Ruhango: Umugore yari yiyahuye kubera umugabo we yanze kumufasha kurera abana
Uwamariya Claudine w’imyaka 29 utuye mu kagari ka Remera umurenge wa Kabagari yahisemo kwiyahuza umuti wa Simikombe awunyoye tariki 18/05/2013 ngo kuko umugabo we Muhindangiga Fulgence w’imyaka 49 yanze kumufasha kurera abana babiri byaranye.
Uyu mugore wahise atabarwa uyu muti utaramwica, ngo yabitewe n’uko uyu mugabo yanze kumufasha ndetse akaba yari yarananze ko bararana akaba yari amaze igihe kinini yirarira mu ntebe nk’uko tubikesha umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kabagali, Habimana Sosthene.
Kugeza ubu uyu mugore arwariye mu mu kigo nderabuzima cya Karambi nyuma yo kuntwa uyu muti.
Eric Muvara
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
Ntabwo impamvu ari uko atamufasha kurera abana, ahubwo ni ukoyanze kumuryohereza mu buriri. Birasa nk’iby’umwe wo muri Zimbabwe watwittse umugabo we amumennyeho amavuta ashyushye kubera ko yanze ko batera akabariro.
"kuntwa uyu muti".Ntabwo nashobye kumva icyo ibi bivuze
Banyarwanda banyarwandakazi ubuse turaganahe? none se baba barabanye badakundana? none se umuti nukwiyahura ?erega ndakwanga ntivamo ndagukunda kandi mukinyarwanda baragira bati impuhwe zu mwana ziva ku G.......cya nyina niyihangane.niko ingo zikigihe zubatswe ariko na mara gukira azarebe iki bitera?