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina aho kuri iyi nshuro bitandukanye na mbere kuko ashinjwa na Rodney Jones Jr, umwe mu bagabo bahoze bamutunganyiriza indirimbo.
Umujyi wa Kigali watangaje impamvu hari inyubako zijya zisenywa kandi zamaze kubakwa kuko ba nyirazo baba batakurikije icyo amategeko ateganya.
Guverinoma y’u Rwanda igiye gushyiraho urukiko rudasanzwe ruzajya rufasha impunzi n’abimukira mu manza n’ibindi bibazo byo mu butabera.
Umuhanzi David Adeleke wo muri Nigeria ukunzwe mu njyana ya Afrobeats, uzwi ku izina rya Davido, yatangaje ko agiye gutanga inkunga ya miliyoni 300 z’ama-Naira (Miliyoni 237Frw) yo gufasha imfubyi muri Nigeria binyuze muri Fondasiyo ye.
Umurundi ukinira Rayon Sports hagati mu kibuga yugarira, Aruna Madjaliwa, yagaragaye ku wa kabiri tariki 27 Gashyantare 2024 mu myitozo y’iyi kipe. Ni nyuma y’amezi ane yari amaze adakina kubera imvune yateje ubwumvikane bucye hagati ye na Rayon Sports kugeza ubwo ahagarikirwa umushahara.
Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden, uturuka mu ishyaka ry’Aba-Démocrates, akomeje gusaba Abadepite bo mu ishyaka ry’Aba-Républicains gutora itegeko rigena iby’abimukira, bikaba biteganyijwe ko ku wa Kane Tariki 29 Gashyantare 2024, azajya ahitwa Brownsville guhura na Polisi n’abategetsi bo mu nzego (...)