Burera: Abajura bibye miliyoni irenga muri depot icuruza inzoga

Abajura bataramenyekana bibye amafaranga miliyoni imwe n’ibihumbi 20 muri depot iranguza ibinyobwa bya Bralirwa iherereye muri santere ya Kidaho, mu murenge wa Kagogo mu karere ka Burera, mu ijoro rya tariki 12/12/2012.

Nkurunziza Oscar ukora muri iyo depot avuga ko ku mugoroba wo kuri iyo tariki yabaze inoti zihwanye n’amafaranga miliyoni imwe n’ibihumbi 20 agiye kuyabitsa kuri banki, maze ageze yo asanga bafunze.

Yahise agaruka kuri depot maze ayo mafaranga ayashyira mu kabati asanzwe ashyiramo ayo aba yacuruje maze arakinga arataha nk’uko akomeza abisobanura. Ngo ariko muri ako kabati hari harimo andi mafaranga y’ibiceri atari azi umubare.

Abajura bamennye ikirahuri cyo ku rugi rwa depot manyuramo biba ayo mafaranga.
Abajura bamennye ikirahuri cyo ku rugi rwa depot manyuramo biba ayo mafaranga.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa kane tariki 13/12/2012 Nkurunziza yageze kuri depot asanga ikirahuri cy’urugi rwa depot bakimennye ndetse n’itara ryo hanze barimennye. Ngo nibwo yarebye mu nzu imbere abona akabati yasizemo ayo amafaranga bagaciye.

Abibye ayo mafaranga ngo banyuze mu mwanya w’ikirahuri bamennye kuko bigaragara ko nta handi hantu banyuze. Ngo abo bajura bibye inoti gusa ibiceri barabireka; nk’uko Nkurunziza abisobanura.

Akibibona yahise abimenyesha ubuyobozi bw’inzego z’ibanze ndetse n’ubw’inzego zishinzwe umutekano muri ako gace. Polisi ikorera muri ako gace iri gukora iperereza mu rwego rwo kumenya ababa bibye muri iyo depo.

Abajura baciye akabati kari karimo amafaranga barayatwara.
Abajura baciye akabati kari karimo amafaranga barayatwara.

Hashize umwaka urenga nanone abajura bamennye ibirahure by’idirishya ryo kuri iyo depot maze banyuramo biba bimwe mu binyobwa byari birimo; nk’uko Nkurunziza abihamya.

Icyo gihe umwe muri abo bajura yarafashwe ashyikirizwa inkiko, icyaha kiramuhama, akatirwa gufungwa umwaka umwe. Nyuma y’amezi abiri uwo wabibye afunguwe bongeye kwibwa; nk’uko Nkurunziza abisobanura.

Norbert Niyizurugero

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

nonese iyi nkuru itandukanye niya Rusizi numvise cg mwibeshye. Cyakora nyine abantu bagakwiye kujya bihutira kubista amafaranga hakiri kare

yanditse ku itariki ya: 14-12-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka