Abafungiwe ibyaha by’ubugome bari bategereje gufungurwa by’agateganyo bakuriwe inzira ku murima

Bamwe mu banyururu bafungiwe ibyaha bya Jenoside n’ibindi byaha by’ubugome n’ubujura buremereye, bari bategereje ko bashobora kuzafungurwa by’agateganyo kubera baba baritwaye neza babwiwe kubyibagirwa kuko itegeko ry’u Rwanda ritabyemera.

Ibi ni ibyatangajwe na Minisitiri w’Umutekano Musa Fazili Harerimana mu kiganiro yagiranye n’abagororwa bo muri Gereza ya Huye, ubwo yagenderaga kuri uyu wa Gatanu tariki 1/11//2013.

Minisitiri Musa Fazili Harerimana aganirira abafungwa n'abagororwa bo muri gereza ya Huye.
Minisitiri Musa Fazili Harerimana aganirira abafungwa n’abagororwa bo muri gereza ya Huye.

Abagororwa bagaragaje ko bisanzuye mu bibazo babazaga bitadukanye bijyanye n’ubuzima bwabo, hagera n’aho kubaza amakuru bumva ko abitwaye neza bashobora gufungurwa bakarangiriza ibihano byabo hanze.

Gusa ibisubizo bahawe bitandukanye cyane n’ibyo bibwiraga ko bashobora guhabwa imbabazi, kuko mu byiciro bitatu birimo ibyaha bito n’ibiciriritse aribyo bibabarirwa gusa naho icya gatatu cy’ibyaha by’ubugome kitababarirwa, nk’uko Minisitiri yabisobanuye.

Yagize ati: “Itegeko rivuga ko uwakoze Jenoside atarekurwa by’agateganyo. Ibyo byo namwe murabizi. Niba ufungiwe kunyereza umutungo, gufata ku ngufu, kunywa ibiyobyabwenge, kwica umubyeyi, umwana cyangwa uwo mwashakanye, ntiwibwire ko warekurwa utarangije igihano.

Abakoze ibyaha by’ubugome ni bo batemerewe gufungurwa by’agateganyo. Naho abakoze ibyaha bidakomeye bagakatirwa imyaka itanu gusubiza hasi, bo iyo bitwaye neza amadosiye yabo ashyikirizwa inzego zibishinzwe kugira ngo zibe zabafungura by’agateganyo.”

Ubwo yasuraga gereza ya Huye kuwa 1/11/2013, Minisitiri w’Umutekano, Musa Fazili Harerimana yaganiriye n’abagororwa, asubiza bimwe mu bibazo bamubajije, ndetse anabemerera kuzakemura ibishoboka.

Mu kiganiro Minisitiri w’umutekano yagiranye n’abafungwa ndetse n’abagororwa, yibukije abakoze jonoside ko bakwiye gutera intambwe bagasaba imbabazi abo bahemukiye, bafatiye urugero ku bana batoya batakoze jenoside ariko bo bakaba barasabye imbabazi mu cyimbo cy’ababyeyi babo.

Mu bibazo n’ibyifuzo abafungwa bamugejejeho, harimo icy’uko hari abarangije ibihano nyamara ntibarekurwe, abakoraga akazi ka Leta nyamara batemererwa gufata amafaranga ya pansiyo n’abifuza gufungirwa hafi y’iwabo.

Minisitiri yabasubije ko hagiye gukorwa ku buryo abarangije ibihano bataha kandi ngo n’abakwiye pansiyo bagiye kuzazihabwa, kuko itegeko ryazibabuzaga ryavuguruwe.

Naho abifuza gufungirwa hafi y’iwabo ngo basanzwe bafashwa uko bashoboye, kandi ngo ababona bitinda ahanini biterwa n’uko aho bashaka kwimurirwa haba hasanzwe hafungiye abantu benshi.

Urugero ni uko ngo hari abantu bagera ku bihumbi bitandatu basaba gufungirwa muri gereza ya Huye, kandi ubundi isanzwemo abagera ku bihumbi umunani.

Abagororwa banagaragaje ikibazo cy’uko hari abafungwa by’agateganyo igihe kikarenga nyamara ntibarekurwe banibutsa ntibigire icyo bitanga.

Aha bashubije ko niba hari abahari ari amakosa y’ubuyobozi bwa gereza bushobora kubihanirwa, kuko ngo iyo ugomba gufungurwa yandikiye porokireri ntasubize mu gihe cy’iminsi irindwi, gereza iba igomba kumurekura.

Abafungwa kandi bifuje ko itegeko ryemerera ufunze witwaye neza mu gihe cy’igihano cye kurekurwa by’agateganyo ryajya rikurikizwa n’iwabo.

Hanagarutswe kandi ku kibazo cy’abafungwa batorotse gereza ya Huye mu minsi yashize, banyuze mu mwenge bacukuye mu rukuta. Imwe mu ngamba yo gutuma bitazasubira no uko abagororwa bazajya barara amarondo, kandi bakemererwa kugera aho ariho hose.

Marie Claire Joyeuse

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka