Gakenke: Hakenewe ibyumba by’amashuri 695 bisimbura ibishaje

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gakenke buvuga ko hakenewe ibyumba by’amashuri 695, hari ibizubakwa ahari ibisanzwe 320 kuko bigomba gusenywa bikubakwa bundi bushya ndetse n’ibindi 375 bigomba kuvugururwa, mu rwego rwo kurushaho kunoza imyigire y’abana.

Ibyumba by'amashuri byarubatswe ariko ntibihagije
Ibyumba by’amashuri byarubatswe ariko ntibihagije

Muri Gakenke, ikibazo cy’ibyumba bishaje byigirwamo n’abana kiri mu bihangayikishije, yaba abanyeshuri ubwabo, abarezi ndetse n’ababyeyi, by’umwihariko muri iki gihe imvura ikomeje kugwa ari nyinshi.

Ku Kigo cy’Urwunge rw’Amashuri cya Kageyo(GS Kageyo), giherereye mu Murenge wa Kivuruga muri ako Karere, ibyumba by’amashuri bitanu birimo bitatu byubatswe mu 1980 bishaje cyane, ku buryo bikeneye gusenywa hakubakwa ibindi, na bibiri byubatswe muri 1997 nabyo bishaje ariko bishobora gusanwa.

Uku gusaza kugaragarira cyane cyane ku isakaro aho amabati yamaze kugwa umugese, yo hamwe n’ibiti biyafashe byaravungaguritse ku buryo hari n’igice kiva mu gihe cy’imvura.

Ibyo byumba by’amashuri ni bitoya mu bugari n’uburebure, nta sima ibamo yaba hasi no ku mpande ndetse n’ibibaho abana bigiraho ni bitoya, inzugi n’amadirishya bikozwe mu mbaho nabyo byamaze gusaza; ibi bikabishyira mu rwego rw’ibyumba by’amashuri bitujuje ibisabwa; nyamara abanyeshuri bo mu mwaka wa gatanu, abo mu wa mbere n’uwa kabiri w’amashuri abanza na n’ubu babyigiramo ku bw’amaburakindi.

Umwe mu banyeshuri biga kuri iki kigo agira ati “Twiga dufite ubwoba bwinshi bw’uko igihe kimwe umuyaga wazahuha ari mwinshi ugasambura iki gisenge kuko cyamaze gusaza. Bisa n’aho kidafashe neza, iyo imvura iguye ntituba dutekanye. Uretse isakaro ubwabyo no kuba ritarimo sima usanga buri gihe turwana no kuricuciramo amazi ngo ivumbi ritatubana ryinshi tukaharwarira amavunja. Amashuri ashaje akomeje kutudindiza mu myigire nibadutabare”.

Undi ati “Nk’iyo ikirere gihindutse mu ishuri hahita haza umwijima tukiga tutareba neza ku kibaho, ibyo kwandika byo bigahagarara kuko amadirishya yakanyuzemo urumuri atagutse. Iyo tunyuze ku bindi bigo tukabona abandi bana bigira mu mashuri meza bidutera ipfunwe. Leta nigire uko itugenza idukure muri aya mashuri yashaje gutya itwubakire amashuri asobanutse”.

Ibitekerezo by’aba bana ntibitandukanye n’iby’ubuyobozi bw’iki kigo, nabwo bwemeza ko bamwe mu bana bigira muri ayo mashuri ku bw’amaburakindi.

Clementine Uwihoreye agira ati “Ni byo koko, mu byumba by’amashuri bitanu dufite bishaje harimo bitatu bikabije bihora biduteye impungenge ko isaha n’isaha isakaro ryabyo rishobora kuguruka. Mu bihe bishize hari nk’aho byajyaga biva tugerageza kwirwanaho tugenda tuhakinga utundi tubati mu rwego rwo gukingira abana kunyagirwa n’imvura. Ubuyobozi budukuriye ku Karere buheruka kudusaba raporo igaragaza imiterere y’ikibazo twarayitanze. Ubwo rero dutegereje ko igihe kizagera natwe bakatugeraho”.

Mu banyeshuri 1195 biga kuri iki kigo cy’amashuri y’uburezi bw’imyaka 12, bigira mu byumba by’amashuri 32, abagera mu 120 ni bo bigira muri ibyo byumba bishaje.

Niyonsenga Aimé François uyobora Akarere ka Gakenke, avuga ko mu byumba bishaje cyane byubatswe mu myaka ya za 1980, kandi bikaba byarubakishijwe ibikoresho bitaramba harimo n’amatafari y’inkarakara. Ni mu gihe ibishaje mu kigero kidakabije byo byagiye byubakishwa ibikoresho birimo n’ibiramba ariko bikagenda bisaza, ibyo bikaba bigenda bivugururwa buri uko habonetse amikoro.

Ati “Mu ngengo y’imari y’umwaka wa 2023-2024 duteganya kubaka ibyumba 17 kuko aribyo dufitiye ingengo y’imari. Ibisigaye nakwizeza abaturage ko tugikorana na Minisiteri y’Uburezi aho buri mwaka duteganya kuzajya tugira ibyo twubaka, tukizera ko igihe kizagera ahakigaragara ibyo bibazo bigakemuka”.

Mu myaka itatu yabanjirije uwa 2023 mu gihugu hose hubatswe ibyumba by’amashuri ibihumbi 22 hagamijwe kugabanya ubucucike mu mashuri n’ingendo ndende abana bakora bajya kwiga; ibyo byiyongeraho ubwiherero ibihumbi 31 n’ibikoni bisaga 2604.

Ariko n’ubwo iyi ntambwe yatewe mu bigaragara ibi byumba ntibihagije kuko hagikenewe nibura ibindi bisaga ibihumbi 16 mu rwego rwo kugabanya ubucucike mu mashuri n’ingendo ndende abana bakora ari nayo mpamvu Minisiteri y’Uburezi iheruka gushimangira umugambi wayo wo gukomeza kongera ibikorwa remezo by’amashuri hirya no hino mu gihugu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka