Kamonyi: Urubyiruko ruhabwa ubumenyi ku gukora amadarubindi afasha abantu gusoma

Umuryango One Dollar Glasses Association wo mu gihugu cy’Ubudage, urahugura urubyiruko ku gukora amadarubindi (lunettes) afasha abantu gusoma. Ubumenyi bahabwa, barahamya ko buzabafasha kwihangira umurimo kandi bagafasha n’abantu bafite ikibazo cy’amaso.

Aya mahugurwa yitabiriwe n’urubyiruko 30 ruturutse mu duce dutandukanye tw’igihugu, arabera mu murenge wa Musambira. Yatangiye tariki 6/8/2013 akazamara ibyumweru bibiri, abahugurwa bakaba bigishwa gukata ibirahuri no kugonda imikwege babishyiramo (montures).

Abahugurwa baratangaza ko ubumenyi bari guhabwa buzabafasha kwiteza imbere kuko abenshi muri bo barangije amashuri bakabura akazi, kandi ngo bazakagirira akamaro Abanyarwanda bafite ikibazo cy’amaso.

Mukankuranga Angelique avuga ko yarangije amashuri yisumbuye ariko nta kazi agira. Ngo gukora amadarubindi azabibyaza umusaruro, kuko namara kubimenya neza azabikoramo umushinga umufasha kubona ibyo akenera mu buzima bwa buri munsi.

Habineza Celestin na we uri guhugurwa, avuga ko ateganya kwihangira umurimo ubwo azaba arangije aya mahugurwa kuko azajya akora amadarubindi akayagurisha. Aragira ati “nubwo nayagurisha ku giciro kiri hasi, amafaranga azajya avamo azantunga kandi ntunge n’umuryango wanjye”.

Urubyiruko 30 ruturutse mu duce dutandukanye tw'igihugu rurigishwa uko bakora amadarubindi (lunettes).
Urubyiruko 30 ruturutse mu duce dutandukanye tw’igihugu rurigishwa uko bakora amadarubindi (lunettes).

Abahugurwa bakomeza bavuga ko nibamenya gukora amadarubindi bazafasha abaturanyi ba bo, bageza serivisi zikora amadarubindi hafi ya bo, mu gihe hari abagira ikibazo cyo kutamenya aho agurirwa cyangwa bakayabona kure.

Umuyobozi wa One Dollar Glasses Association, Martin Ofwuf uri guhugura uru rubyiruko, avuga ko bashaka kuruha ubumenyi kugira ngo rufashe bamwe mu Banyarwanda kubona amadarubindi ku giciro gito. Ngo azajya agura hagati ya 1000frw na 3000frw, kandi nyuma y’amahugurwa bazabaha ibikoresho byo kubafasha.

Nubwo nta mubare uzwi w’abakeneye amadarubindi mu Rwanda, Martin Ofwuf avuga ko ubushakashatsi bwerekanye ko ku isi yose abantu barenga miliyoni 150 bafite ikibazo cy’amaso, kandi abenshi muri bo bakaba nta bushobozi bafite bwo kuyagura kuko ahenze.

Uyu muyobozi akomeza avuga ko ibirahuri bikatwamo amadarubundi, biva mu gihugu cy’Ubudage birimo umuti, byarapimwe n’umuganga w’inzobere mu kuvura amaso, byagera no mu Rwanda bigapimwa n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuziranenge (RBS), ndetse na Minisiteri y’ubuzima.

Marie Josee Uwiringira

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka