Ruhango: Indi hene 5 zariwe n’imbwa zihita zipfa
Ihene z’umuturage witwa Uwihanganye utuye mu mudugudu wa Nyarugenge akagari ka Burima umurenge wa Kinazi karere ka Ruhango, zariwe n’imbwa tariki 16/04/2013 zihita zipfa.
Iyi ibaye inshuro ya kabiri mu gihe kitarenze ukwezi muri uyu murenge imbwa ziriye ihene zigahita zipfa. Tariki 14/03/2013, mu mudugudu wa Gasiza, akagari ka Kinazi umurenge wa Kinazi, nabwo imbwa zatatse ihene z’abaturage zirazirya 9 murizo zihita zipfa.
Ubuyobozi buvuga ko kugeza ubu butari bwamenya aho izi mbwa zituruka; nk’uko bitangazwa na Mutabazi Patrick umunyamabanga nshingwabikorwa w’uyu murenge wa Kinazi.
Icyakora Mutabazi avuga ko bakirimo gukorana n’ushinzwe amatungo mu karere ka Ruhango kugirango hashakishwe umuti wakoreshwa mu kwica izi mbwa.
Eric Muvara
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|