Abanyamuryango ba Mituweli bagiye kuruhuka kwigurira imiti hanze y’ibitaro

Urwego rushinzwe Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB), rurizeza abanyamuryango ba ‘Mituelle de Santé’ ko batazongera kwandikirwa imiti myinshi ngo bajye kuyigurira hanze y’ibitaro, nyuma y’ivugururwa ry’urutonde rw’igomba gutangirwa kwa muganga.

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Ubwisungane mu Kwivuza muri RSSB, Alexis Rulisa, aherutse gutangariza RBA dukesha iyi nkuru, ko hari imiti itabaga ku rutonde rwishyurwa na Mituweli igiye kuboneka mu bitaro no mu bigo nderabuzima.

Abayobozi b’ibitaro n’ibigo nderabuzima bavuga ko gutinda kwishyurwa imiti baba bakoresheje mu kuvura abarwayi, ari imwe mu mpamvu zituma babohereza kugurira imiti hanze, nyamara baba barishyuye ubwisungane kugira ngo boroherezwe kubona serivisi z’ubuvuzi.

Umuforomokazi mu kigo Nderabuzima cya Muhoza mu Karere ka Musanze, Solange Yampiriye, avuga ko hashize amezi arenga abiri batarishyurwa fagitire z’imiti bahaye abarwayi, bikaba birimo kugira ingaruka zo kutabona ayo kugura imiti ihagije.

Yampiriye ati “Iyo tudafite imiti haba harabaye ikibazo cy’uko tutishyuwe na RSSB, bikaba byaraduteje ingaruka zo kutarangura ku gihe, cyangwa se tukarangura imiti mike bijyanye n’ubushobozi dufite mu gihe tuba tutarishyuwe.”

Hari n’abaturage bakomeza bashimangira ko kwa muganga bahabwa imiti yoroheje cyane igurwa make, ariko iyo basanze bagomba kuvurwa n’umuti uhenze, ngo barawandikirwa bakajya kuwigurira muri farumasi zo hanze y’ibitaro.

Mu gusubiza ibi bibazo, Alexis Rulisa wa RSSB avuga ko amafaranga ibihumbi 3,000 yishyurwa n’abatanga mituweri ari make uyagereranyije n’atangwa n’abanyamuryango b’ibindi bigo by’ubwishingizi, akaba ari yo mpamvu yatumaga batabonera imiti ihagije kwa muganga.

Rulisa avuga ko muri iki gihe Minisiteri y’Ubuzima yamaze kuvugurura urutonde rw’imiti yishyurwa na mituelle, ubu rukaba rwarashyizweho imiti myinshi bitewe n’uko ubushobozi bugenda buboneka.

Agira ati “Urwo rutonde rwamaze kuvugururwa rusigaje kwemezwa, kandi rwavuguruwe hiyongeramo imiti yose y’ibanze abanyamuryango ba Mituweri bashobora gukenera. Twabamara impungenge y’uko mu minsi iri imbere (atavuze uko ingana) urwo rutonde nirusohoka ya miti y’ibanze yose bakeneraga bazajya bayibona, kuko rwavuguruwe hiyongeramo imiti itari mike.”

Rulisa avuga ko aharimo kuva ubushobozi bwunganira Mituweri ari ku mishahara y’abakozi, mu bigo by’itumanaho ndetse n’amafaranga y’ihazabu yishyuzwa abafite ibinyabiziga bakoze amakosa mu muhanda.

Rulisa akomeza asubiza ikibazo cy’imiti itaboneka kwa muganga nyamara isanzwe ku rutonde rw’iyishyurwa na Mituweri, akavuga ko hari imara igihe mu bitaro/mu kigo nderabuzima ikarenza itariki yo kuba mizima, mu gihe baba bakirimo gushakisha imishya umurwayi akaba yawubura.

Akomeza avuga ko hagiye gukoreshwa ikoranabuhanga rizajya risuzuma fagitire zohererejwe RSSB kugira ngo zijye zihita zishyurwa bitarenze iminsi 10, bikazafasha ibitaro/ibigo nderabuzima kujya bihabwa imiti bidatinze.

Icyakora ngo hari fagitire zimaze imyaka irindwi zaratanzwe n’ibitaro cyangwa ibigo nderabuzima kugeza ubu zitarishyurwa, RSSB ikavuga ko atari yo izazishyura kuko Mituweli itari yakajya mu nshingano zayo, ahubwo ko ubuyobozi bw’uturere ari bwo bugomba gusaba aya mafaranga muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi.

Umuyobozi w’Ibitaro bya Masaka mu Karere ka Kicukiro, Dr Hanyurwimfura Jean Damascene avuga ko kuva aho RSSB itangiriye gucunga Mituweri, kwishyura ibitaro bitakirenza iminsi 15, bikaba ngo bibafasha kugura imiti badatinze.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nibyiza gyane ko babona imiti ariko njyewe mbona abantu bivuriza kuri Mutuelle bakagombye kuvurwa neza kuko nibo babikeneye abandi dufite ubushobozi
Ariko mujye mureba ukuntu abaturage banga kwishyura Musa muzakore ubushakashatsi muzabona igisubizo.

leo yanditse ku itariki ya: 26-07-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka