IHS Rwanda yateye inkunga gahunda ya Imbuto Foundation yo kwishyurira abanyeshuri

IHS Rwanda yateye inkunga gahunda ya ‘Imbuto Foundation’ yo gufasha abana b’abanyeshuri baturuka mu miryango itishoboye (Edified Generation Scholarship Programme).

Ku wa Gatatu tariki 15 Ugushyingo 2023, nibwo ‘IHS Rwanda’, iryo rikaba ari ishami rya sosiyete ya ‘IHS Holding Limited (NYSE: IHS) (“IHS Towers”)’ imwe muri sosiyete nini zikora mu bikorwa remezo bijyanye n’iminara hirya no hino ku Isi, yatangaje ko izishyurira abanyeshuri 150 binyuze muri iyo gahunda ya ‘Imbuto Foundation’ yo gufasha abana b’abanyeshuri b’abahanga baturuka mu miryango ikennye.

Iyo gahunda ya ‘Edified Generation Scholarship Programme’ igamije gufasha abakiri bato kugera ku ireme ry’uburezi mu Rwanda. Ni gahunda yatangijwe na Imbuto Foundation mu mwaka wa 2002, kugeza ubu (mu 2023), imaze kwishyurira amashuri abana 10,641 baturuka mu miryango ikennye bafite hagati y’imyaka 13-19.

Binyuze mu bufatanye ‘IHS Rwanda’ isanzwe ifitanye na ‘Imbuto Foundation’ ubu imaze kwishyurira amashuri abana 545 guhera mu mwaka 2015. Inkunga yatanzwe na ‘IHS Rwanda’ izafasha abanyeshuri kugera ku burezi bufite ireme, binyuze mu kubafasha kwishyura amafaranga y’ishuri n’ibitabo.

Kunle Iluyemi, Umuyobozi muri ‘IHS Towers’ ushinzwe Akarere ka Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara, yagize ati, “IHS Rwanda ishimishijwe no gukomeza imikoranire myiza ifitanye na Imbuto Foundation, itanga inkunga yo mu buryo bw’amafaranga yo gufasha abanyeshuri binyuze muri gahunda ya ‘Edified Generation Scholarship Programme’. Uburezi ni urufunguzo rw’ahazaza heza, kandi twiyemeje gushyigikira abakiri bato mu gukomeza inzira yabo igana ku bumenyi. Twemera ko binyuze mu burezi, dushobora kurema u Rwanda rwiza kurushaho”.

Vugayabagabo Jackson, Umuyobozi mukuru w’agateganyo wa Imbuto Foundation, yagize ati, “Dushima cyane abafatanyabikorwa nka IHS Rwanda bashyigikira gahunda ya Imbuto Foundation kuko bemera imbaraga z’uburezi mu kuzana impinduka. Inkunga yabo ni ingenzi mu gutanga uburezi bufite ireme ku bana b’Abanyarwanda, kugira ngo bibafashe mu kugira uruhare rugaragara mu iterambere ry’igihugu. Dufatanyije, turimo kubaka ahazaza hatanga icyizere.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka