Kamonyi: Umusore yagonzwe n’imodoka ihetse imashini ahita apfa

Ntirenganya Celestin, umusore w’imyaka 30, akaba yari umukozi wa Airtel ku Ruyenzi, yagonzwe n’imodoka ikurura izindi, ubwo yari ageze ahitwa ku Mugomero, agiye gucuruza telefoni n’amakarita ku Kamonyi.

Ahagana mu ma saa yine yo ku itariki 18/4/2013, Ntirenganya wari uri kuri moto yagonze imodoka yari iri imbere, nuko ahita agwa mu modoka ihetse imashi yari iturutse mu wundi mukono, agahita apfa.

Imodoka yamugonze yari ihetse imashini ikora umuhanda.
Imodoka yamugonze yari ihetse imashini ikora umuhanda.

Abacururiza ku isoko rya Mugomero babonye iyo mpanuka iba bavuga ko mu gihe izindi modoka zerekezaga mu majyepfo zagendaga buhoro ngo zibone uko zibisikana n’imodoka yari ihetse imashini ikora umuhanda, uwo musore wari witwaye kuri moto, waturukaga Bishenyi yerekeza ku Kamonyi, we yaje yihuta, agonga imodoka ya RAV4 yari imuri imbere, maze ahita agwa muri ya modoka ihetse imashini, imugongesha amapine ya yo atandatu y’inyuma.

Yamugabanyijemo ibice bibiri.
Yamugabanyijemo ibice bibiri.

Kuba iyo modoka yamugonze yari ihetse imashini iremereye, kubera ibiro byinshi yahise imucamo kabiri. Ababibonye bahamya ko mu mateka ari ubwa mbere babonye impanuka iteye ubwoba nk’iyo.

Marie Josee Uwiringira

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

uruhuke mu mahoro kandi inama polisi ihora itanga uzikurikije ntiyaba atya.

alex yanditse ku itariki ya: 19-04-2013  →  Musubize

iruhuko ridashira

umurungi delphine yanditse ku itariki ya: 19-04-2013  →  Musubize

Birababaje cyane, ariko abatwara amapikipiki bakwiye kujya bitonda kuko amagara araseseka ntayorwe,CELESTIN Imana imuhe iruhuko ridashira ka di umuryango we ukomeze kugira ukwihangana,,

Alphonse IZABAYO yanditse ku itariki ya: 18-04-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka