Birasa Pascal w’imyaka 48 y’amavuko utuye mu mudugudu wa Kavumu mu kagali ka Nyanza mu murenge wa Busasamana yatawe muri yombi tariki 07/04/2013 akurikiranyweho amagambo ashinyagurira Abatutsi bishwe muri Jenoside no kuyipfobya.
Niyitegeka Emmanuel na Gatera Emmanuel bafungiye kuri Station ya Polisi ya Gahunga mu karere ka Burera, nyuma yo gufatanywa imifuka 97 y’ifumbire mvaruganda yo mu bwoko bwa UREA bagiye kuyigurisha magendu muri Uganda.
Ndagijimana Irene w’imyaka 20 wari utuye mu kagali ka Cyabayaga, mu ijoro rya tariki 05/04/2013, yahiriye mu ikontineri yacururizwagamo essence bakanayiraramo. Abandi babiri bari kumwe barwariye mu bitaro bya Nyagatare.
Abagize komite y’ijisho ry’umuturanyi mu mirenge itandukanye y’akarere ka Nyanza bakoze amahugurwa y’umunsi umwe biga uburyo barushaho guhangana n’abakora abacuruza, abakwirakwiza n’abanywa ibiyobyabwenge, tariki 05/04/2013.
Abantu babiri bitabye Imana mu murenge wa Kanama akarere ka Rubavu bahitanwe n’imvura yaguye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 04/04/2013.
Imanishimwe James w’imyaka 18 wo mu murenge wa Mururu, akagari ka Gahinga, mu mudugudu wa Birogo yatwawe n’umugezi wa Rusizi ya mbere ku mugoroba wa tariki 03/04/2013.
Abantu bataramenyekana, tariki 03/04/2013, bateze abakozi ba sosiyete yitwa GMC (Gatumba Mining Concession) icukura amabuye y’agaciro atandukanye mu karere ka Ngororero maze babambura amabuye avugwa ko ari mu biro 300.
Umugabo w’imyaka 30 witwa Faustin yatawe muri yombi na Polisi ikorera mu Karere ka Gasabo, Umujyi wa Kigali akurikiranweho gusambanya umwana w’umukobwa w’imyaka 13 ku gahato.
Ku gicamunsi cya tariki 03/04/2013 mu Kagali ka Nyarutarama Umurenge wa Byumba, mu Karere ka Gicumbi habereye impanuka y’ikamyo yahitanye umuntu umwe maze ikomerekeramo bikabije abandi bane.
Bamwe mu baturage baturiye ahacukurwa amabuye y’agaciro na sosiyete yitwa New Bugarama Mining, mu murenge wa Kagogo, akarere ka Burera, ndetse n’abahacunga umutekano, bagiranye ubushyamirane bwabyaye imvururu maze zituma hakomereka abantu bane barimo babiri bakomeretse bikomeye.
Mu ijoro ryo kuwa 13 Werurwe inka y’umukecuru witwa Cyabatuku Judith utuye mu murenge wa Tabagwe mu kagali ka Nyabitekeri, yishwe n’imvubu iyisanze mu kiraro.
Umugore utuye mu mudugudu wa Nyarushinya, umurenge wa Shyorongi mu karere ka Rulindo arasaba ubuyobozi kumwakira umugabo we itike akisubirira iwabo i Burundi nyuma y’imyaka umunani bamaranye ariko kumvikana bikaba byarabananiye.
Umukecuru Uwigiriyeneza wo mu murenge wa Nkaka mu karere ka Rusizi yagonzwe na moto ubwo yari yiviriye ku isoko tariki 03/04/2013. Uwamugonze witwa Dusabimana Emmanuel yashatse kwiruka abaturage baramufata arinako bahise bamushikiriza inzego z’umutekano.
Rwanzegushira Jean Claude ukomoka mu murenge wa Muringa ahitwa Nyankukuma yahitanywe n’igisimu mu murenge wa Rambura mu karere ka Nyabihu, ubwo yajyaga gucukura amabuye y’agaciro yo mu bwoko bwa “colta” mu buryo butemewe.
Kuri uyu wa kabiri tariki 02/04/2013, abapolisi 80 batangiye amahugurwa ku gukumira ibyaha no gukora iperereza azamara iminsi itanu, aya mahugurwa akaba ari kubera ku ishuri ry’ishami rya polisi rishinzwe iperereza (CID) riri ku cyicaro cya polisi ku Kacyiru.
Mbarubukeye Athanase w’imyaka 43 afungiye kuri Polisi ya Kabagari mu karere ka Ruhango guhera tariki 01/04/2013 akurikiranyweho gutunga gerenade mu buryo butemewe n’amategeko.
Imvura idasanzwe yaguye ku mugoroba wa tariki 31/03/2013, yangije imyaka y’abaturage, yangiza amazu 38 ku buryo yose agomba kongera gusakarwa, ndetse inagusha amapoto ane y’amashanyarazi mu tugari tubiri two mu murenge wa Gataraga mu karere ka Musanze.
Ubufatanye bw’abaturage n’ubuyobozi bwatumye abana babiri b’abakobwa, umwe w’imyaka 14 n’undi w’imyaka 15 bo mu karere ka Nyamasheke bari bayobotse inzira y’ubuzererezi batarurwa basubizwa mu miryango yabo.
Ntivuguruzwa Jedeo, Ntaganzwa Furbel, Siborurema Japhet na Nzakizwanimana Oswald bo mu itorero Union dese Eglise Baptiste au Rwanda (UEBR), bafungiye kuri station ya polisi ya Kinazi mu karere ka Ruhango bakurikiranyweho kwigaragambya mu rususengero bakabuza pasiteri kwigisha no kubatiza.
Ndakaza Claver w’imyaka 35 wari utuye mu kagali ka Mulinja mu murenge wa Kigoma mu karere ka Nyanza yatwawe n’amazi y’imvura yaguye ku mugoroba wa tariki 31/03/2013 umurambo we bawusanze mu gishanga bucyeye bwaho.
Abaturage bo mu karere ka Rubavu umurenge wa Kanama ntibashoje Pasika neza kubera ibiza batewe n’imvura yaguye ku mugoroba wa tariki 31/03/2013 ikuzuza umugezi wa Sebeya yateye mu baturage igatwara abana babili.
Ndayambaje Boniface w’imyaka 43 y’amavuko uzwi ku izina rya Ngunda ukomoka mu murenge wa Ndora mu karere ka Gisagara umurambo we bawusanze mu cyuzi cya Nyamagana kiri mu murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza bivugwa ko yaba yiyahuye.
Ubuyobozi bw’ingabo bufatanyije n’ubuyobozi bw’akarere ka Ngororero barasaba abaturage baba batunze ibikoresho bya gisirikare kuburyo bunyuranyije n’itegeko ko babisubiza mbere y’uko batahurwa kuko ubitanze ku neza adahanwa.
Nyirandegeya Cecille w’imyaka igera ku 100 wari utuye mu mudugudu wa Cyanyonga kagali ka Mutendeli umurenge wa Mutendeli yasanzwe munzu yarapfuye amaze iminsi itatu abaturanyi batabizi.
Abatuye agace kitwa Gataka hafi y’isoko rya kijyambere ryuzuye mu mujyi wa Ruhango bavuga ko babangamiwe cyane n’insore sore zihirirwa zitagira icyo zikora zicunganwa ni kwiba abahisi.
Umugabo w’imyaka 24 witwa Leonard Kanani yapfuye yiyahuye mu ijoro rishyira tariki 28/03/2013 nyuma y’uko afatiwe mu cyuho yiba ibicuruzwa bitandukanye muri boutique y’umuturanyi we.
Gufunga utubari na za Bare hakiri kare, gukaza amarondo no kuyakora neza ni zimwe mu ngamba zafashwe mu karere ka Ngoma mu rwego rwo kurushaho gukaza umutekano mu gihe cy’icyunamo cyo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi.
Umusaza witwa Habiyaremye Enock wo mu murenge wa Nzahaha mu karere ka Rusizi arashinjwa kuroga umwana wa mukuru we witwa Buntu Emmanuel ibisazi byo kwiruka ku musozi.
Muri ijoro rishyira tariki 27/03/2013 hakozwe umukwabu mu mujyi wa Nyakarambi mu karere ka Kirehe mu rwego rwo guca ubuzerezi bw’abantu batagira aho babarizwa hafatwa abantu batandukanye n’ibiro 30 by’urumogi.
Uwera Immaculée na Musa Kabera batuye mu mudugudu wa Bigega mu kagali ka Gahondo mu murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza, gitondo tariki 28/03/2013 bakozanyijeho imirwano ihosha umwe muri bo ari hafi yo kuhasiga ubuzima.