Umubyeyi wo mu mujyi wa Kigali utarashatse kuvugwa amazina, yatwoherereje akabaruwa k’urukundo umwana w’umukobwa wiga mu mwaka wa mbere w’amashuri abanza yandikishije agashyikiriza umwana w’umuhungu bigana amubwira ko amukunda bikomeye, undi na we akajya (...)
Umuryango uharanira inyungu z’abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, IBUKA mu Karere ka Muhanga uravuga ko hakekwa ko hari imibiri yaba yarimuriwe ahantu hatazwi ku rusengero rwa ADEPR Gahogo.
Tariki ya 24 Werurwe ya buri mwaka u Rwanda rwifatanya n’isi mu kwizihiza umunsi wahariwe kurwanya indwara y’igituntu, Ikigo cy’igihugu cyita ku buzima (RBC) kikavuga ko uwo munsi usanze mu Rwanda abarwara igituntu baragabanutseho 7% mu mwaka ushize.
Minisiteri ya Siporo mu Rwanda yasubitse amatora ya Komite Nyobozi y’ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda yari ateganyijwe ku wa Gatandatu tariki ya 27 Werurwe 2021.
Kapiteni w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi Haruna Niyonzima, yatangaje ko igihe Amavubi yabona itike ya CAN ashobora gusezera kuko yumva ntacyo ataba yarayahaye
Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko ku wa Gatatu tariki 23 Werurwe 2021, mu Rwanda abantu 131 bakize COVID-19. Habonetse abanduye bashya 131, abakirwaye bose hamwe ni 1368. Abantu babiri ari bo abagore babiri b’imyaka 80 (i Nyamagabe) na 51 (i Kigali) bitabye Imana, abantu babiri ni bo barembye. Ku wa Gatatu kandi hakingiwe (...)
Kompanyi y’u Rwanda y’ubwikorezi bwo mu Kirere RwandAir, ivuga ko ibaye iya mbere muri Kompanyi z’indege zo muri Afurika ikingiye abakozi bayo bose Covid-19. Ibyo ngo bikaba bizatuma igirirwa icyizere ku mugabane wa Afurika.
Guverinoma y’u Rwanda ivuga ko izo mpunzi zimuwe mu rwego rwo kwita ku mibereho myiza yazo, no kubungabunga ibidukikije. Inkambi y’impunzi ya Kigeme iherereye mu Karere ka Nyamagabe mu Ntara y’Amajyepfo, yubatse ahantu ku musozi, kandi mu minsi ishize, byagaragaye ko uwo musozi ushobora kwibasirwa n’inkangu ndetse n’ibindi (...)
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Nzabonimpa Deogratias, avuga ko umugezi wa Sebeya nubwo ujya wuzura ugasenyera abaturage atari umuturanyi mubi kuko hari n’ibyiza byinshi biwukomokaho.
Umunyamerikakazi Dr Michelle Martin wa Kaminuza ya DePaul yo muri Chicago muri Leta zunze Ubumwe za Amerika, avuga ko umuryango witwa Hotel Rwanda Rusesabagina Foundation utari ugamije ibikorwa by’ubugiraneza ahubwo wari ugamije guhirika ubutegetsi bw’u (...)
Ukuriye Inama y’igihugu y’abagore mu Karere ka Huye, Marie Hélène Uwanyirigira, hamwe n’abahagarariye umuryango Soroptimist Club ya Huye, barasaba abana kumvira ababyeyi kugira ngo bibarinde ingorane bahura nazo mu buzima.
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi itsinze Mozambique igitego 1-0 cyatsinzwe na Byiringiro Lague winjiye mu kibuga asimbuye.
Urubyiruko rwihangiye imishinga mishya muri iki gihe cya Covid-19 n’abari basanzwe bafite iyagizweho ingaruka n’icyo cyorezo, baratangaza ko ibikorwa byabo, ubu byatangiye kuzanzamuka, babikesha ikigega cyo gushyigikira imishinga y’urubyiruko.
Umuyobozi w’Akarere ka Huye wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Annonciata Kankesha, avuga ko aho abanyeshuri basubiriye ku ishuri nyuma ya Guma mu rugo yatewe na Coronavirus, ababyeyi batangira abana amafaranga yo kurira ku ishuri bataragera kuri (...)
Icyorezo cya Covid-19 gikomeje kwiyongera bikabije muri Brazil, aho abasaga 3000 bahitanwa na cyo ku munsi, bigakekwa ko biterwa n’uko icyo gihugu nta ngamba cyashyizeho zo kwirinda icyo cyorero.
Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Nyagatare mu Murenge wa Mimuli ku wa mbere tariki 22 Werurwe 2021 yafashe Nzabonimana Obama w’imyaka 26, Muhire Jean de Dieu na Kwizera Nowa bacyekwaho kwiba batiri (Batteries) zitanga ingufu z’amashanyarazi mu nzu z’abaturage. Aba basore bafatiwe mu Mudugudu wa Isangano mu Kagari ka (...)
Runyange Médard wamenyekanye mu buyobozi bwa Kaminuza y’u Rwanda by’umwihariko mu ishami rya Huye, yitabye Imana kuri uyu wa Gatatu tariki 24 Werurwe 2021, mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal.
Kuri uyu wa 24 Werurwe 2021 ahagana mu ma saa Mbiri n’igice z’amanywa, Urugereko rwihariye rw’Urukiko Rukuru ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka, rwasubukuye urubanza ruregwamo Paul Rusesabagina, Nsabimana Callixte, Nsengimana Herman ndetse n’abandi bantu 18 bose baregwa ibyaha bifitanye isano n’iterabwoba, (...)
Guverineri mushya w’Intara y’Amajyaruguru, Nyirarugero Dancilla, nyuma yo gushyikirizwa ibitabo bikubiyemo imishinga y’Intara y’Amajyaruguru yabwiwe ko hari ibibazo byinshi bigikeneye gukemuka.
Umunyezamu wa mbere w’ikipe y’igihugu Amavubi Kwizera Olivier ntakina umukino uhuza Amavubi na Mozambique kubera ikarita itukura yahawe muri CHAN
Mu gikorwa cyo gushakisha imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi cyari kigeze ku munsi wa kabiri ku wa Kabiri tariki 23 Werurwe 2021, kuri ADEPR Gahogo mu Karere ka Muhanga habonetse indi mibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi.
Umubyeyi witwa Hagumirema Déogratias wo mu Kagari ka Nkora, Umurenge wa Kigeyo mu Karere ka Rutsiro arishimira ko umwana we atangiye koroherwa, nyuma y’uko abonye ubufasha bw’imiti n’amavuta, ubu ngo uburibwe bukaba butangiye kugabanuka.
Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko ku wa Kabiri tariki 23 Werurwe 2021, mu Rwanda abantu 96 bakize COVID-19. Habonetse abanduye bashya 79, abakirwaye bose hamwe ni 1370. Abantu batatu ari bo umukobwa w’imyaka 13, umugore w’imyaka 69 (i Kigali) n’umugabo w’imyaka 85 (i Muhanga) bitabye Imana, umuntu umwe ni we urembye. Ku wa (...)
Umuhanzi Emmanuel Bizimana Nelo yatangaje ko ari we wahimbye indirimbo yamamaye yitwa ‘Agahozo’ bamwe bakayita ‘Imfubyi itagira kirera’. Ibi uyu muhanzi yabitangarije KT Radio ndetse avuga ko uwamuburanya wese yanamujyana mu nkiko.
Imirimo yo kubaka Umudugudu w’icyitegererezo wa Kinigi mu Karere ka Musanze (Kinigi Integrated IDP Model Village), igeze kuri 63% aho biteganywa ko uzuzura muri Kamena 2021.
Ikigo cy’igihugu gishinzwe kugenzura Ibiribwa n’Imiti FDA-Rwanda, cyatangaje ko hari ubundi buki bugiye kuvanwa ku isoko nyuma yo guhagarika ubwitwa ’Honey Hive’ mu cyumweru gishize.
Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr Murangira Thierry, yabwiye Itangazamakuru ko umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, Dr Christopher Kayumba uherutse gushinga ishyaka ’Rwandese Platform for Democracy’ (RPD) yahamagajwe muri RIB.
Mu muhango w’ihererekanyabubasha hagati ya Guverineri Munyantwali Alphonse wari usanzwe ayobora Intara y’Iburengerazuba hamwe na Guverineri mushya w’iyo Ntara, Habitegeko François, Munyantwali yagaragaje ibikorwa byagezweho by’Intara y’Iburengerazuba amwereka n’akazi amusigiye agiye (...)
Polisi n’ubuyobozi mu nzego z’ibanze mu Karere ka Nyanza, ku cyumweru gishize baguye gitumo abantu barenga 30 barimo gusengera ahantu hatemewe, kandi nta n’umwe wari wubahirije amabwiriza yo kwirinda Covid-19, cyane ko nta n’umwe wari wambaye agapfukamunwa.
Ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki 20 Werurwe 2021, ni bwo hatowe Miss Rwanda 2021, amakanzu atandukanye abarushanwaga bari bambaye yakomeje kuvugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga nyuma y’ibirori.
Kuwa mbere tariki ya 15 Werurwe 2021, nibwo Perezida wa Repubulika yakoze impinduka muri Guverinoma, uwari Guverineri Gatabazi Jean Marie Vianney asimbura Prof. Shyaka Anastase muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ndetse no muri ba Guverineri, Intara y’Iburasirazuba CG Emmanuel K. Gasana asimbura Mufulukye Fred wari umaze (...)
Ishyirahamwe ry’umukino wa Handball mu Rwanda, ryamaze gutangaza amatariki bazasubukuriraho imyitozo ndetse na Shampiyona ya Handball mu cyiciro cya mbere
Nkomane ni umwe mu Mirenge igize Akarere ka Nyamagabe, uyu Murenge ukaba umaze amezi ane gusa ubonye amashanyarazi. Uyu Murenge uri mu Mirenge ya nyuma yabonye amashanyarazi muri Nyamagabe ndetse no mu Rwanda aho waje ubanziriza Umurenge wa Kibangu wo muri Muhanga wayabonye bwa (...)
Abahinzi b’ibirayi bo mu Murenge wa Ruheru mu Karere ka Nyaruguru bavuga ko baramutse begerejwe ibigega bihunikwamo imbuto y’ibirayi, ikibazo cyo kuyibura cyakemuka burundu iwabo.
Banki ya Kigali yahawe igihembo cya Banki nziza mu Rwanda muri uyu mwaka wa 2021. Ni igihembo gitangwa n’Ikigo cya “Global Finance” buri mwaka, kigahabwa ibigo bikomeye by’ubucuruzi n’amabanki byo hirya no hino ku isi byitwaye neza.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu, Gatabazi Jean Mari Vianney, yabwiye Umuyobozi umusimbuye ku nshingano zo kuyobora Intara y’Amajyaruguru, Nyirarugero Dancilla, ko ibanga rya mbere rizamugeza ku ntsinzi ari ukwita ku baturage, abakira mu gihe cyose bamwitabaje haba mu ijoro cyangwa ku (...)
Biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage, ku Cyumweru tariki ya 21 Werurwe 2021 Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Gatsibo mu Murenge wa Kiziguro, yafashe Turabayo Pierre w’imyaka 38 arimo gukwirakwiza amafaranga y’amiganano. Yafatanwe inoti 2 z’ibihumbi bitanu, ariko hari amakuru avuga ko yari amaze igihe (...)
Bamwe mu bakinnyi b’ikipe y’igihugu y’u Rwanda “Amavubi” batangaje ko bafite icyizere cyo kwitwara neza ku mukino uzabahuza na Mozambique, bikabaha icyizere cyo kwerekeza muri CAN.
Ku bufatanye n’Ihuriro ry’Imiryango itanga ubufasha mu by’Amategeko (Legal Aid Forum - LAF), Umuryango w’Ababumbyi bo mu Rwanda (COPORWA) wabashije kongerera ubumenyi abafasha mu by’amategeko, ndetse banahawe ibitabo (client forms) na telefone zigezweho (smart phones) byose bibafasha kwakira ibibazo by’akarengane by’abasigajwe (...)
Perezida wa Repubulika Paul Kagame aherutse kuvuga ko Dr. John Pombe Magufuli wari Perezida wa Tanzaniya yakoze ibishoboka kugira ngo u Rwanda na Tanzaniya bibane neza.
Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko ku wa Mbere tariki 22 Werurwe 2021, mu Rwanda abantu 34 bakize COVID-19. Habonetse abanduye bashya 68, abakirwaye bose hamwe ni 1390. Umugore w’imyaka 74 n’umugabo w’imyaka 81 bitabye Imana i Kigali, umuntu umwe ni we urembye. Ku wa Mbere kandi hakingiwe abantu 4,006 nk’uko imibare (...)
Ubuyobozi bw’Intara y’Amajyepfo buratangaza ko hagiye kurebwa uko abakozi bagengwa n’amasezerano bakorera ku bitaro bya Kabagayi bagabanuka nabo bagahabwa akazi ka Leta.
Ikigo gishinzwe Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB) ku bufatanye n’Ikigo cyigenga cyita ku buzima cya Health Sector Collective Outreach (HESCO), byiyemeje gufasha Ikigo cy’igihugu cyita ku Buzima (RBC) gushakira abarwayi amaraso.
Padiri Charles Ndekwe uzwiho urukundo rutangaje no kwihebera ubusaseridoti akagira n’igitsure, ubujyanama no gukunda umurimo, yasezeweho bwa nyuma ashyingurwa mu irimbi ry’abapadiri rya Kabgayi mu karere ka Muhanga.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, yasabye abayobozi mu Ntara y’Iburasirazuba gukora badasigana ahubwo bagakora bagamije kuzamura abaturage mu myumvire no mu iterambere.
Abayobozi baturutse mu bihugu 17 byo hirya no hino ku isi, kuri uyu wa Mbere tariki 22 Werurwe 2021 bifatanyije na Tanzania mu muhango wo gusezera Dr John Pombe Magufuli bwa nyuma.
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda “FERWAFA” ryanyomoje amakuru yatangajwe na CAF avuga ko shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda izatangira tariki 15/04/2021.
Nyuma y’uko François Habitegeko wayoboraga Akarere ka Nyaruguru yagizwe Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Janvier Gashema wari Visi Meya ushinzwe ubukungu muri ako karere ni we wahawe kukayobora by’Agateganyo.
Mu gihe muri Tanzania bakomeje gusezera ku murambo wa Dr John Pombe Magufuli, mu Mujyi wa Dar Salaam harnzwe umubyigano ukabije ku buryo Polisi itahise imenya umubare w’abashobora kuba bakomerekeye muri uwo mubyigano wari ukabije by’umwihariko ku Cyumweru tariki 21 Werurwe (...)
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, nibwo Ubuyobozi bw’Umuryango RPD Rwanda, bwacishije ku rubuga rwa Twitter ko umunyamuryango warwo witwa Nkusi Jean Bosco yatawe muri yombi, ariko bataramenya aho aherereye.