Musanze: Imbogo zasohotse muri parike zikomeretsa bane

Kuwa kabiri tariki 16/04/2013, imbogo zasenye urukuta rutandukanya parike y’ibirunga n’imirima y’abaturange, maze zikomeretsa abantu bane barimo n’umwana w’uruhinja, bo mu mirenge ya Kinigi na Musanze.

Abakomerekejwe n’izi mbogo ni Niyigena Merveille ufite imyaka 10, wakomeretse mu mutwe, Habiyakare Anastase, na Nyiransabimana Agnes, bo mu murenge wa Kinigi mu kagali ka Kampanga, ndetse na Nyiraburiza Beatrice n’umwana witwa Maombi yari ahetse wakomeretse ku kaboko bo mu murenge wa Musanze.

Imbogo zari zasohotse muri parike ari nyinshi, ariko imwe gusa niyo yabashije kujya mu baturage ikomeretsa aba bantu, ndetse inangiza imyaka y’abaturage. Abakomeretse bose bahise bajyanwa kwa muganga; nk’uko bitangazwa n’umuyobozi w’umurenge wa Musanze, Sebashotsi Jean Paul.

Prosper Uwingeri, umuyobozi wa pariki y’ibirunga, avuga ko hafashwe ingamba zo kugabanya uburyo inyamaswa zambuka parike zikaza konera abaturage, bafatanya n’amakoperative ashinzwe kubaka urukuta rugabanya imirima y’abaturage na parike.

Uwingeri avuga kandi ko iyo inyamaswa zigerageje kwambuka zisubizwa muri parike, gusa ngo si kenshi inyamaswa igera mu ga santere nk’uko iyi mbogo yabigenje. Avuga kandi ko hari itegeko riteganya ko uwononewe n’inyamaswa ivuye muri parike yishyurwa, bityo abakomeretse ndetse n’abangirijwe imyaka bakaba bazishyurwa n’ikigega cyashyizweho.

Ati: “Dukorana n’amashyirahamwe y’abubaka urukuta rutandukanya parike n’imyaka y’abaturage. Aya mashyirahamwe kandi tuyatera inkunga, kugirango arusheho kunoza imikorere, akanadufasha mu bijyanye no gusana igice cy’urukuta aho inyamaswa ziba zangije”.

Uyu muyobozi, avuga ko kuva mu myaka itatu ishize, batangira gukoresha urukuta rutandukanya parike n’imyaka y’abaturage umubare w’inyamaswa zangiza imyaka y’abaturage wagabanutse cyane.

Jean Noel Mugabo

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

JAF tuzakomeza gufatanya n’ubuyobozi bwa RDB mu gukurikirana iki kibazo. Abakomeretse bakwiye guhabwa indishyi hashingiwe kubiteganyijwe n’amategeko.

Pastor RUTIKANGA Gabriel yanditse ku itariki ya: 19-04-2013  →  Musubize

Iki kibazo k’imbogoo cyari kimaze iminsi kitaba kuva aho inkeragutabara zubatse urukuta rwatandukanyaga ishyamba n’imirima y’abaturage,ni ibiza nk’ibindi ngirango nibyo twirinda ariko bikanga bikadutesa

sekibibi yanditse ku itariki ya: 19-04-2013  →  Musubize

abakomerekejwe n’iriya nyamaswa bihangane,ubuyobozi bw’ibanze kandi bubabe hafi bubavuze kandi na RDB ibimenyeshwe ibagoboke. Kandi aba baturiye kariya gace bakomezeubufatanye babungabunge ruriya rukuta kuko ziriya mbogo nazo zifitiye akamaro kanini kariya karere ndetse n’igihugu muri rusange

majyambere yanditse ku itariki ya: 19-04-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka