Kuwa gatandatu tariki 21/07/2012, Polisi yataye muri yombi abantu babiri bafatanwe amafaranga y’amakorano ibihumbi birindwi.
Mukarubega Donathile w’imyaka 27 utuye karere ka Gakenke yakubise Tuyizere Leontine ifuni mu mutwe amufatiye mu cyuho asambana n’umugabo we mu rugo mu rukerera rwo kuwa gatanu tariki 20/07/2012.
Ishami rya Polisi yo mu muhanda riravuga ko impanuka nyinshi zikunze kugaragara hirya no hino ziterwa n’uburangare bw’abamotari cyangwa kwica amategeko agenga amuhanda, n’ubwo nta gihe kinini cyari gishize bavuye mu nama y’umutekano kwihanangirizwa.
Bamwe mu bagize koperative y’abashinzwe gucungwa umutekano mu mujyi wa Muhanga (COPEVEMU), baratangaza ko kutabona amafaranga bagenewe uko bikwiye bituha hari byinshi byangirika mu mutekano bashinzwe.
Abaturage bo mu murenge wa Rwaniro mu karere ka Huye bari bamaze iminsi barara bahangayitse kubera ubujura bw’inka ubu ngo babonye agahenge; nk’uko byemezwa n’umuyobozi w’akarere ka Huye, Kayiranga Muzuka Eugene.
Munezero Bachir ukomoka mu karere ka Rubavu acumbikiwe kuri station ya Police ya Mukamira kuva tariki 15/07/2012 nyuma yo gufatirwa ku isoko rya Byangabo afite insinga z’amashyanyarazi avuga ko akoresha mu gukurura imodoka.
Gatesi Beatrice, umugore w’imyaka 37 utuye mu murenge wa Kibirizi mu karere ka Gisagara afungiye ku biro bya polisi y’uyu murenge azira kubyara umwana akamuniga akamuta mu gihuru nyuma umwana akagaragara yariwe n’imbwa igice kimwe.
Ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu ahitwa ku Busekanka mu karere ka Rusizi, tariki 18/07/2012, hatoraguwe umurambo w’umwana w’umuhugu wigaga muri College de Nkanka bikekwa ko yaba yiyahuye mu Kivu.
Umusore witwa Nkurunziza Silas utuye mu karere ka Gasabo, umurenge wa Gatsata, tariki 17/07/2012, yanyoye ikinini cy’imbeba ashaka kwiyahura kubera umukobwa wamwanze ariko biba iby’ubusa ntiyapfa.
Karemera Justin na Sebigori Jean Damascène bacumbikiwe kuri sitasiyo ya polisi ya Mukamira mu karere ka Nyabihu bakekwaho kwica umugabo witwa Habarurema Enock tariki 10/07/2012.
Umugore uri mu kigero cy’imyaka 30 witwa Bankundiye Solange yagonzwe n’imodoka yo mu bwoko bwa FUSO yambaye puraki RAB 149 Z mu mujyi wa Gakenke ahita yitaba Imana saa saba z’ijoro rishyira tariki 18/07/2012.
Mu murenge wa Mukindo mu karere ka Gisagara haravugwa ikibazo cy’imbwa ziba mu gasozi zirya amatungo y’abaturage cyane cyane ihene.
Sindayiheba Pascal w’imyaka 36 wari ucumbitse mu murenge wa Ruhango, akarere ka Ruhango, yanyweye umuti wica imbeba ahita yitaba Imana tariki 16/07/2012, kuko umugore we yagurishije ibyo bari batunze bakabimaraho.
Damascene Uzabakiriho ukora umurimo w’ubumotari mu mujyi wa Rusizi yafatiwe mu rugo rwa mugenzi we arimo amusambanyiriza umugore saa tanu z’ijoro rishyira tariki 16/07/2012 .
Nizeyimana Aniseti w’imyaka 33 utuye mu kagari ka Nyakerera mu murenge wa Kigarama mu karere ka Kirehe yamaze igihe kinini yarahungiye mu karere Nyaruguru mu Ntara y’Amajyepfo yihisha kubera ko yakekwagaho gucuruza urumogi.
Nakurinde Manasse w’imyaka 42 utuye mu mudugudu wa Kamabuye akagari ka Kinazi, umurenge wa Kinazi mu karere ka Ruhango, yashatse kwiyahura tariki 17/07/2012 ngo kuko umugore we Uwimana Clarisse amaze iminsi amusuzugura.
Murwanashyaka Jean Paul w’imyaka 21 uturuka mu murenge wa Kabatwa mu karere ka Nyabihu aracyekwaho kwica umugabo w’imyaka 42 witwa Sebahizi Yotham mu ijoro rishyira tariki17/07/2012 mu kagari ka Kora mu murenge wa Bigogwe.
Umuyobozi w’ingabo mu karere ka Rusizi, Major Mazuru, yasobanuriye abayobozi b’inzego z’ibanze mu mirenge ya Rwimbogo, Nzahaha, Gashonga na Nyakarenzo mu karere ka Rusizi ko nta ngabo z’u Rwanda ziri muri Kongo nk’uko babyumva ku maradiyo yo muri Kongo.
Abantu 11 bo mu murenge wa Mukindo mu karere ka Gisagara batawe muri yombi bakekwaho kugira uruhare mu iraswa ry’umugabo witwa Alexandre Nkuliza agahita yitaba Imana tariki 15/07/2012 saa sita z’ijoro.
Ntahorugiye Jean Baptiste wo mu kagari ka Kagina, umurenge wa Mukama mu karere ka Nyagatare afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Gatunda kuva tariki 13/07/2012 ashinjwa gutema ku kaboko umuhungu we Tumusangire ufite imyaka 23 y’amavuko bapfa amakimbirane yo mu muryango.
Munyanziza Cyriaque utuye mu murenge wa Gatumba mu karere ka Ngororero yakubiswe n’umuhungu we Nshimiyimana bita Kanihili amuziza ko amusabye ko bishyura inyama bari bikopesheje.
Imodoka ya sosiyete Impala Expess itwara abantu yagonze umwana w’imyaka irindwi ubwo yambukaga umuhanda avuye ku ishuri mu kagali ka Kamurera mu murenge wa Kamembe akarere ka Rusizi tariki 16/07/2012 saa sita z’amanwa.
Nicolas Busoro w’imyaka 35, umwarimu kuri College Karambi yo mu murenge wa Kabagari akarere ka Ruhango, afungiye kuri polisi ya Kabagali akarere ka Ruhango akekwaho gufata umwana w’imyaka 9.
Kabayiza Jerome ukomoka mu karere ka Nyanza afungiye kuri station ya polisi ya Nyamagana mu karere ka Ruhango azira gucukura inzu y’umusirikare witwa Lt Felix wo mu kagari ka Munini umurenge wa Ruhango akarere ka Ruhango.
Nsengiyaremye Anaclet, w’imyaka 18, utuye mu kagari ka ninzi, umurenge wa Kagano mu karere ka Nyamasheke yakomerekejwe ku irugu na Ndayizeye ubwo bari mu kabari ka Desire ahitwa mu Rugabano ku mugoroba wo ku cyumweru tariki 15/07/2012.
Munyaneza Emmanuel w’imyaka 24 yakubiswe ingumi ku zuru na Bizimana Emmanuel ucururiza muri Gare ya Ruyenzi ahita agwa muri koma ku mugoroba wa tariki 15/07/2012.
Umugore w’imyaka 28 yatawe muri yombi tariki 11/07/2012 na Polisi ikorera mu karere ka Nyarugenge azira gutanga ruswa ku mupolisi mukuru kugira ngo umugabo we arekurwe.
Imodoka yo mu bwoko bwa Rukururana yagonze umuntu wambaye ubusa mu mudugudu wa Runyanzige, akagali ka Gasoro, umurenge wa Kigoma mu karere ka Nyanza ahita ahasiga ubuzima tariki 14/07/2012 ahagana saa kumi n’igize z’umugoroba.
Pasiteri Karikofi Eraston Rwidegembya w’imyaka igera muri 84 wari utuye mu kagari ka Kigoma, umurenge wa Ruhango, akarere ka Ruhango, yagonzwe n’imodoka ya sosiyete Volcano Express itwara abagenzi tariki 12/07/2012 apfira mu nzira ajyanywe kwa Mugangana.
Umurambo w’umwana uri mu kigero cy’imyaka 11 y’amavuko warohamye mu kiyaga cya Burera kuwa Gatatu w’iki cyumweru, wabonetse mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 14/07/2012, nyuma y’iminsi Polisi irinda icyo kiyaga iri kuwushakisha.