Gicumbi: Hatashywe ku mugaragaro ikigo nderabuzima cya Gisirikare

Ingabo z’u Rwanda ku bufatanye na leta Zunze Ubumwe z’Amerika zatashye ku mugararagaro ikigo nderabuzima cyo gufasha kuvura ingabo n’abaturage muri rusange. Ikigo kizaba giherereye mu karere ka Gicumbi.

Gufungura iki kigo nderabuzima muri Brigade ya 503, bizabafasha kubungabunga ubuzima bw’ingabo n’ubw’abaturage muri rusange no kubashishikariza kwitabira serivisi zizajya zikorerwamo dore ko ifite ibikoresho byinshi kandi bihagije.

Iki kigo nderabuzima cyubatswe ku bufatanye bwa Leta ya Amerika ibinyujije mu muryango Drew Care International n'igisirikare cy'u Rwanda.
Iki kigo nderabuzima cyubatswe ku bufatanye bwa Leta ya Amerika ibinyujije mu muryango Drew Care International n’igisirikare cy’u Rwanda.
Intego ni bufatanye
Intego ni bufatanye

Ibyo ni ibyatangajwe na Col. Dr. Ben Karenzi, uyobhora ibitaro bya Gisirikare by’u Rwanda, wari intumwa ya Minisitiri w’ingabo, ubwo iki kigo cyafungurwaga kuri uyu wa Gatanu tariki 21/06/2013.

Col. Karenzi yatangaje ko ari intambwe ikomeye ihoraho yo kubafasha gukomeza kuvura ingabo zabo n’abaturage muri rusange cyane ko bakorera abaturage. Ku bijyanye na Serivise bazajya baha abaturage baje babagana ngo bavurwe nta kindi uretse ubwisungane mu kwivuza.

Babanje gutambagizwa kuri icyo kigo nderabuzima.
Babanje gutambagizwa kuri icyo kigo nderabuzima.

Yemeje ko iryo vuriro rizunganira andi yakoreraga mu karere ka Gicumbi, kuko ifite ibikoresho byo gupima ubwandu bw’agakoko gatera sida, ibikoresho byo gusiramura abagabo hakoreshejwe uburyo bugezweho bwa PrePex na Laboratwari yo gupima.

Dr. Mike Grillo uhagarariye Abanyamerika, yavuze ko yishimira ubufatanye bwabo n’ingabo z’u Rwanda. Yashimiye benshi mu basirikare bita ku buzima bwa benshi babafasha kubana neza n’ubwandu bw’agakoko gatera sida n’izindi serivisi.

Iri vuriro rizajya rikpima n'ubwandu bw'agakoko gatera sida.
Iri vuriro rizajya rikpima n’ubwandu bw’agakoko gatera sida.
Uko laboratwari y'ivuriro iteye.
Uko laboratwari y’ivuriro iteye.

Yatangaje ko yizera ko iyo gahunda bihaye yo kubungabunga ubuzima bw’abantu ikiri nto, kuko mu bufatanye bw’ibihugu byombi bazagerageza kwagura ibyo bikorwa kuko babonye mu ngabo z’u Rwanda harimo benshi babishoboye.

Ikigo nderabuzima cya Gicumbi cyanahawe moto y'akazi.
Ikigo nderabuzima cya Gicumbi cyanahawe moto y’akazi.

Muri uyu muhango iki kigo nderabuzima cyahawe moto yo kujya ibafasha kujya hanze yaryo mu buryo bwihuse. Ibigo nk’ibi nderabuzima bimaze kubakwa mu turere tugera muri dutandatu kandi barateganya gukomeza kuzubaka ibyo bigo nderabuzima no mutundi turere dusigaye.

Ernestine Musanabera

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

nibyiza ,bavuze ko ni Rusizi icyo kigo gihari,ariko nge niho ntuye sinzi aho kiba,mwaturangira.

manu yanditse ku itariki ya: 23-06-2013  →  Musubize

ariko ko batashye ikigo ndera buzima nkaba ntabona mo ifoto n’imwe agaragaza iki kigo!!!baba baratanze ziriya materiels mbona, cg nubuswa bw’abafashe amafoto!!bajye batwereka natwe turebe.

kagabo yanditse ku itariki ya: 23-06-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka