Mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wahariwe Mwarimu wabaye kuri uyu wa Kane tariki 14 Ukuboza 2023, abarimu bongeye kwibutsa Leta y’u Rwanda kubatekerezaho bakabafasha kubona amacumbi yo kubamo mu buryo buhendutse.
Hashingiwe ku ngengabihe y’amasomo n’igihe cy’ibiruhuko by’abanyeshuri yatangajwe na Minisiteri y’Uburezi, ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubugenzuzi n’ibigo by’amashuri (NESA), kiramenyesha abayobozi b’amashuri, abarezi ndetse n’ababyeyi ko abanyeshuri biga bacumbikirwa bazatangira gusubira mu rugo mu kirihuko, guhera tariki (...)
Ikigo gishinzwe uburezi mu Rwanda (REB) cyamurikiwe ibikoresho byahawe ibigo by’amashuri yisumbuye 200 mu guteza imbere amasomo y’imibare na siyansi. Ni ibikoresho byaguzwe n’Ikigo Nyafurika giteza imbere Imibare na Siyansi (African Institute Mathematical Sciences) AIMS ku bufatanye na Mastercard Foundation mu guteza (...)
Minisiteri y’Uburezi(MINEDUC) hamwe n’ibigo biyishimikiyeho batangaje amanota y’abakoze ibizamini bisoza amashuri yisumbuye, aho uwatsinze ku rugero rw’ikirenga yagize 60 mu gihe urugero rwa nyuma ari 9.
Uburezi bukomatanya uburyo busanzwe n’iyakure bworohereje abanyeshuri ndetse n’abarezi mu gutanga no kwiga amasomo yabo. Ibi byatangajwe n’abatumirwa bitabiriye ikiganiro EdTech Monday kivuga ku burezi bukomatanya uburyo busanzwe n’iyakure cyatambutse kuri KT Radio tariki 27 Ugushyingo 2023 aho cyagarutse ku kamaro ko (...)
Ikibazo cy’ubucucike bw’abana mu mashuri ababyeyi, abana n’abarezi bo mu Kigo cy’Amashuri abanza ya Gashangiro ya II bamaze igihe binubira kuri ubu ngo baba batangiye kugira icyizere cy’uko kiri mu nzira yo kubonerwa igisubizo.
Abanyeshuri 45 bigaga imyuga n’ubumenyingiro mu ishuri rya Heroes Integrated TSS, baraye batorotse ikigo bose bajya kwiga mu mashuri ya Mpanda TSS, na Sainte Trinité biri mu Karere ka Ruhango.
Me Augustin Mukama, umwe mu bize mu ishuri ryafashaga impunzi z’abanyarwanda, Collège Saint-Albert, avuga ko hatagize izindi mpamvu mu mwaka wa 2026 bashobora gufungura iri shuri mu Rwanda, rigafasha mu burezi bufite ireme mu Rwanda ariko by’umwihariko rikanafasha abana b’impunzi zahungiye mu Rwanda.
Kaminuza yigisha Ubuvuzi n’Ikoranabuhanga (University of Medical Sciences and Technology - UMST) y’i Khartoum muri Sudani, irateganya kwimurira ibikorwa byayo mu Rwanda nyuma y’igihe ihagaritse kwigisha bitewe n’ibibazo by’umutekano muke muri iki gihugu.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rutsiro mu Ntara y’Iburengerazuba, buherutse kwandikira ibigo by’amashuri muri aka Karere bubisaba guhagarika guha ibiryo by’abanyeshuri abarimu babigisha.
Mu Ishuri Rikuru ry’Imyuga n’Ubumenyingiro rya IPRC Musanze, riherereye mu Karere ka Musanze, hamuritswe Laboratwari nshya eshanu, zizajya zifashishwa mu gukarishya ubumenyi no kunoza ubushakashatsi bushingiye ku bumenyi mu by’amashanyarazi akoresha ikoranabuhanga(Electrical Automation Technology), ubucuruzi bwifashisha (...)
Abanyeshuri 8,321 basoje amasomo mu byiciro binyuranye muri Kaminuza y’u Rwanda, tariki 17 Ugushyingo 2023, bashyikirijwe impamyabumenyi, Minisitiri w’Uburezi Dr Twagirayezu Gaspard, abibutsa ko umuvuduko w’iterambere ukeneye umusanzu wabo, kandi kubigeraho bisaba guhora bashishikariye ubushakshatsi no kuvumbura ibishya.
IHS Rwanda yateye inkunga gahunda ya ‘Imbuto Foundation’ yo gufasha abana b’abanyeshuri baturuka mu miryango itishoboye (Edified Generation Scholarship Programme).
Akarere ka Musanze kuri uyu wa Gatanu tariki 17 Ugushyingo 2023 karaberamo umuhango wo gutanga Impamyabumenyi ku banyeshuri barangije muri Kaminuza y’u Rwanda. Mu gihe haburaga amasaha make, imirimo yo gutunganya Stade Ubworoherane y’Akarere ka Musanze uwo muhango uberamo yari irimbanyije.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini bya Leta n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA), cyatangaje ko amanota y’ibizamini ngiro bikorwa n’abanyeshuri biga Siyansi barangiza amashuri yisumbuye agiye kujya ashingirwa ku mishinga bakoze.
Mu gihe hari abarangiza amashuri usanga bamara igihe kirekire batarabona akazi, nyamara hari amakampani na yo avuga ko yabuze abakozi, hari abatekereza ko gushinga amakampani ku banyeshuri bakiga ndetse no kwemera kwimenyereza umwuga no mu bigo biciriritse, byagira uruhare mu gukemura iki kibazo.
Umuryango Imbuto Foundation ku bufatanye na Ambasade y’u Bushinwa mu Rwanda, bagiye gufatanya kwishyurira abana 100 amafaranga y’ishuri n’ibindi bikenerwa mu myigire yabo, muri uyu mwaka w’amashuri.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Gakenke buvuga ko hakenewe ibyumba by’amashuri 695, hari ibizubakwa ahari ibisanzwe 320 kuko bigomba gusenywa bikubakwa bundi bushya ndetse n’ibindi 375 bigomba kuvugururwa, mu rwego rwo kurushaho kunoza imyigire y’abana.
Abarimu babiri bigisha ku kigo cy’amashuri abanza cya Bigugu n’icya Tangabo byombi biherereye mu Murenge wa Muganza mu Karere ka Nyaruguru, bavuga ko batishimiye kwibona ku rutonde rw’abasabye kwimurwa bakanabihabwa nyamara ntabyo basabye.
Ni kenshi hakunze kumvikana ikibazo cy’ubushomeri mu byiciro bitandukanye by’abantu, ariko by’umwihariko mu rubyiruko rwarangije amashuri yaba aya Kaminuza cyangwa ayandi.
Abatumirwa bitabiriye ikiganiro EdTech Monday cyibanda ku bumenyi mu ikoranabuhanga, cyatambutse kuri KT Radio ku mugoroba tariki 30 Ukwakira 2023, cyagarukagaga ku bikorwa bigamije kuzamura ubumenyi mu ikoranabuhanga hagamijwe gushyigikira gahunda za Leta mu guteza imbere uburezi bufite ireme, bagaragaje ko hakiri (...)
Abarangije muri Kaminuza ya Kepler bageze kuri 70% bose bafite akazi, mu gihe n’abatarakabona bafite icyizere ko mu bihe bya vuba baba bakabonye kubera ubumenyi n’ubushobozi baba bafite bikenewe ku isoko ry’umurimo.
Ubuyobozi bwa IPRC Tumba n’abiga muri iryo shuri, barishimira gahunda yiswe Career Fair, nk’urubuga rufasha abanyeshuri guhura n’abakoresha, aho abafite inganda bagaragariza abanyeshuri isano y’ibyo bakora n’ibyo abanyeshuri biga.
Ishuri rikuru ry’ubumenyingiro, INES Ruhengeri ryashyize ku isoko ry’umurimo abanyeshuri 827 barangije amasomo mu mashami atandukanye, bibutswa ko barangije icyiciro cy’amasomo, ariko batarangije ishuri ry’ubuzima.
Umwana witwa Ishimwe Salem wiga mu wa Kane w’amashuri abanza, ajya ku ishuri buri munsi afashe akaboko murumuna we, mushiki we na we abagenda inyuma, bose bahetse ibikapu byuzuye amakaye, ku buryo bagenda bunamye.
Abanyeshuri biga ku kigo cy’amashuri yisumbuye cya G.S. Mater Dei mu Karere ka Nyanza, batangiye kugaruka ku ishuri baherekejwe n’ababyeyi babo. Ni nyuma yo kwirukanwa ku wa Gatandatu tariki 21 Ukwakira 2023 kubera guhishira mugenzi wabo wari wakubise umunyeshuri wo mu mwaka wa mbere.
Nyuma y’amezi hafi atatu bategereje guhabwa igihembo cyo gukosora ibizamini bya Leta, abarimu bari bafite iki kibazo akanyamuneza ni kose nyuma y’uko bahembwe.
Ikigo gishinzwe Ibizamini bya Leta n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA) cyatangaje ko abanyeshuri bose bari basabye guhindurirwa ibigo by’amashuri bari baroherejweho bose bamaze gusubizwa.
Bamwe mu banyeshuri biga ku kigo cya Rambo mu Murenge wa Nyamyumba mu Karere ka Rubavu batangaza ko hari bagenzi babo batagarutse ku ishuri kubera kubura ubushobozi, nyuma y’uko ibiza byibasiye Akarere ka Rubavu bibasenyeye, imiryango yabo ikabura ubushobozi.
Minisitiri w’Uburezi mu Rwanda, Twagirayezu Gaspard, arasaba ababyeyi n’Abanyarwanda muri rusange guhindura imyumvire ndetse no gufasha abana kumva ko kuba umwana watsinze neza ibizamini bya Leta abamurera bakabura ubushobozi bwo kumujyana mu kigo aba yoherejwemo, bidasobanuye kureka ishuri.