Mu mudugudu wa Ruhina mu kagari ka Ruli kari mu murenge wa Shyogwe mu karere ka Muhanga hari umusaza n’umukecuru bamaranye imyaka irenga 30 babana nk’umugabo n’umugore ariko bakavuga ko nta mahoro bari bagira bari kumwe kuko umwe asagarira undi.
Abasore babiri bari bahawe ikiraka cyo kubaka inzu iri mu murenge wa Nyamabuye mu kagari ka Gahogo hafi y’aho bakunze kwita kuri plateau barwanye bapfa amafaranga ibihumbi bibiri kugeza ubwo umwe yagezeho agata ubwenge.
Umugabo witwa Shiragahinda Jean Fidel uyobora akagali ka Muramba mu murenge wa Kageyo arashinjwa n’abavandimwe be ndetse na se ubabyara witwa sebazungu Aloys guteza amakimbirane mu muryango avukamo ndetse n’uwo yashatsemo.
Abakozi batanu bakoreraga mu karere ka Kirehe bafunzwe bakekwaho gutunga impamyabumenyi z’impimbano bakaba bari bamaze mu kazi igihe kirekire bazikoresha.
Ubuyobozi bwa Polisi mu karere ka rubavu butangaza ko nyirabayazana w’impanuka z’amakamyo y’abanyamahanga agwa mu muhanda mushya wa Nyakiriba ari ukudakurikiza amabwiriza polisi iha abashoferi batwara aya amakamyo arimo guhagarara Nkamira.
Umumotari witwa Tuganimana Revianne wari utwaye moto yambaye purake R C 116 B, yagonzwe n’imodoka yo mu bwoko bwa Fuso yambaye Purake R A B 621 Q ku mugoraba wa tariki 17/02/2013 ahita yitaba Imana.
Mu gusoza icyumweru cyahariwe community policing (ubufatanye hagati ya Polisi n’abaturage) tariki 17/02/2013, mu karere ka Ruhango hamenwe litiro 548 z’inzoga z’inkorano zifite agaciro ka miliyoni 1 n’ibihumbi 380, hanatwikwa urumogi rungana n’ibiro 35 bifite agaciro ka mafaranga ibihumbi 700.
Mu gutangiza icyumweru cyahariwe community policing mu karere ka Rubavu hatwitswe udupfunyika tw’urumogi ibihumbi 700 twafatiwe muri aka karere ruvanywe mu gihugu cya Congo ndetse hanamenywe inzoga z’inkorano litiro zigera 1000.
Inzego zishinzwe umutekano mu karere ka Nyamasheke zifatanyije n’abaturage bamaze guta muri yombi umugore witwa Mukatuyizere Costasie w’imyaka 25 y’amavuko ukekwaho ko ari we wataye uruhinja rwatoraguwe ari umurambo mu mudugudu wa Busasamana, mu kagari ka Shangi mu murenge wa Shangi wo mu karere ka Nyamasheke, tariki 11/02/2013.
Imbangukiragutabara (ambulansi) yari ijyanye umubyeyi utwite ku Bitaro Bikuru bya Nemba yakoze impanuka ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatanu tariki 15/02/2013 ku bw’amahirwe abarimo ntibagira icyo baba.
Kuwa kane tariki 14/02/2013 depot ibikwamo amamesa iri mu mujyi wa Kigali i Gikondo mu gishanga yari yibasiwe n’inkongi y’umuriro yatewe n’abakozi ba depot batwikaga amasashe ariko ku bw’amahirwe uzima nawe nacyo ihitanye.
Rutakajyanye Pollinaire utuye mu mudugudu wa Gitega mu kagari ka Ngaru mu murenge wa Nyarusange ho mu karere ka Muhanga, yivuganye umugore we witwa Nirere Resturda amutemye mu mutwe.
Umusore witwa Ngabonziza Emmanuel wiga mu mwaka wa gatanu mu ishuri rya Lycée de Ruhango Ikirezi, ishami ryigisha iby’amahoteri avuga ko yamaze imyaka 12 anywa urumogi, ubu akaba amaze umwaka n’amezi atatu aruretse.
Munezero Ngayabarambirwa w’imyaka 28 y’amavuko ukomoka mu karere ka Nyamagabe yishwe arasiwe mu kigo gishinzwe gukwirakwiza amazi n’umuriro (EWSA) ishami rya Nyanza akekwaho ubujura bw’insinga z’amashanyarazi mu bubiko bw’icyo kigo.
Inkuba yakubise inka ebyili zihita zipfa, abantu babili nabo bagwa igihumura mu murenge wa Mututu nyuma y’imvura yari imaze kugwa hafi ya hose mu karere ka Karongi hagati ya saa munani na saa kumi n’imwe tariki 13/02/2013.
Eric Ngabonziza w’imyaka 23 ukomoka mu murenge wa Gishubi mu karere ka Gisagara, yiturikirijeho grenade ahita yitaba Imana mu ijoro rishyira tariki 13/02/2013 ubwo yashakaga kuyitera Inkeragutabara zishinzwe gucunga umutekano kuri uyu murenge wa Gishubi.
Ibiro 133 by’urumogi byamurikiwe abaturage mbere y’uko Polisi ibitwika mu gikorwa cyo gutangiza icyumweru cyahariwe ubufatanye bw’abaturage n’inzego za Polisi mu kwicungira umutekano “Community Policing Week” mu rwego rw’akarere ka Nyamasheke.
Usabyemariya Angelina, umugore w’imyaka 53 y’amavuko ukomoka mu karere ka Nyamasheke mu murenge wa Kagano yiyahuje umugozi maze ahita ahasiga ubuzima aho yari yaraje gusura umukwe we utuye mu murenge wa Gasaka mu karere ka Nyamagabe.
Mukamirwa Eugenie w’imyaka 48 wari utuye mu mudugudu wa Bisambu akagari ka Munini mu murenge wa Ruhango, abaturage basanze yitabye Imana naho Sindayigaya Emmanuel w’imyaka 20 babanaga ari indembe.
Nyuma yuko abaturage baturiye ikiyaga cya Birira mu murenge wa Rukumberi bari batewe ubwoba n’ingona yabicaga umusubizo, abarobyi barayivuganye tariki 12/02/2013.
Ubwo hatangizwaga icyumweru cya Community Policing tariki 12/02/2013, uturere dutandukanye tugize intara y’Amajyaruguru twakoze igikorwa cyo gukwika no kumena ibiyobyabwenge byafashwe ndetse bikorerwa imbere y’abaturage mu rwego rwo kubakangurira ububi bwabyo.
Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Muhanga, CIP Celestin Gatamba, yatangaje ko hari abaturage babiri bo muri ako karere bafashwe barahinze urumogi mu ngo zabo bavuga ko ari umuti w’inka uvura ikibagarira.
Imvura yaguye tariki 11/02/2013 ahagana saa munani mu murenge wa Gahara mu karere ka Kirehe yakomerekeje umuntu umwe ajyanwa mu bitaro, isakambura amazu 179 naho hegitari zigera kuri 27 z’imyaka zirangirika.
Umukecuru witwa Nyiramuzungu Talaka yafunze amazu akodeshwa n’abantu batandukanye mu mujyi wa Rusizi kubera ko atabona ku mafaranga ava mu bukode bw’ayo mazu kandi nawe ari mu bo ayo mazu yarazwe.
Umurambo w’uruhinja rukivuka watoraguwe saa 16h00 tariki 11/02/2013 ku kimoteri cy’isoko rya Bushenge mu murenge wa Shangi mu karere ka Nyamasheke, ariko uwarutaye ntaramenyekana.
Imvura yaguye ku mugoroba wo kuwa mbere tariki 11/02/2013 yahitanye umuntu umwe abandi babiri bajyanywa mu bitaro mu karere ka Nyamasheke. Mu karere ka Ruhango ho yasenye amazu atandatu.
Mbakenge Aloys utuye mu murenge wa Mushubati mu karere ka Rutsiro avuga ko afite impungenge z’umutekano we kuko amaze kurandurirwa kawa zirenga ijana mu bihe bitandukanye, hakaba ngo hari n’abantu bigeze kuburana amasambu bakunze kumubwira ko bazamugirira nabi.
Polisi yataye muri yombi abantu batandatu mu Turere twa Kayonza na Ngoma two mu Ntara y’Iburasirazuba ibasanganye ibiyobyabwenge birimo kanyanga n’urumogi.
Ibibazo by’amakimbirane bikunze kugaragara, ahanini usanga bishingiye ku mitungo; aho bamwe mu bagomba kuyifatanya baba bashaka kuyikubira. Ibyo bitera ingaruka zirimo inzangano, gutandukana kw’abashakanye ndetse no guhora mu manza.
Umurambo w’umusaza witwa Ushizimpumu Evariste watoraguwe ku mugezi wa Koko, bikavugwa ko yahanutse ku kiraro cy’uwo mugezi akituramo agahita ashiramo umwuka, kuwa Gatandatu tariki 09/02/2013.