Ruhango: Yarashwe azira kwiba moto y’ikigo nderabuzima

Umusore utaramenyekana yaraye arashwe n’umupolisi mu murenge wa Byimana akarere ka Ruhango, ubwo yari agerageje kumuhagarika uyu musore akanga guhagarara.

Mu masaha ya sa mbiri z’ijoro tariki 12/12/2012, nibwo ubuyobozi bw’ikigo nderabuzima cya Muremure mu murenge wa Kinihira bwatangajwe ko bibwe moto ifite purake GRM 109 C bavuga ko uyibye yerekeje mu bice by’umurenge wa Byimana mu karere ka Ruhango.

Inzego z’umutekano zikimara kubimenya zahise zitangira gufunga amayira yose. Bigeze mu gihe cya saa yine n’igice, nibwo uyu musore yageze mu kagari ka Kamusenyi umurenge wa Byimana ahasanga abapolisi baramuhagarika arabyanga.

Uyu musore akimara kwanga guhagarara, yahise akata moto ayerekeza mu bisambu umupolisi aramukurikira uyu musore ashaka kumurwanya ari nabwo umupolisi yahitaga afata ikemezo cyo kumurasa.

Uyu mujura akimara kuraswa hashakishijwe imyironoro ye irabura kuko nta cyangombwa na kimwe yari afite. Umurambo we wahise ujyanwa mu bitaro bya Gitwe naho moto yari yibye iri kuri polisi ya Byimana; nk’uko bitangazwa na Jean Marie Nahayo uyobora umurenge wa Byimana.

Umuvugizi wa polisi mu ntara y’Amajyepfo, Supert Hubert Gashagaza, yavuze ko ubujura bwa moto bumaze kwiyongera muri iyi ntara y’amajyepfo kuko ngo mu minsi mike ishize hamaze gufatwa moto enye zibwe, hakaba hari n’izindi zigenda ziburirwa irengero.

Gashagaza asanga impamvu ituma ubujura bwa moto burushaho kwiyongera, ari uko iyi ntara yegereye igihugu cy’u Burundi kuko inyinshi zibwa ariho zijyanwa.

Icyakora uyu muvugizi avuga ko ubu harimo gufatwa ingamba zihagije kugirango icyi kibazo gikemuke. Akaba asaba abaturage kuba maso bakajya batangira amakuru ku gihe.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ariko rero ba Nyakubahwa ndabyumva ko uyu mu polisi yari ari ku kazi ke, ariko yenda iyo amurasa amaguru!

jacky yanditse ku itariki ya: 13-12-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka