Abarangije muri Kaminuza y’u Rwanda bashishikarijwe guhanga udushya

Abanyeshuri 8,321 basoje amasomo mu byiciro binyuranye muri Kaminuza y’u Rwanda, tariki 17 Ugushyingo 2023, bashyikirijwe impamyabumenyi, Minisitiri w’Uburezi Dr Twagirayezu Gaspard, abibutsa ko umuvuduko w’iterambere ukeneye umusanzu wabo, kandi kubigeraho bisaba guhora bashishikariye ubushakshatsi no kuvumbura ibishya.

Byari ibyishimo ku basoje amasomo kuko bagiye ku isoko ry'umurimo biteguye neza
Byari ibyishimo ku basoje amasomo kuko bagiye ku isoko ry’umurimo biteguye neza

Mu muhango wo guha abo banyeshuri impamyabumenyi wabereye kuri Stade Ubworoherane y’Akarere ka Musanze, imbamutima zigaragazwa n’ibyishimo yaba ku banyeshuri bazihawe ndetse n’abo mu miryango yabo bari babaherekeje zari nyinshi.

Mathiew Ndererehe urangije icyiciro cya kabiri cy’amasomo ajyanye n’ubukungu mu Ishami rya Kaminuza ryigisha ubucuruzi n’ubukungu ry’i Huye, yagize ati: “Hari ibibazo birimo n’izamuka ry’ibiciro by’ibiribwa ku masoko bikomeje kugaragara, nkaba nsoje Kaminuza niteguye gushingira ku bumenyi nayungukiyemo, nkazashishikariza abantu kwitabira ubuhinzi bw’umwuga hagamijwe kongera imari ibushingiyeho”.

Mu basoje barimo 38 bahawe impamyabumenyi z’ikirenga(Doctorate), iyi ikaba ari n’inshuro ya mbere Kaminuza y’u Rwanda itanga impamyabumenyi zo kuri uru rwego ku mubare ungana gutya ugereranyije n’indi myaka yabanje.

Bizimana Barthelemy wahawe imyamyabumenyi ihanitse mu bijyanye n’imitekerereze; mu buzima busanzwe akaba asanzwe ari n’umwarimu, asanga ubumenyi yungutse buzamufasha kunoza ako kazi.

Abanyeshuri 8,321 ni bo barangije mu mashami ya Kaminuza y'u Rwanda
Abanyeshuri 8,321 ni bo barangije mu mashami ya Kaminuza y’u Rwanda

Ati: “Mu byo nungutse ni uko abanyeshuri bakeneye gutozwa umuco wo gutinyuka no kugira imitekerereze yagutse, gusesengura bagatoranya ibintu by’ingirakamaro kurusha ibindi, noneho bakaba babishingiraho bahatana ku buryo bagira intego yo kuva ku rwego rumwe bajya ku rundi, bakubaka ubunyamwuga buhagaze neza ku isoko ry’umurimo”.

“Si ibyo gusa kuko amasomo ndangije yo ku rwego ruhanitse yarushijeho kwagura imitekerereze yanjye, bikazamfasha kongera ubushakashatsi butanga umusanzu n’inama mu nzego zifata ibyemezo n’ingamba zizamura iterambere ry’igihugu cyacu, zikaba zagira ibyo zinoza cyangwa zirushaho gushyiramo imbaraga”.

Muri uyu muhango, Minisitiri w’Uburezi, Dr Twagirayezu Gaspard, yashimiye abahawe impamyabumenyi umuhate n’imbaraga byabaranze mu myigire yabo kimwe n’abo mu miryango bababaye hafi, agaragaza ko atari inyungu kuri bo bonyine gusa, ko ahubwo binafite icyo bivuze gikomeye ku hazaza h’igihugu; kandi ko ibi bigomba kubatera imbaraga zo guhora bazirikana ko ari ab’ingirakamaro.

Minisitiri w'Uburezi, Dr Twagirayezu Gaspard, yasabye abahawe impamyabumenyi guhora bashishikariye ubushakashatsi no kuvumbura ibishya
Minisitiri w’Uburezi, Dr Twagirayezu Gaspard, yasabye abahawe impamyabumenyi guhora bashishikariye ubushakashatsi no kuvumbura ibishya

Yagaragaje ko mu urugendo rw’iterambere rya Kaminuza y’u Rwanda mu gihe cy’imyaka 10 ishize hari urwego rufatika yagezeho.

Ati: “Ibyo bigaragarira mu bushakashatsi buteye imbere, ukwagura imikoranire n’abafatanyabikorwa barimo n’abo ku rwego mpuzamahanga ndetse no guteza imbere imyigishirize yo ku rwego rw’icyitegererezo. Ibi biratanga icyizere cy’ahazaza kuko mu kubigeraho uruhare rw’abanyeshuri baba Abanyarwanda n’abanyamahagara rugenda rwigaragaza”.

Yabijeje ko Leta y’u Rwanda na yo ishishikajwe no guteza imbere ireme ry’imyigire, imyigishirize n’ubushakashatsi.

Ati: “Dusanga ari ngombwa ko abanyeshuri, abarimu n’ubuyobozi bwa kaminuza y’ u Rwanda ubwabo babigira ingenzi mu gutuma habaho impinduka ziboneye z’iterambere. Namwe musoje aya masomo rero tubitezeho kubishingiraho mugahora mushishikariye kuvumbura no guhanga ibishya kuko mu bigaragara umuvuduko mu ikoranabuhanga n’iterambere muri rusange igihugu n’isi biriho, biri mu by’ingenzi bikenewe”.

Mu basoje amasomo harimo 38 bahawe impamyabumenyi z'ikirenga PhD
Mu basoje amasomo harimo 38 bahawe impamyabumenyi z’ikirenga PhD

Ubuyobozi bwa Kaminuza y’u Rwanda bwagaragaje ko mu myigishirize iganisha ku kumvikanisha umumaro w’ubushakashatsi bukemura ibibazo biriho, Kaminuza ikomeje kubushyiramo imbaraga mu gutegura abazaba bahagaze neza mu cyerekezo 2050 Leta y’u Rwanda ishyize imbere.

Prof. Muganga Kayihura Didas uyobora Kaminuza y’u Rwanda, yibukije abahawe impamyabumenyi ko kwiga bitagarukiye aha, ko kwihugura kenshi bifasha guhora biyibutsa no kunguka ibishyashya byabageza kuri byinshi bishoboka mu hazaza h’ibihugu 20 aba banyeshuri bahawe impamyabumenyi bakomokamo ndetse n’ah’isi yose muri rusange.

Abayobozi mu nzego zinyuranye bitabiriye uyu muhango
Abayobozi mu nzego zinyuranye bitabiriye uyu muhango

Kuva mu mwaka wa 2013 habarurwa abanyeshuri babarirwa mu bihumbi 64 bahawe impamyabumenyi, nyuma yo kurangiza amasomo muri Kaminuza y’u Rwanda kuri ubu ifite amashami atandatu hirya no hino mu gihugu, akaba yigisha ibyiciro binyuranye by’amasomo uhereye ku y’igihe gito ukageza ku masomo y’icyiciro cya Kaminuza gihanitse.

Mu mihanda yo mu mujyi wa Musanze abantu bari benshi bitabiriye ibyo birori
Mu mihanda yo mu mujyi wa Musanze abantu bari benshi bitabiriye ibyo birori
Akanyamuneza kari kose hagati y'abahawe impamyabumenyi n'abo mu miryango yabo
Akanyamuneza kari kose hagati y’abahawe impamyabumenyi n’abo mu miryango yabo
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka