Musanze: Ibyumba by’amashuri byatangiye kubakwa bizagabanya ubucucike

Ikibazo cy’ubucucike bw’abana mu mashuri ababyeyi, abana n’abarezi bo mu Kigo cy’Amashuri abanza ya Gashangiro ya II bamaze igihe binubira kuri ubu ngo baba batangiye kugira icyizere cy’uko kiri mu nzira yo kubonerwa igisubizo.

Abaturage bifatanyije n'inzego z'ubuyobozi mu gutunganya ubutaka buzubakwaho ayo mashuri
Abaturage bifatanyije n’inzego z’ubuyobozi mu gutunganya ubutaka buzubakwaho ayo mashuri

Ni nyuma y’aho muri iki kigo giherereye mu Murenge wa Cyuve mu Karere ka Musanze hatangijwe imirimo yo kubaka ibyumba bishyashya byiyongera ku bindi bihasanzwe.

Ibyo byumba bitangiye kubakwa mu gihe abana b’abanyeshuri bahiga kuva mu wa mbere kugera muwa gatandatu w’amashuri abanza, abo guhera mu wa mbere kugera mu wa gatatu, biga basimburana mu ishuri, kandi mu myaka yose nibura ku intebe imwe yicarwaho n’abana bane, mu ishuri riba rigizwe n’abatari munsi ya 60.

Umwe muri abo bana agira ati: “Twiga turi benshi mu ishuri ku buryo nk’igihe izuba riva ari ryinshi, mu ishuri tugashyuhirana hafi yo kubura umwuka. Tuba tugerekeranye ku ntebe kubera kutayikwirwaho, ugasanga bamwe biriga cyangwa bakandika bahagazem ,bikatubangamira mu myigire”.

“Ku bindi bigo abana biga umunsi wose, ariko kuri twe abize mu gitondo basimburwa n’abandi baza kwiga nyuma ya saa sita, ibi bigatuma dukemanga umuvuduko w’amasomo twibaza niba tugendana n’abandi bikatuyobera. Ibyumba by’amashuri bishya turabikeneye cyane ngo twige dutuje kandi mu buryo bwisanzuye”.

Ukurikije umubare w’abanyeshuri iki Kigo gifite bagera ku 1479, nibura bakabaye bigira mu byumba bibarirwa muri 30 ariko iki kigo ubu kikaba gifite ibigera muri 19 gusa, ibi akaba ari nabyo bigiye kwiyongeraho bitatu bishyashya byatangiye kubakwa.

Ku ikubitiro hazubakwa ibyumba bitatu bizunganira ibyari bihasanzwe
Ku ikubitiro hazubakwa ibyumba bitatu bizunganira ibyari bihasanzwe

Ababyeyi kimwe n’abarezi bishimiye iyi ntambwe itewe mu kugabanya imbogamizi abana bagiraga zo kwiga bacucitse n’ubwo inzira ikiri ndende.

Umwe mu barezi bo kuri iki kigo ati: “Aya mashuri niyuzura hari icyo bizagabanya ku bucucike, ariko nk’ikigo n’ubundi cyifuza kugendera ku muvuduko w’ibindi bigo byo hirya no hino abana biga umunsi wose urabona ko tugifite urugamba.

“Mfashe nk’urugero rw’ubuyo iki Kigo cy’amashuri ya Gashangiro ya II ari cyo kigo cya Leta cyonyine kibarizwa mu Kagari ka Rwebeya ari kimwe mu gihe mu tundi Tugari usanga haba hari ibigo nibura bibiri cyangwa ibirenzeho. Usanga umubare munini w’abana bo muri aka Kagari n’utundi Tugari byegeranye turimo aka Kabeza na Cyabagarura, bahaza ku bwinshi ikaba n’impamvu y’ubwinshi bwabo”.

“Tugasanga rero n’ubwo iyi ntambwe itewe mu nzira yo kugabanya ubucucike bw’abana kuri iki kigo tugifite urugendo nibura rwo kuba ibi byumba by’amashuri bitatu batangiye kubaka nibirangira hazarebwa uko hongerwaho n’ibindi nibura bikaba byagera muri bitandatu cyangwa birindwi”.

Abanyeshuri banyotewe no kubona ibyumba by'amashuri byongerwa
Abanyeshuri banyotewe no kubona ibyumba by’amashuri byongerwa

Miliyoni zisaga 39 z’amafaranga y’u Rwanda niyo azakoreshwa mu kubaka ibi byumba bishya. Kuri ubu ibikoresho bigizwe na Sima byamaze kuhagezwa ndetse abaturage, bafatanyije n’ubuyobozi ku rwego rw’Umurenge wa Cyuve iki kigo giherereyemo hamwe na Murekatete Marie Thélèse akaba umwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite baheruka kwifatanya mu gikorwa cyo gutunganya ikibanza kiri muri icyo kigo cyo kubakwamo ayo mashuri.

Urugendo rw’umushinga wo kubaka ibi byumba by’amashuri si urw’ubu kuko mu mwaka wa 2019, uwo mushinga wari wamaze kunozwa, ahagombaga kubakwa ibyumba 8 n’ubwiherero 12 ariko icyo gihe ntiwashyirwa mu bikorwa ku mpamvu zatangajwe ko nta butaka buhagije bwari buhari.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka