Umurambo wa Mukashema Therese, umukobwa w’imyaka 19 wari utuye mu kagari ka Nyarurambi ko mu murenge wa Musebeya wo mu karere ka Nyamagabe wabonetse mu ishyamba ryo muri aka kagari tariki 08/08/2012 watemeguye.
Ikamyo ya sosiyete y’abashinwa iri gukora umuhanda Buhinga-Tyazo yagonze umuntu wari uri kuri moto maze ahita yitaba Imana tariki 13/08/2012 saa tanu z’amanywa mu karere ka nyamasheke, umurenge wa Bushekeri.
Umuturage utatangajwe amazina aherutse kujya mu kabari mu murenge wa Musha mu Karere ka Rwamagana, atinda afata ku gacupa bigeza mu gicuku igihe atari akibasha kubona no kwibuka aho ataha.
Umukecuru w’imyaka isaga 80 wibanaga mu murenge wa Save mu karere ka Gisagara yishwe mu ijoro rishyira tariki 13/08/2012 n’abagizi ba nabi bataramenyekana. Umuntu umwe ukekwaho icyo cyaha yafashwe kandi inzego za polisi zikomeje iperereza.
Hitimana Noheli w’imyaka 21 yitabye Imana mu bitaro bya Ruhengeri kuri uyu wa mbere tariki 13/08/2012 nyuma y’uko we na mugenzi we witwa Niyigena Jean D’amour bakubiswe ku mugoroba wo ku wa gatandatu.
Urubyiruko rw’Abanyarwanda bo mu idini y’isilamu mu murenge wa Kamembe mu Karere ka Rusizi, hamwe na bagenzi babo bo mu mujyi wa Bukavu muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo biyemeje kubana neza bakirinda ibibateramo amakimbirane.
Umugore witwa Margarita Mukandinda afungiye ku biro bya Polisi ya Kinazi mu karere ka Ruhango, akekwaho kubyara umwana agahita amuniga, ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 11/08/2012.
Quartier (karitsiye) yitiriwe 40 iri mu mudugudu wa Mugonzi, akagali ka Nyanza, umurenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza iravugwamo urugomo rukabije ahanini ruba rushingiye ku businzi bw’inzoga z’inkorano n’ibiyobyabwenge birimo urumogi bikagira ingaruka ku bahatuye n’abahagenda.
Hamwe na hamwe mu karere ka Ngororero haracyari abaturage biganjemo abagabo ndetse rimwe na rimwe ugasanga bari kumwe n’abagore baramukira mu bubari bucuruza inzoga aho kujya ku kazi. Ibi binyuranye n’ingamba z’iterambere n’imibereho myiza y’abaturage aka karere kiyemeje.
Abizeye Oscar w’imyaka 35 afungiye kuri station ya polisi ya Nyamagana mu karere ka Ruhango azira gutunga uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga (permit de conduire) mpimbano.
Umukecuru witwa Consolate Mukangwije ari mu maboko y’inzego za Polisi, nyuma yo gukubita isuka umukozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (RNIS) witwa Berthilde Uwimana akamukomeretsa.
Umurambo w’umugabo witwa Theogene Barakagira ukomoka mu karere ka Ngororero, watoraguwe mu mugezi wa Ururumanza, mu murenge wa Mbuye akarere ka Ruhango ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 09/08/2012.
Amazu agera kuri 13 atari yujuje ibyangombwa byo kubaka mu mujyi w’akarere ka Ngoma yarasenywe, kuri uyu wa Kane tariki 09/08/2012, hanafatwa babiri mu bagerageje kwitambika abakozi.
Umugabo witwa Gatarayiha Venuste yitabyimana akubiswe n’inkuba ubwo yari aryamanye n’umugore we tariki 08/08/2012 ahagana saa munani n’iminota 40 z’amanywa.
Itegeko ryo kumviriza telefoni z’abaturage rimaze iminsi ritowe n’Inteko ishinga amategeko, rigamije gukumira kumviriza umuntu bitajyanye n’umutekano w’igihigu. Ibi bitandukanye n’uko abantu bari babyumvise bakekaga ko umudendezo wabo ugiye gusagarirwa.
Ibyaha 1005 bishingiye ku ihohoterwa rikorerwa abana byabaye mu mezi arindwi ashize mu gihugu cyose. Ibyo bifitanye isano no kwangiza abana, gushaka abana bakiri batoya, gukoreshwa imirimo isaba ingufu no guta abana.
Imibiri igera kuri 40 y’abantu biganjemo abana n’abagore yatahuwe mu myobo ibikwamo amazi agenewe kuhira ubusitani bw’imboga n’imbuto mu kigo Home de la Vierge des Pauvres cyubatse mu murenge wa Mukingo mu karere ka Nyanza.
Imodoka y’ivatiri yakonkobotse mu muhanda wa kaburimbo iramenengana ijya muri saro y’inzu y’umuturage mu murenge wa Gashonga mu karere ka Rusizi ahagana saa kumi n’imwe za mu gitondo kuwa kabiri tariki 07/08/2012.
Dusabumuremyi Budensiyana w’imyaka 27, utuye mu mudugudu wa Mbari, akagari ka Karengera, umurenge wa Musambira, yakubiswe anamenwaho amavuta ashyushye n’umugabo we witwa Bizimungu Joseph, ahita atoroka.
Abagabo 20 bari mu maboko ya Polisi bakurikiranyweho ubujura buciye icyuho biba mu ngo z’abaturage ibikoresho birimo televiziyo za rutura. Icyaha gihanishwa igifungo cya burundu; nk’uko Polisi ibitangaza.
Umwana w’imyaka 12 yafashwe mu ijoro rya tariki 31/07/2012 amaze kwiyahuza umuti wa Kiyoda nyuma yo guhohoterwa n’umukozi wabaga mu rugo iwabo maze bituma uwo mwana amara iminsi itatu muri koma.
Muhawenimana Ildephonse w’imyaka 13 yaguye mu kizenga cy’amazi (pumping station) saa tanu tariki 07/08/2012 mu murenge wa Mpanga mu karere ka Kirehe ahita yitaba Imana.
Abaturage bakorera n’abatuye mu mujyi wa Ruhango, baravuga ko mu gihe gito itorero Nayoti rimaze ritangiye imirimo yaryo muri uyu mujyi babangamiwe cyane n’urusaku ruturuka ku byuma bya muzika bitangwa n’iri torero.
Mu nama y’umutekano yahuje abaturage b’umurenge wa Karambi, ubuyobozi bw’akarere n’inzego zishinzwe umutekano kuri uyu wa kabiri tariki 07/08/2012, uhagarariye abacitse ku icumu mu murenge wa Karambi yatangaje ko ahangayikishijwe n’umutekano w’umwe mu bacitse ku icumu muri uyu murenge.
Kubwumukiza Yottamu, umukuru w’umudugudu wa Nyamuko mu kagali ka Gatagara, umurenge wa Mukingo mu karere ka Nyanza yakubiswe anarumwa izuru ahagana saa tatu z’ijoro tariki 6/08/2012 abikorewe n’umuturage winjiye umugore wo muri uwo mudugudu ayobora.
Imibare ishyirwa ahagaragara na Polisi y’igihugu igaragaza ko ibyaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina byagabanutse cyane. Intara y’Iburasizuba iza ku mwanya wa mbere mu kugira ibyaha byinshi byo kwangiza abana batoya.
Nyiransengimana w’imyaka 20 utuye mu kagali ka Menge, Umurenge wa Cyuve mu karere ka Musanze yatawe muri yombi tariki 05/08/2012 nyuma yo gukuramo inda y’amezi atatu.
Mukandinda Perpetue w’imyaka 52 wo mu murenge wa Shangi, akagari ka Shangi mu mudugudu wa Karambo yituye hasi imbere y’inzu ye mu gitondo cya tariki 03/08/2012 maze ahita yitaba Imana.
Rugaba Ezira w’imyaka 52 utuye mu karere ka Kirehe yiyahuye kuri uyu wa mbere tariki 06/08/2012 mu masaha ya saa yine za mu gitondo kubera amakimbirane yari amaze iminsi afitanye n’umugore we.
Kuwa gatandatu tariki 04/08/2012, polisi y’igihugu yataye muri yombi abantu babiri mu duce dutandukanye bafatanywe amafaranga y’amakorano.