Collège Saint-Albert Umurage Foundation yiyemeje gutanga umusanzu mu iterambere

Me Augustin Mukama, umwe mu bize mu ishuri ryafashaga impunzi z’abanyarwanda, Collège Saint-Albert, avuga ko hatagize izindi mpamvu mu mwaka wa 2026 bashobora gufungura iri shuri mu Rwanda, rigafasha mu burezi bufite ireme mu Rwanda ariko by’umwihariko rikanafasha abana b’impunzi zahungiye mu Rwanda.

Abitangaje mu gihe ku Cyumweru tariki ya 26 Ugushyingo 2023, muri Kigali Convetion Center habereye inama y’abize muri iri shuri, abaryigishijemo n’inshuti, hagamijwe gushinga umuryango uzafasha mu kubaka iri shuri mu Rwanda.

Collège-Saint Albert
Collège-Saint Albert

Igitekerezo cy’iri shuri gikomoka ku bana b’Abanyarwanda bigaga mu bihugu by’i Burayi, bashakiye bagenzi babo bari bahunze imvururu zo mu Rwanda zo mu mwaka wa 1959 na 1962.

Bwa mbere iri shuri ryashingiwe i Gatobwe mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, mu mwaka wa 1963 bafashijwe n’abapadiri b’Abadominikani babahaye ishuri ritagiraga ko icyo rikorerwamo.

Ubundi iri shuri ryatangiye ryitwa Collège Rafiki ariko abo bapadiri babahaye amazu yo kwigishirizamo babasaba ko ryakwitirirwa umuntu bafataho ikitegererezo ariwe Saint Albert, rifata izina College Saint Albert ubwo kugeza n’uyu munsi.

Icyo gihe ngo abo banyeshuri bari i Burayi ngo bohereje abantu gushaka abanyeshuri baryigamo mu nkambi z’impunzi mu bihugu bitandukanye n’ubwo ngo aha ritahatinze kuko ryahise ryimurirwa i Burundi kubera intambara ya Murere nayo yaje yica Abanyarwanda.

Mu mwaka wa 1964, iri shuri ryaje guhungira i Burundi risangayo abandi Banyarwanda hanyuma ku bufatanye na Diyoseze gaturika ya Ngozi, iriha amazu ataragiraga icyo akorerwamo ahitwa mu Ngagara, abanyeshuri batangira kwiga ku buntu bigishwa n’abarimu bakoreraga ubuntu.

Ati “Ubwo abana batangiye kwiga, abantu bigishagamo nabo bari abanyarwanda b’impunzi bagendaga bitanga bakigishiriza ubuntu n’abana ari uko. Ni ukuvuga ko abahigaga bari impunzi zifashwa n’izindi mpunzi.”

Avuga ko gutangira kwishyuza abanyeshuri byatangiye ari uko habayeho ihuriro ryitwaga Friends of Saint Albert, ryari rigizwe na bamwe mu bahize batangiye kubona akazi ndetse na zimwe mu mpunzi zitangiye kubona ubuzima burenze ubwo bari zifite mbere, aho batangaga amafaranga buri kwezi hatitawe kuba uhafite umwana uhigira.

Mu myaka ya 1970 kuzamura iri shuri ngo ryatangiye kwakira abanyeshuri b’Abarundi ahanini bahakurikiye ubumenyi kuko ngo ariryo ryabaga irya mbere mbere mu Gihugu mu gutsindisha ku basoza amashuri yismbuye.

Mu mwaka 1990, urugamba rwo kubohora Igihugu rutangiye, ngo abenshi mu banyeshuri bagiye ku rugamba hasigara mbarwa ku buryo 1994, abari barisigayemo nabo batahutse ariko ishuri rirakomeza, riba iry’Abarundi.

Nyuma ariko abize muri iri shuri, abaryigishijemo n’ishuti zabo, bifuje ko ryakomeza no mu Rwanda ndetse habaho no kugura ikibanza i Nyamata mu Karere ka Bugesera ariko habura ubushobozi bwubaka.

Iby’ishuri byanze ngo bahisemo kwandika igitabo kivuga ku mateka y’iri shuri noneho igitekerezo cyo kuryubaka kiragaruka, haboneka n’abandi bantu bataryizemo ariko bifuza gutanga umusanzu mu burezi binyuze muri Collège Saint-Albert.

Mukama, avuga ko kugira ngo bigerweho hatekerejwe gushinga umuryango (Foundation) uzajya ifasha iri shuri, noneho ryatangira gukora rigafasha mu kuzamura ireme ry’uburezi mu Rwanda ariko by’umwihariko rigafasha impunzi zahungiye mu Rwanda.

Agira ati “Umuryango nujyaho uzafasha rya shuri, n’ubwo ryari ishuri ry’impunzi, uyu munsi turi hano, si ishuri ry’impunzi ni iry’abanyarwanda. Ariko tukazagira umwihariko w’ubuntu twagiriwe mu bindi bihugu wo kutureka tukagira ishuri ryacu, natwe twareba ukuntu twafasha impunzi zahungiye mu Rwanda.”

Ikindi avuga ko uretse gufasha impunzi ngo kubera ko ryavagamo abana ba mbere mu Gihugu mu Burundi ngo icyo kintu bazagikomeza batagiye ku ruhande intenganyigisho ya Leta ahubwo bakazashyiraho uburyo ireme ry’uburezi riba riri hejuru buhoro buhoro bukajya babisangira n’ibindi bigo by’amashuri mu Gihugu.

Avuga ko uyu muryango numara kujyaho ndetse ukanabona ubuzima gatozi bazatangira ibikorwa byo kubaka ishuri ku buryo mu mwaka wa 2026, Collège Saint-Albert yaba yafunguye imiryango mu Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka