Bakiriye bate icyemezo kibuza abarimu kurya ku mafunguro agenewe abanyeshuri?

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rutsiro mu Ntara y’Iburengerazuba, buherutse kwandikira ibigo by’amashuri muri aka Karere bubisaba guhagarika guha ibiryo by’abanyeshuri abarimu babigisha.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rutsiro bwafashe icyo cyemezo nyuma y’uko hari ibigo byagiye bireka abarimu bakarya ku mafunguro y’abanyeshuri ya saa sita bigatuma abanyeshuri batabona ingano y’amafunguro abagenewe, bikagira ingaruka ku mirire y’abanyeshuri.

Mu ibaruwa yanditswe n’umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Rutsiro, Mulindwa Prosper, yasabye abayobozi b’ibigo by’amashuri kuganira n’abarezi n’abakozi ku bigo by’amashuri bakareba uko bajya batanga umusanzu w’amafunguro bategurirwa aho gufata ku mafunguro yagenewe abanyeshuri.

Ni amakuru yakiriwe neza n’abayobozi b’ibigo by’amashuri kuko byari bisanzwe biteza umwuka mubi hagati y’abakozi b’ibigo n’abayobozi b’ibigo.

Jean Baptiste Nyandwi, umuyobozi w’ikigo cya Bwiza muri Rutsiro avuga ko havukaga amakimbirane hagati y’abakozi bitewe n’uko uwarekaga bakarya ku mafunguro y’abanyeshuri, bumvaga ko ari umuyobozi mwiza, mu gihe utabyemeraga bamufataga nk’umuyobozi mubi.

Agira ati « Byateraga ibibazo, ariko ubu buri wese agiye kuzajya atanga umusanzu ku mafunguro agenerwa kandi umwana afate ifunguro ryuzuye. »

Gervais Nkurunziza, umuyobozi w’ikigo cy’amashuri cya Murama, we avuga ko bamaze gushyiraho itsinda ry’uko abarimu bagomba gutanga umusanzu n’uko uzajya ukoreshwa.

Ati « Twamaze gukora inama itegura umusanzu n’uko uzajya ukoreshwa, kandi turizera ko bizatanga umusaruro. »

Nkurunziza avuga ko abarimu bigisha mu mashuri abanza ari bo basangiraga n’abanyeshuri mu rwego rwo kubafasha kurya no kugira imyitwarire myiza, icyakora ubwo byamaze gukurwaho, abarezi ngo bazajya babanza kugaburira abana, na bo babone kujya gufata amafunguro bagenewe.

Ku birebana n’amafunguro azajya ategurwa, Nkurunziza avuga ko bashobora gushyiraho amafunguro yihariye nk’uko bashobora kongera amafunguro atekerwa abana akaba ari yo bazajya bafataho.

Umwe mu barimu bakora mu Karere ka Rutsiro yabwiye Kigali Today ko bari basanzwe batanga umusanzu w’ibihumbi bitanu ku kwezi agenewe amafunguro y’abarezi, icyakora avuga ko hari ibindi bigo abarezi batayatangaga ahubwo bagafata ku mafunguro y’abanyeshuri.

Ku rundi ruhande, hari abandi barimu baganiriye n’umunyamakuru Servilien Mutuyimana wa Kigali Today, bavuga ko gufata ku mafunguro y’abana bitigeze bigira icyo byangiza.

Umwe muri bo yagize ati “Iyo mu rugo mutetse, umushyitsi akaza abatunguye, musangira ya mafunguro kandi mugahaga, kuko aho umururumba utari uruhu rw’urukwavu rwisasira batanu”.

Hari abavuga ko mu gihe babujijwe gufata kuri ayo mafunguro, bazayoboka za Resitora, umwanya bakagombye gukoresha bayobora cyangwa bafasha abana mu gufata ayo mafunguro, bakavuga ko bazajya bawukoresha bajya gushaka icyo kurya, ibyo bikazagira ingaruka ku bana bazaba bafata amafunguro biyobora.

Hari n’abavuze ko iyo gahunda yo guhezwa ku mafunguro y’abana ishobora gutuma abarimu batazongera gukangurira ababyeyi gutanga amafaranga agenewe igaburo ry’abanyeshuri nk’uko bari basanzwe bakora ubwo bukangurambaga.

Kigali Today yavuganye n’abandi barimu bakora mu tundi Turere, bavuga ko kurya ku mafunguro agenewe abanyeshuri hari henshi bikorwa, ko Leta igomba kubikurikirana mu kurwanya imirire mibi ku bana biga, abakozi b’ibigo bakajya batanga amafaranga agenewe ifunguro ryabo.

Ibaruwa y’ubuyobozi bw’Akarere ka Rutsiro ibuza abarimu gufungura ku biryo by’abanyeshuri

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

None x ubwo byari bikwiye ko babirya gusa bihangane munsuhurize abiga s3 gs murunda

valens kizigenza hope haven yanditse ku itariki ya: 22-11-2023  →  Musubize

Intore ntiganya ishaka ibisubo

Thomas yanditse ku itariki ya: 22-11-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka