Rusizi: Babiri bari mu maboko ya polisi bazira urumogi

Bashinguriki Damascene w’imyaka 21 wo mu murenge wa Gihundwe na mugenzi we Mwitirehe Baritazari w’imyaka 32 nawe wo muri uwo murenge bafatanywe udupfunyika 14 tw’urumogi ahagana mu masaa tanu z’amanywa zo kuwa 16/12/2012.

Aba basore bombi baguwe gitumo n’inzego z’umutekano ubwo zabasangaga mu mwuga wabo w’uburobyi bari mu kiyaga cya Kivu bafite urwo rumogi.

Aba basore ntibatinze kwemera ko bafatanywe urumogi aho batangaza ko ngo rubafasha gukora akazi k’uburobyi neza cyane cyane ngo rukaba rubatera gukora nta muruho bumva kandi rukabarinda gusinzira n’imbeho.

Aba basore bavuga ko bamaze igihe kirekire bakoresha ibyo biyobyabwenge. Itegeko rishya ryo mu gitabo cy’amategeko rivuga ko uhamwe n’icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge ahanishwa igihano kuva ku mezi 6 kugeza ku myaka 2 hakiyongeraho n’amazahabu.

Aba basore 2 bombi bemera icyaha bakanagisabira imbabazi bavuga ko batazongera gukoresha urumogi kugeza ubu bakaba bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Kamembe.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka