Abakiri ku ishuri baganirijwe ku byo bakora byabarinda ubushomeri barangije kwiga

Mu gihe hari abarangiza amashuri usanga bamara igihe kirekire batarabona akazi, nyamara hari amakampani na yo avuga ko yabuze abakozi, hari abatekereza ko gushinga amakampani ku banyeshuri bakiga ndetse no kwemera kwimenyereza umwuga no mu bigo biciriritse, byagira uruhare mu gukemura iki kibazo.

Abakora imirimo inyuranye basobanuriye abanyeshuri bo mu ishami rya Kaminuza y'u Rwanda ry'i Huye ibijyanye n'amahirwe ahari mu kubona imirimo
Abakora imirimo inyuranye basobanuriye abanyeshuri bo mu ishami rya Kaminuza y’u Rwanda ry’i Huye ibijyanye n’amahirwe ahari mu kubona imirimo

Cassien Dukundimana, umuyobozi w’ishami ry’iterambere ry’ubucuruzi no guhanga imirimo mu Karere ka Huye, ni umwe mu bavuga ko gutekereza ku byo bazakora bakiri ku ntebe y’ishuri byafasha abarangije kaminuza kutavamo abashomeri.

Agira ati “Iyo abantu barangije kaminuza, kuzongera kubona ikibahuza biba bigoye kuko umwe aba yaraturutse mu Karere kamwe undi mu kandi. Nyamara iyo bakiga baba baziranye imico n’ubumenyi ku buryo uwize amasomo runaka yakwihuza na mugenzi we, bagahuza bwa bumenyi bwabo butanga akazi bukanabaha amafaranga ubwabo.”

Yongeraho ko bakiri ku ishuri n’abarimu babo bashobora kubagira inama, ndetse ko n’igihe bamaze gushinga koperative cyangwa kampani bashobora kwegera ibigega bifasha urubyiruko Leta yagiye ishyiraho.

Dukundimana anavuga ko n’aho abanyeshuri bimenyerereza umwuga hashobora kubabera impamvu yo kuzabona akazi cyangwa kugahanga, ikibazo kikaba kuba usanga ahanini bashaka kuwimenyerereza mu bigo binini, nyamara hari n’abikorera babegereye bashobora kuba bazamura bikanabahesha akazi.

Agira ati “Usanga urubyiruko rwinshi rurangije kaminuza ndetse n’amashuri y’imyuga rushaka kwimenyereza umwuga mu mirimo ya Leta no mu bigo bikomeye. Bene aho akenshi haba haruzuye, ku buryo umuntu amara igihe kinini ashakisha nyamara yari kujya no muri hoteli iri iruhande rwe cyangwa uruganda rutunganya ibintu runaka, rufite ibyuho runaka rukeneye abarwunganira.”

Akomeza agira ati “Iyo umunyeshuri ahimenyerereje umwuga, haba hari amahirwe 90% y’uko yazarangiza ashimwe ku buryo bashobora guhita bamuha akazi. Kandi n’ubwo atabona akazi aho hantu, ahakura ubumenyi bw’ibanze bwanamufasha gushinga kampani cyangwa uruganda rwe bwite, akaba yajya mu murongo w’abatanga akazi.”

Ibi abivuga kandi ngo atirengagije ko hari abikorera usanga badashaka gutanga umwanya wo kwimenyereza umwuga ku banyeshuri, ariko na none ngo biri mu nshingano z’abashinzwe guteza imbere ubucuruzi no guhanga umurimo kuba basobanurira abikorera akamaro ko kwakira abo banyeshuri.

Abanyeshuri bo mu ishami rya Kaminuza y'u Rwanda ry'i Huye basobanuriwe ibijyanye n'amahirwe ahari mu kubona imirimo
Abanyeshuri bo mu ishami rya Kaminuza y’u Rwanda ry’i Huye basobanuriwe ibijyanye n’amahirwe ahari mu kubona imirimo

Abanyeshuri bo mu ishami rya kaminuza y’u Rwanda ry’i Huye bumvise izi mpanuro ubwo bahabwaga ibiganiro ku kubona imirimo (career summit), tariki 8 Ugushyingo 2023, bavuga ko izi nama basanze ari zo, kandi ko bazazitaho.

Uwitwa Sonia Umutoni agira ati “Abari kurangiza amashuri turabona tugiye kubitekerezaho, twibaza ngo ni iyihe mirimo twahanga kugira ngo dukemure bimwe mu bibazo igihugu cyacu gifite, natwe twiteze imbere.”

Geoffrey Bugingo we atekereza ko mu gushaka aho kwimenyerereza umurimo umuntu atabura guhera mu bigo binini aba anizeye ko byamuha akazi gafatika, ariko ko bibuze batabura gutekereza n’ahaciriritse.

Ati “Umuntu yahera ahashoboka kuri we, ariko intumbero ari ugushyika kure hashoboka. Icy’ingenzi ni uguca mu nzira zemewe, zaba zihutisha bikaba amahirwe adasanzwe, ariko zaba zinatinda na bwo umuntu agategereza.”

Hari ibigo bifasha abanyeshuri kwimenyereza umwuga banahembwa

Mu rwego rwo gufasha abarangije amashuri kubona aho bimenyereza umwuga, hagiye hari uburyo bahuzwa n’ibigo bakoramo banahembwa (paid professional internship) rimwe na rimwe binabaviramo guhita babona akazi aho bawimenyerereje iyo umukoresha yabonye bitwaye neza.

Ni no muri urwo rwego kuri ubu Kaminuza y’u Rwanda ifite ibigo byabemereye imyanya 270 ku banyeshuri bifuza bene iryo yimenyerezamwuga, ikaba n’ubu ikiri gushakisha n’ibindi.

Mu bigo bifasha kubona bene ririya yimenyerezamwuga, harimo RDB ishobora kuritanga mu buryo bubiri nk’uko bivugwa na Lydia Ingabire ubishinzwe muri uru rwego.

Agira ati “Uburyo bwa mbere ni ubwo gusaba, umuntu ahereye ku mahirwe RDB itanga, hanyuma agategereza igihe azagererwaho. Ubwa kabiri ni ubw’uko abashaka kwimenyereza umwuga bashobora kwegera ibigo bashaka ko bakorana, na byo bigasaba muri RDB kubemerera gutanga agahimbazamusyi ku bo bazakorana.”

Abitabiriye ibi biganiro bagaragarijwe ko n'abikorera baciriritse bakeneye abanyeshuri bimenyereza umwuga
Abitabiriye ibi biganiro bagaragarijwe ko n’abikorera baciriritse bakeneye abanyeshuri bimenyereza umwuga

Ikigo gikora ibijyanye n’igenzura ndetse n’ibaruramari (HLB) na cyo ngo kijya gitanga iyimenyerezamwuga ryishyura, n’umukandida mwiza akakibonamo akazi nk’uko bivugwa na Célestin Ruhindamanzi ugikoramo.

Hari amahirwe menshi ku bafite gahunda yo kwihangira imirimo

Muri iki gihe u Rwanda rushishikariza urubyiruko kudategereza akazi bagatekereza ku kukihangira ahubwo na bo bakagatanga, mu Rwanda hagiye hari imiryango itanga amahugurwa ku kwihangira imirimo, usanga inavuga ko hari amahirwe menshi yo kwihangira imirimo urubyiruko rwatekerezaho.

Nka Andrew Gashayija ukora mu muryango utanga amahugurwa mu bijyanye n’imirimo ishingiye ku buhinzi n’ubworozi, Kilimo Trust Rwanda, avuga ko mu buhinzi n’ubworozi harimo imirimo myinshi urubyiruko rwakora rukiteza imbere.

Muri yo harimo nk’ibijyanye no kuhira imyaka, ubuhinzi bw’imboga n’imbuto, korora no gutunganya ibiryo by’amatungo, uburyo bwo kubika ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi ngo bitangirika ndetse no kubitunganya mu buryo bw’inganda.

Ernest Ntaganzwa ukora mu mushinga Hanga Akazi uterwa inkunga na USAID, umushinga unafite umugambi wo gufasha mu guhanga imirimo ibihumbi 42 mu gihe cy’imyaka itanu, we agira inama urubyiruko kumenya ko ibintu bitikora ku isoko ry’umurimo.

Agira ati “Mu gihe ushaka akazi cyangwa kugahanga banza wimenye, umenye ibyo ushoboye, umenye kwihanganira kuba hari igihe wasubizwa inyuma cyangwa ibyo ukoze ntibihite biguha inyungu wifuzaga, hanyuma umenye gukorana n’abandi, kandi ube witeguye guhora wiga kuko iby’isoko ry’umurimo bihora bihindagurika.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka