Imbuto Foundation na Ambasade y’u Bushinwa bageneye ubufasha abanyeshuri 100

Umuryango Imbuto Foundation ku bufatanye na Ambasade y’u Bushinwa mu Rwanda, bagiye gufatanya kwishyurira abana 100 amafaranga y’ishuri n’ibindi bikenerwa mu myigire yabo, muri uyu mwaka w’amashuri.

Imbuto Foundation ifite intego yo gufasha abana bo mu miryango ikennye b'abahanga kubona uko biga
Imbuto Foundation ifite intego yo gufasha abana bo mu miryango ikennye b’abahanga kubona uko biga

Amasezerano y’imikoranire hagati ya Imbuto Foundation na Ambasade y’u Bushinwa, agaragaza ko aya mafaranga y’ishuri n’ibindi nkenerwa bizishyurirwa abana bo mu miryango ikennye ariko b’abahanga, mu mwaka w’amashuri wa 2023/24.

Iyi nkunga inyuzwa muri Gahunda ya Edified Generation ya Imbuto Foundation, yatangiye mu 2002 igamije gutera inkunga uburezi bw’abana b’abahanga bava mu miryango itishoboye, kugira ngo badata ishuri.

Ambasade y’u Bushinwa mu Rwanda yatangiye gukorana na Imbuto Foundation muri iyi gahunda, kuva mu 2013 aho buri mwaka itera inkunga abana babarirwa mu 100.

Uyu mwaka uyu mushinga uzishyurira abagenerwabikorwa bawo amafaranga y’ishuri, kongeraho Amadolari 400 kuri buri mwana, azabafasha mu kubona ibikoresho by’ishuri, imibereho ku ishuri, kujya mu ihuriro ngarukamwaka n’ibindi bakenera ku ishuri.

Umuyobozi Mukuru w’Agateganyo wa Imbuto Foundation, Vugayabagabo Jackson na Lin Hang wari uhagarariye Ambasade y’u Bushinwa mu Rwanda, ubwo basinyaga ayo masezerano bavuze ko bagamije kwagura ubufatanye bw’impande zombi, mu rwego rwo kongerera amahirwe abagenerwabikorwa.

Kugeza ubu, Imbuto Foundation ifasha abana bagera kuri 787 biga mu mashuri yisumbuye mu gihugu hose, ndetse buri mwaka bahurizwa hamwe bakungurana ibitekerezo banasangira ubumenyi ku iterambere ry’Igihugu.

Ambasade y’u Bushinwa mu Rwanda, isanzwe ari umufatanyabikorwa mwiza wa Leta mu mishinga itandukanye y’iterambere, harimo n’iy’uburezi. Muri uru rwego, ibihugu byombi bifitanye imikoranire myiza mu guteza imbere amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro, amasomo ajyanye n’indimi, gutanga buruse zo kwiga mu Bushinwa, gutanga amahugurwa n’ibindi binyuranye.

Abana hagera igihe bagahurizwa hamwe bakaganirizwa
Abana hagera igihe bagahurizwa hamwe bakaganirizwa

Kuva mu myaka 10 ishize, nibura abarenga 1000 bamaze koherezwa kwiga mu Bushinwa, binyuze muri ubwo bufatanye, haba abiga ubumenyingiro n’abiga andi masomo ya kaminuza n’amashuri makuru mu Rwanda.

Imbuto Foundation, yatangijwe na Madamu Jeanette Kagame mu 2001, ari gahunda yari igamije gukusanya ubushobozi bwo gukoresha mu kurwanya Virusi itera SIDA, by’umwihariko ku bayirwaye bayandujwe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi. Icyo gihe wari umushinga witwaga ‘PACFA: Protection and Care of Families against HIV/AIDS’, ariko uza kugenda waguka mu 2007 witwa Imbuto Foundation, ndetse na gahunda wibandaho ziba umunani harimo izijyanye n’uburezi, ubuzima, urubyiruko n’iterambere ry’ubukungu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka