Rwamagana: Abajura bahitanye babiri abandi 8 barakomereka
Mu ijoro ryakeye, abajura bateye mu ngo z’abagabo babiri bakora mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro (Egide na Mbarushimana) batuye mu kagari ka Kagarama mu murenge wa Musha bica abaturanyi babiri batabaye, batema abandi umunani.
Ubu bujura bwabaye saa saba z’ijoro busa n’ubwari bwateguwe neza kuko kuri buri rugo mu mudugudu wa Kagarama hari hari umuntu maze hagira umuturage ushaka gusohoka ngo atabare, abajura bagahita bamutema bakanamukubita imyase; nk’uko bisobanurwa na Fred Mushindaji uyobora umurenge wa Musha.
Hapfuye babiri mu batabaye, Ntunguranye Egide na Mbarushimana Methussela. Abandi umunani barimo ba nyiri ingo zatewe bari mu bitaro, batatu baravurwa batahe none abandi baragumamo.
Hamaze gufatwa abantu batanu bakekwaho kuba mu gatsiko k’abajura bakoze ubwo bugome.
Hari amakuru ataremezwa avuga ko muri iki gitondo, Polisi yafatiye umuntu Nyabugogo mu mujyi wa Kigali afite umufuka urimo ibikoresho gakondo bishobora kuba aribyo byakoreshejwe muri ubwo bujura.
Kigali Today
Ibitekerezo ( 7 )
Ohereza igitekerezo
|
Abaturage iyo bakangurirwa amarondo bage babyunva kuko bigira akamaro kanini,nk’ubu ahangaha iyo baba baritabiriye iyi gahunda baba bashoboye gutesha aba bajura cg bakanabafata. ababuze ababo bihangane kadi ubutabera bw’urwanda buzabahorera.
Imirenge ya Gishari,Munyiginya na Musha ifite inzererezi nyinshi higanje mo abanywi b’urumogi, abo babarizwa cyane aho bita Nyarugari kurugabano rwa Gishari na Munyiginya aho bakunze kwita kukibitare hari agatsiko k’abantu banywa urumogi. Inzego z’ibanze zifatanyije na Police bakwiye guhagurukira iki kibazo bakamenya bene abantu hagafatwa ingamba zikarishye kugirango ubugizi bwa nabi nkubu bwigufata intera ndende.
nangirago bwire yukno sogokuru waje ko yafuyr kandi tankitu cyamwishe , ariko abatu barikuvugako arumutwe wamwishe , love you all thanks
Itegeko rihana abajura ryakagombye kuvugururwa rigahana abajura ku buryo bugaragara.Ntibyumvikana ukuntu abantu bakwiyuha akuya bakorera ingo zabo ngo abirirwa bicaye babacuze utwabo babambure n’ubuzima ndetse n’abagerageje gutabara bicwe.Ingamba zo gucunga umutekano w’ijoro na zo zongere zikazwe.
polisi uko bigenda kose irafta aka gaco k’abajura kuko ibi ntabwo abanyarwanda twabyihanganira ko abantu bigira indakoreka mu gihugu kigendera ku mategeko.
Imirenge ya Gishari,Munyiginya na Musha ifite inzererezi nyinshi higanje mo abanywi b’urumogi, abo babarizwa cyane aho bita Nyarugari kurugabano rwa Gishari na Munyiginya aho bakunze kwita kukibitare hari agatsiko k’abantu banywa urumogi. Inzego z’ibanze zifatanyije na Police bakwiye guhagurukira iki kibazo bakamenya bene abantu hagafatwa ingamba zikarishye kugirango ubugizi bwa nabi nkubu bwigufata intera ndende.
Kuki muri iyi minsi hariho ubujura cyane biraterwa n’iki?Mbona hari abantu benshi b’inzererezi birirwa bicaye ntacyo bakora ,bakwiriye guhagurukirwa n’inzego z’umutekano.