Ntuyenabo ukomoka mu murenge wa Remera ufite imyaka 23,yafatiwe mu cyuho amaze kwiba ibitoki mu murenge wa Kibungo mu gitondo cyo kuri uyu wa 23/05/2013 saa 5h00 za mu gitondo.
Bibukwishaka Gad ushinzwe gukwirakwiza ibicuruzwa bya MTN muri zone ya Kivumu mu karere ka Rutsiro yatangiriwe n’abajura ku mugoroba wo kuwa gatatu tariki 22/05/2013 bamutwara amakarita yo guhamagara, simukadi n’amafaranga byose hamwe bifite agaciro k’ibihumbi 225.
Hatari Jean Bosco, Nsengiyumva Theophile na Nyandwi alias Jean Kavuyo bibye inka mu gihugu cya Uganda mu rwuri rw’uwitwa Mamenero utuye muri Disctrict ya Kabare ariko ku bufatanye n’inzego z’umutekano z’u Rwanda n’u Bugande izo nka zasubijwe nyirazo.
Ku mugorobwa wo kuwa 22/05/2013, inzego z’umutekano z’ifatanyije n’ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi bashwanyaguje imitego ya kaningini yangiza amafi n’ibiyakomokaho mu kiyaga cya Kivu, banatwika urumogi bifite agaciro k’amafaranga 12.270.500.
Umugabo witwa Nzarengerwanimana w’imyaka 32 wo mu murenge wa Nyamiyaga mu karere ka Gicumbi mu gitondo cyo kuri uyu wa 22/05/2013 ahagana saa mbiri basanze umurambo we umanitse mu giti mu murenge wa Rutare mu mudugudu wa Gasharu mu kagari ka Munanira.
Habimana Emmanuel w’imyaka 35 y’amavuko utuye mu kagali ka Katarara mu murenge wa Ntyazo mu karere ka Nyanza mu gitondo tariki 22/05/2013 yapfumbatishije ruswa y’amafaranga ibihumbi 20 umupolisi wari umufatanye amashashi yaciwe mu gihugu yanga kuyakira ahubwo amuta muri yombi.
Umukwabo Polisi y’igihugu yakoze mu gitondo tariki 22/05/2013 mu murenge wa Ntyazo uhana imbibi n’igihugu cy’u Burundi wafatanye abantu 17 inzoga z’inkorano zihita zimenerwa imbere y’amaso y’abaturage.
Mu ijoro ryakeye, abajura bateye mu ngo z’abagabo babiri bakora mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro (Egide na Mbarushimana) batuye mu kagari ka Kagarama mu murenge wa Musha bica abaturanyi babiri batabaye, batema abandi umunani.
Ntaganda Telesphole w’imyaka 30 y’amavuko wakoraga umwuga w’ubushoferi ku modoka ya muramu we yasanzwe mu nzu yapfuye kandi tariki 20/05/2013 yari yaryamye ari muzima.
Ahagana saa sita z’amanywa tariki 21/05/2013, nibwo byari bimaze kumenyekana ko inzu abanyeshuri b’abahungu bararamo mu kigo cya College APARUDE giherereye mu mujyi wa Ruhango yibasiwe n’inkongi y’umuriro.
Mu nama ya komite ishinzwe imiturire mu karere ka Nyamagabe yateranye kuri uyu wa kabiri tariki 21/05/2013, hafashwe ingamba zo kwihutisha ibikorwa byo kwimura abaturage batuye ahantu hashobora kwibasirwa n’ibiza mu buryo bworoshye bagatuzwa mu midugudu hagamijwe kurengera ubuzima bwabo.
Mu gitindo cyo kuri uyu wa kabiri tariki 21/05/2013, Pasiteri Bisimwa yaje kubwiriza mu mujyi wa Kamembe maze abwira abamotari ko kubera ibyaha bakora bagiye guhura n’impanuka 12 ndetse akaba yababwiye n’aho zizabera.
Abantu 14 bafashwe bashaka gukorera abandi ikizamini cy’uruhushya rw’agateganyo rwo gutwara ibinyabiziga, mu gihe abandi batatu bo bari bafite impapuro zemeza ko bishyuye (guitence) z’impimbano.
Nyuma y’igihe kitagera ku kwezi inyubako z’ishuri rya Ecole de Science Byimana zibasiwe n’umuriro, mu ijoro rya tariki 20/05/2013 izindi nyubako z’iryo shuri zafashwe n’umuriro zirashya zirakongoka n’ibirimo byose.
Mu mpera z’iki cyumweru twasoje, Katabarwa Filmin na Nyandwi Emervan bafatanwe udupfunyika 5200 tw’urumogi, ubwo bageragezaga kurwambukana bava mu karere ka Nyabihu berekeza mut urere twa Ngororero na Muhanga.
Niyomugabo Fabrice w’imyaka 26 yafatiwe mu cyuho ubwo yashakaga guha umupolisi ruswa y’amafaranga ibihumbi 50 kugirango amureke nyuma yo kumufatana urumogi ashaka kurujyana i Kigali.
Mu gitondo cyo kuri iki cyumweru tariki 19/5/2013, hatahuwe mu musarani, umurambo w’umukecuru Mukadeha Agnes w’imyaka 52, n’uw’umukobwa we Mukazamu Josephine; bikaba bikekwa ko bishwe n’umuhungu wa bo Bizimana Janvier, kuri ubu batazi aho aherereye.
Uwamariya Claudine w’imyaka 29 utuye mu kagari ka Remera umurenge wa Kabagari yahisemo kwiyahuza umuti wa Simikombe awunyoye tariki 18/05/2013 ngo kuko umugabo we Muhindangiga Fulgence w’imyaka 49 yanze kumufasha kurera abana babiri byaranye.
Abajura bari bamaze amezi agera kuri atanu baratanze agahenge mu murenge wa Murunda, bongeye kuyogoza amwe mu mazu y’abaturage, bakaba baribye ahantu hatatu hatandukanye mu ijoro rishyira kuwa kane tariki 16/05/2013.
Litiro 180 z’ikiyobyabwenge cya kanyanga, ibiro 8,5 by’urumogi ndetse n’amaduzeni 30 y’inzoga zo mu mashashi zirimo SKYS Vodka nibyo byamenwe mu murenge wa Cyanika, mu karere ka Burera ubwo bakanguriraga urubyiruko rw’abanyeshuri kwirinda ibiyobyabwenge.
Abagabo 10 bo mu midugudu itandukanye yo mu murenge wa Nkungu mu karere ka Rusizi banze kurara irondo mu ijoro rishyira tariki 18/05/2013 bituma inzego z’umutekano zibihanangiriza kuko ngo bimaze kuba akamenyero.
Abatwara abantu ku ma moto no ku magare bo mukarere ka Ngoma bakoze urugendo rwo kwamagana ibiyobyabwenge, kuri uyu wa Kane tariki 16/05/2013. Babikoze nyuma y’aho rumwe mu rubyiruko rwo muri aka karere rutungwa agatoki kuba arirwo rwinshi runywa ibiyobyabwenge.
Nyirambogo Rose, umugore ukora umwuga w’ubuvuzi gakondo mu karere ka Muhanga avuga ko amarozi abaho nubwo benshi batabyemera kuko we ngo ashobora kuvura bamwe mu barozwe.
Mu mukwabo wakorewe mu kagari ka Nyabivumu, umurenge wa Nyamata, tariki 17/05/2013, hafashwe abantu 24 bakekwaho gucuruza no kunywa ibiyobyabwenge ndetse n’ubujura. Abo bose ubu bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Nyamata.
Inzego za Polisi mu karere ka Gisagara zahagurukiye kurwanya ibiyobyabwenge kuko biri mu bikurura umutekano muke cyane ko abanyarugomo bafatwa bagaragarwaho no kuba babinyweye.
Umugore witwa Nyiranshimiyimana Consolata utuye mu murenge wa Rugengabari, akarere ka Burera, avuga ko aterwa ubwoba n’umugabo we witwa Nshakirabandi Emmanuel wamubwiye ko azamwica kubera amakimbirane bafitanye yaturutse ku mafaranga.
Umukobwa witwa Dancilla Musabyimana yaje mu bitaro bya Kaminuza aje kwivuza ikibyimba cyo mu muhogo tariki 14/05/2013 bucyeye bwaho ku mugoroba abyarira mu musarane waho.
Ndagijimana Yohani w’imyaka 50 y’amavuko yitabye Imana ahanutse hejuru y’imodoka yo mu bwoko bwa Daihatsu yari imuvanye mu karere ka Rutsiro agiye kurangura imyenda mu karere ka Rubavu.
Abaturage babiri bo mu kagari ka Muyira mu murenge wa Manihira bagwiriwe n’ikirombe bahita bitaba Imana ubwo barimo bacukura amabuye y’agaciro yo mu bwoko bwa Wolfram mu buryo butemewe mu kagari ka Remera mu murenge wa Rusebeya kuwa mbere tariki 13/05/2013.
Kantarama Anne Marie w’imyaka 58 ndetse n’umukobwa we witwa Izerimana Gisele w’imyaka 20 y’amavuko bo mu murenge wa Bushenge mu karere ka Nyamasheke bafungiye kuri Station ya Police ya Ruharambuga muri aka karere bakekwaho urupfu rw’umugabo nyir’urugo.