Nyamagabe: Amajyambere y’umukobwa witegura gushyingirwa yakongowe n’umuriro

Umuriro ushobora kuba watewe n’amashyarazi wibasiye inzu y’umuturage maze utwika “amajyambere” (ibikoresho by’umukobwa witegura kurushinga) mu mujyi wa Nyamagabe ahitwa mu Kiyovu.

Mu ijoro rishyira tariki 11/04/2013, saa saba z’ijoro ngo nibwo Umubyeyi w’uyu mukobwa witegura gushinga urugo mu kwezi kwa munani 2013 yabonaga inzu yose yuzuye umwotsi akajya kureba niba ari radiyo ihiye agasanga siyo niko guhita atabaza.

Mu ijwi ryuje ikiniga, uyu mubyeyi yagize ati: “Nari ndyamye, numva icyuka kinuka kinkubise mu maso! Mbona umuriro uratumbagira niko guhita ntabaza!”

Umwe mu baturanyi batabaye uyu muryango yatangaje ko mu gihe batabaraga babanje guca insinga zavanaga amashanyarazi muri konteri ziyajyana mu nzu maze bakabona kujya kuzimya iyi nkongi.

“Turasohoka, ni uko tureba aho umuriro watangiriye, tugeze kuri compteur dusanga ni umuriro ubayemo mwinshi, tubanza gukata insinga, tubona kuzimya,” Ibi ni ibyatangajwe n’umwe mu basore batabaye.

Umuyobozi w’ishami ry’ikigo gishinzwe ingufu, amazi n’isukura (EWSA) mu turere twa Nyamagabe na Nyaruguru, Mudacumura Emmanuel, yatangaje ko uyu muryango wabarega byaramuka bigaragaye ko iyi nkongi yatewe n’amakosa yabo bakawishyura ngo kuko bafite ubwishingizi.

Mu magambo ye, Mudacumura yagize ati: “Dufite ubwishingize pe! Rwose uzagende uturege, uvuge uti amashanyarazi yaje ari mabi nidusanga ari byo bakwishyure!”.

Abajijwe niba ari ngombwa ko babanza kubarega cyangwa se nabo ubwabo babanza kuza kureba, Mudacumura yasubije muri aya magambo : “Nimba ari ibyo uvuga, abakozi bacu bahageze! Ntabwo ari ngombwa ko nanjye mpagera na DG na nde wese, abakozi bacu bahageze kandi babonye ibibazo uko biteye”.

Ibikoresho by’uyu mukobwa byatwitswe n’iyi nkongo bigizwe n’iby’isuku, imyenda, ibiryamirwa, n’ibindi binyuranye, tutabashije kumenya agaciro kabyo mu mafaranga.

Emmanuel Nshimiyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 10 )

Njye mba i Nyamagabe ndi umuclient wa EWSA.Uyu mugabo Mdacumura baramubeshyera ni imfura y’i RWANDA.NI INTORE RWOSE

DENYSE yanditse ku itariki ya: 18-04-2013  →  Musubize

Njye mba i Nyamagabe ndi umuclient wa EWSA.Uyu mugabo Mdacumura baramubeshyera ni imfura y’i RWANDA.NI INTORE RWOSE

yanditse ku itariki ya: 18-04-2013  →  Musubize

Nibyo koko mu ijoro ryo kuwa 11/04/2013 iyo nzu nibwo yahiye ariko tubimenya mu gitondo ahagana saa moya za mugitondo abatechniciens twihutiye guhita tuhagera dore ko harimo 1.5km uvuye ku buyobozi bwa station nyamagabe twasanze installation z’amashanyarazi z’imbere munzu zahiye, ariko amasinga azana umuriro muri cash power yo ari mazima ndetse nasohoka nayo yari mazima usohotse muri cash power nka 1m twaramwegereye tumusobanurira ko inkongiy’uwo muriro yaturutse munzu iwe nk’uko byagaragaraga kandi nanubu biracyagaragara ni installation ziwe imbere zitari zimeze neza.

HAKIZIMANA J.de Dieu yanditse ku itariki ya: 18-04-2013  →  Musubize

Kuki hari inkuru munyonga bigaragara ko ikinyamakuru cyanyu kidatanga ubwisanzure

Mahoro yanditse ku itariki ya: 18-04-2013  →  Musubize

Uyu munyamakuru iyi nkuru yayitanze afite amaranga mutima kuko twe twahigereye kdi tuzi iby’amashanyarazi nubwo ntakora muri EWSA twasanze ko atari ikibazo cy’amashanyarazi ya EWSA ahubwo ko ari mauvaise installation y’amazu y’uriya Mukecuru.Kuko iyo biba ari umuriro wa EWSA byaturutseho Compteur yari kuba nayo yahiye kdi ni nzima ntacyo yabaye.Uyu munyamakuru yapfuye kwandika nta bushishozi ashyizemo.Yisubireho kuko umwuga w’ubunyamakuru usaba ubushishozi.Ikindi rero MUDACUMURA Emmanuel ni umugabo ukora neza akazi ashinzwe nta kibazo tumuziho akorana umwete n’umurava mubyo ashinzwe. Murakoze

ERIC yanditse ku itariki ya: 18-04-2013  →  Musubize

sha muribeshya wowe mudacumura ntiyigeze akorera nyamagabe EWSA yitwa electrogaz.kandi kuba uri umusirikare ku rwego rwa s/major ntibivuze ko wakorewe kubera iyo mpamvu nuko igihe cyari kigeze. gabanya amatiku kuko nubundi siwowe wamushyizeho nanagenda ntuzabimenya ni ntama w,imana ntawe utabizi

kalisa yanditse ku itariki ya: 17-04-2013  →  Musubize

Ewasa ntko abaturage batayibwira amakosa ariko ntiyunva.

buri gihe buri gihe ibintu byacu birapfa, umuriro amazi wagirango........ibi ni ibiki kweri

iranzi yanditse ku itariki ya: 16-04-2013  →  Musubize

uyu mugabo Mudacumura jye yambwiye nabi mugejejeho ikibazo cyo kuba narishyuye ibyo basabwaga na EWSA ikitwa Electrogaz nyuma bkanderega ntibankorere ku gihe, agiye kunsubiza arambwira ngo iyo niga ibirebana n’amashanyarazi nkajya mbyikorera. kandi ubwo nari ngiye kumwiyambaza nk’umuyobozi mu gihe amezi yari abaye 04 yose barandangaranye. Simbabeshye jyewe ndi umusirikare ubusanzwe (ndi S/Major)nari mfataniye nawe mu mashati mu ngirwa bureau ye, twakijijwe na Comptable we, ndanginje mubwira ko ari we nanjye. yarabajije neza bamubwiye ko ndi umusirikare yahise ahinda umushyitsi nagiye kugera mu rugo yamaze kohereza abaza kunkorera ariko tubanje gushyogozanya. Uyu mugabo ni mubi, wongere ko ari mubi nta burere agira, arasuzugura,kamere ye ntimwemerera kuba umuyobozi. Arasuzugura pe. rwose wongere ngo arasuzugura rwose.

Ndanga E yanditse ku itariki ya: 15-04-2013  →  Musubize

Ariko umuyobozi wa EWSA ariwe Mudacumura Emmanuel yarakwiriye kwiga kuvuga neza nk’umuntu wize.Akenshi akunze kuvuga amagambo atabanje gushishoza.Ese byaba biterwa n’akazi kenshi,amafaranga menshi,uburere buke,kutishimira akazi,agasuzuguro,....cyangwa niyo kamere ye!

Mpozembizi yanditse ku itariki ya: 15-04-2013  →  Musubize

umukobwa nafatanye n’umugabo uzamushaka bashake ibindi bintu ariko ubukwe bwo kuzapfa

makambo yanditse ku itariki ya: 15-04-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka