Kwigisha hifashishijwe ikoranabuhanga n’uburyo busanzwe biri mu bizamura ireme ry’uburezi

Uburezi bukomatanya uburyo busanzwe n’iyakure bworohereje abanyeshuri ndetse n’abarezi mu gutanga no kwiga amasomo yabo. Ibi byatangajwe n’abatumirwa bitabiriye ikiganiro EdTech Monday kivuga ku burezi bukomatanya uburyo busanzwe n’iyakure cyatambutse kuri KT Radio tariki 27 Ugushyingo 2023 aho cyagarutse ku kamaro ko kwigisha hifashishijwe uburezi bukomatanya bw’ikoranabuhanga ndetse n’uburyo busanzwe bwo kujya mu ishuri umunyeshuri akigishwa na mwarimu imbonankubone.

Ikoranabuhanga rifasha abanyeshuri kwiyungura ubumenyi mu buryo bwisumbuyeho
Ikoranabuhanga rifasha abanyeshuri kwiyungura ubumenyi mu buryo bwisumbuyeho

Grace Mbuyi ushinzwe itumanaho muri Rwanda ICT Chamber avuga ko iki kigo cyifuje gufasha ba rwiyemezamirimo kwifashisha ikoranabuhanga no mu bigo by’amashuri ndetse no mu mitangire y’amasomo.

Ati “Hari ibigo by’amashuri bitarabasha kwitabira imyigishirize byifashishije ikoranabuhanga. Aho twagiye tubibona cyane ni mu bigo byo hanze ya Kigali, ariko ikoranabuhanga rikomatanyijwe n’uburyo gakondo mu burezi, bumaze gutanga umusaruro kuko usanga byombi byifashishwa kandi bigafasha mwarimu gutanga amasomo ye neza ndetse n’abanyeshuri bakabasha kwiga neza igihe babyifashishije byombi”.

Mbuyi avuga ko bifuza ko ibigo bitanga ‘internet’ byayigeza ahantu hose ariko ngo haracyari imbogamizi ku bigo by’amashuri bitabyitabira cyane kuko baba batekereza ko ikoranabuhanga ryabasimbura, akazi kabo kakaba gake.

Grace Mbuyi
Grace Mbuyi

Ati “Imbogamizi nini iri ku bigo by’amashuri byumva ko imyigishirize gakondo iramutse isimbuwe n’ikoranabuhanga byatuma badakora akazi kabo uko bisanzwe kandi ubundi ari ibintu bibiri byuzuzanya. Ikindi ni ababyeyi bumva ko atari byiza ko umwana akoresha ikoranabuhanga cyane”.

Mbuyi avuga ko hakiri urugendo rwo kubafasha guhindura imyumvire nk’imwe mu nshingano bafite yo kubereka akamaro k’uburezi bukomatanyije.

Arnaud Michel Nibaruta, umuyobozi ushinzwe gahunda muri Kaminuza ya African Leadership University, avuga ko ikoranabuhanga rifasha mwarimu rigafasha na Kaminuza kongera umubare w’abanyeshuri bigishwa kugira ngo bashobore gukomatanya imyigishirize y’uburyo gakondo ndetse n’ikoranabuhanga kuko bifasha cyane mu gutanga amasomo ku banyeshuri baturuka mu bihugu bitandukanye.

Ati “Ikoranabuhanga ridufasha kwigisha no kongera umubare w’abanyeshuri twigisha, kuko tugira abanyeshuri baturuka muri Afurika hose no hanze yaho bahabwa amasomo hifashishijwe ikoranabuhanga rikabafasha gukora ibyo mwarimu aba yabahaye no gukurikira amasomo yabo batarinze kwitabira uburyo gakondo bwo kujya mu ishuri bakigishwa na mwarimu imbona nkubone”.

Arnaud Michel Nibaruta
Arnaud Michel Nibaruta

Nibaruta avuga ko ikoranabuhanga rinagaragariza mwarimu ubushake umunyeshuri afite mu kwiga kandi rikagaragaza uburyo anitabira amasomo ye ndetse rikagaragaza n’uburyo umunyeshuri asubiramo amasomo ye bikanabafasha kumenya icyo umunyeshuri yifuza gufashwa mu mbogamizi aba yahuye na zo mu myigire ye kuko uburyo bigamo (system) bubyerekana byose.

Uwitonze Patrick Aimable, Umuyobozi ndetse akaba yarashinze ‘Kuranga Digital’ yasobanuye uburyo bakorana n’amashuri n’uburyo bagerageza guteza imbere ikoranabuhanga.

Uwitonze avuga ko batanga ikoranabuhanga rikoreshwa cyane mu icungamutungo ariko ryitabirwa cyane na ba rwiyemezamirimo ndetse ko batangiye kurigeza mu mashuri.

Ati “Andi mahirwe ahari muri gahunda y’ikoranabuhanga rya ‘Kuranga’ ni ukugira ngo dufashe ibigo by’amashuri kuvugurura integanyanyigisho kuko hari aho usanga bakoresha iza kera tukabafasha kuvugurura amasomo batanga hifashishijwe ikoranabuhanga”.

Uwitonze Patrick Aimable
Uwitonze Patrick Aimable

Ikoranabuhanga rya ‘Kuranga’ rinafasha abana biga mu mashuri y’icungamutungo bimenyereza umwuga bakoresha iri koranabuhanga, bikabafasha gusobanukirwa ibyo biga.

Ikoranabuhanga rigenda ritera imbere cyane nk’uko imibare yo mu mwaka wa 2018 igaragaza ko amashuri yari afite za mudasobwa kandi zikoreshwa yanganaga na 84% n’umubare w’abakoreshaga mudasobwa imwe waragabanutse uva ku bana 23 bagera ku bana 8.

Ikiganiro EdTech Monday gikorwa ku bufatanye bwa Kigali Today na Mastercard Foundation kikagaruka ku iterambere mu burezi bushingiye ku ikoranabuhanga, Insanganyamatsiko y’icyo mu kwezi k’Ugushyingo 2023 yavugaga ku kugenzura uburezi bukomatanya uburyo busanzwe n’iyakure.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka