Ruhango: Indi hene 5 zariwe n’imbwa zihita zipfa

Ihene z’umuturage witwa Uwihanganye utuye mu mudugudu wa Nyarugenge akagari ka Burima umurenge wa Kinazi karere ka Ruhango, zariwe n’imbwa tariki 16/04/2013 zihita zipfa.

Iyi ibaye inshuro ya kabiri mu gihe kitarenze ukwezi muri uyu murenge imbwa ziriye ihene zigahita zipfa. Tariki 14/03/2013, mu mudugudu wa Gasiza, akagari ka Kinazi umurenge wa Kinazi, nabwo imbwa zatatse ihene z’abaturage zirazirya 9 murizo zihita zipfa.

Ubuyobozi buvuga ko kugeza ubu butari bwamenya aho izi mbwa zituruka; nk’uko bitangazwa na Mutabazi Patrick umunyamabanga nshingwabikorwa w’uyu murenge wa Kinazi.

Icyakora Mutabazi avuga ko bakirimo gukorana n’ushinzwe amatungo mu karere ka Ruhango kugirango hashakishwe umuti wakoreshwa mu kwica izi mbwa.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka