Gakenke: Ari mu bitaro kubera guterwa icyuma mu rubavu

Umusore witwa Nzabanita wo mu kagali ka Kagoma, umurenge wa Gakenke yatewe icyuma mu rubavu mu ijoro rishyira tariki 23/07/2012 bimuviramo kujya mu bitaro.

Uyu musore ubu urwariye mu Bitaro Bikuru bya Nemba yasagariwe na Nzakizwanimana, umuhungu wa Byakunda wari wagize ubukwe.

Abo basore bari banyoye inzoga baje kurwanira ku irembo ryo kwa Byakunda mu gihe abandi bantu bari mu rugo baza gutabara bumvishe umuntu umwe avugije induru.

Nzakizwanimana wateye icyuma yahise aburirwa irengero na n’ubu akaba agishakishwa kugira ngo atabwe muri yombi aryozwe icyo cyaha.

Kugeza ubu, impamvu yatumye atera mugenzi we icyuma ntabwo izwi; nk’uko bitangazwa na Ndagijimana Tharcisse, umunyabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Nganzo.

Ndagijimana yongeraho ko abandi basore bavuga ko ubusanzwe Nzakizwanimana yitwazaga icyuma mu gasentere ka Gakenke ariko bakaba batari barabimenyesheje ubuyobozi ngo akurikiranwe.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

abantu nkabo mukomeza kubahishira ariko ingaruka nimwe zigeraho mbergo zibishinzwe.e yuko zigera kunze

shyaka leonard yanditse ku itariki ya: 25-07-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka