Gakenke: Tagisi yagwiriwe n’igiti, abayirimo basohokamo amahoro

Tagisi ya Sosiyete itwara abagenzi ya International yagwiriwe n’igiti ku gicamunsi cyo kuwa 13/12/2012 ahitwa mu Kintama, Akagali ka Rusagara, Umurenge wa Gakenke, Akarere ka Gakenke ariko Imana ikinga akaboko abagenzi bavamo amahoro.

Iyi modoka ifite puraki RAB 086 T yavaga mu Mujyi wa Kigali yerekeza mu Karere ka Musanze yagwiriwe n’igiti cyatemwaga mu ishyamba riri ku nkengero z’umuhanda. Ababaji batemaga ibyo biti bahise baburirwa irengero.

Iyo mpanuka yamenetse ikirahuri cy’imbere (pare-brise), n’akareba-nyuma (side mirror) nayo irameneka kandi inahombambana buhoro ku gice cy’imbere.

Imodoka yamenetse ikirahuri cy'imbere.
Imodoka yamenetse ikirahuri cy’imbere.

Polisi ikora mu muhanda mu Karere ka Gakenke yihutiye kuhagera yumvukanisha umushoferi na nyiri ishyamba. Nyir’ishyamba yemeye kujya gukoresha iyo modoka, ihita ijyanwa mu igaraji mu Mujyi wa Kigali.

Impanuka ziterwa n’ibiti biri ku mihanda zikunda kuba bitewe ahanini no gutema ibiti ba nyirabyo batabimenyesheje polisi ngo ifate ingamba z’umutekano wo mu muhanda cyangwa nabo ubwabo.

Hari n’ibiti bisaza bigatinda gusarurwa kandi biri hafi y’umuhanda bigakurura impanuka zinahitana ubuzima bw’abagenzi.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka