Muri uyu mwaka, itsinda ry’abaganga b’Abashinwa baje mu Rwanda boherejwe na Guverinoma y’Igihugu cyabo, bavuye abarwayi bagera ku 12,291.
Ikigo cy’Igihugu cyita ku Buzima (RBC), gikomeje gahunda yo kongerera ubumenyi abanyamakuru kuri gahunda y’inkingo, mu rwego rwo gufasha Abanyarwanda kurushaho gusobanukirwa neza akamaro kazo.
Ni uburyo bwa mbere bwo guhangana n’iyo virusi bubayeho butari mu buryo bw’ibinini. Ubushakashatsi bugaragaza ko uwo muti ukora neza cyane kurusha ibinini byo kumira.
Ibitaro bikuru bya Ruhengeri, byashyikirijwe ibikoresho byifashishwa mu gukora inyunganirangingo n’insimburangingo, byitezweho korohereza abantu bafite ubumuga babigana kugerwaho na serivisi, bitabasabye koherezwa kuzishakira mu bindi bitaro bya kure.
Nyuma yo kubona ko umubare w’abatanga amaraso ugenda ugabanuka, Croix Rouge y’u Rwanda irashishikariza urubyiruko kuyatanga, mu rwego rwo gufasha indembe kwa muganga.
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yagejeje ijambo ku bitabiriye Ihuriro rigamije gukingira no kurandura imbasa muri Afurika(Forum for Immunization and Polio Eradication in Africa), ko ubufatanye bw’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe(AU) mu gukora inkingo burimo bugenda neza.
Murekatete Ruth utuye mu Mudugudu wa Rutagara ya kabiri Kagari ka Nzove mu Murenge wa Kanyinya muri Nyarugenge, avuga ko baba mu rugo ari abantu bane bari mu cyiciro cya kabiri cy’ubudehe aho buri wese aba asabwa umusanzu w’ubwiungane mu kwivuza w’amafaranga ibihumbi bitatu.
Ku cyicaro cya Minisiteri y’Ubuzima mu Mujyi wa Kigali, tariki 01 Ukuboza 2022, habereye umuhango w’ihererekanyabubassha hagati ya Minisitiri w’Ubuzima ucyuye igihe, Dr. Daniel Ngamije na Dr. Sabin Nsanzimana wamusimbuye.
Mu buvuzi bw’indwara yo kujojoba (Fistule) Israël iri gufashamo Leta y’u Rwanda, abenshi mu bari kuvurirwa iyo ndwara mu bitaro bya Ruhengeri bavuga ko icyizere cy’ubuzima cyagarutse dore ko hari n’abamaranye ubwo burwayi imyaka 40.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuzima (RBC) kivuga ko kuba abagore bitabira gahunda yo kwisuzumisha mu gihe batwite ndetse no kubyarira kwa muganga, byafashije kugabanya impfu z’abana n’ababyeyi mu gihe cyo kubyara.
Raporo isohorwa buri nyuma y’imyaka ibiri, igaragaza uko imiti igera ku baturage, ivuga ko hakiri ikibazo cy’uko itinda kugera mu bihugu bikennye n’ibindi bikiri mu nzira y’amajyambere.
U Rwanda rwatangije icyumweru cyo kwita ku buzima bw’umwana n’umubyeyi, mu rwego rwo kurwanya gupfa k’umubyeyi abyara cyangwa umwana wapfa avuka, abatwite bakibutswa kwipimisha kwa muganga inshuro zose ziteganywa kugira ngo ibyo bigerweho.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, yijeje ubuyobozi bw’Ikigo Nderabuzima cya Nyamirama ubuvugizi ku kongera umubare w’abaganga kubera ko uhari ari muto kandi cyakira abaturage benshi.
Niyonizera w’imyaka 18 y’amavuko wari umaze umwaka mu bitaro bya Gatunda i Nyagatare kubera imvune y’umugongo, yitabye Imana nyuma yo kubura ubuvuzi kubera ubushobozi buke bw’umuryango we.
Abaganga bo mu gihugu cy’u Bufaransa babashije gushyira nyababyeyi mu mugore utari usanzwe ayifite, igikorwa kibaye kikanagenda neza ku nshuro ya kabiri mu mateka. Ku nshuro ya mbere, igikorwa nk’iki cyabaye muri Werurwe 2019, umugore wagikorewe akaba ategereje kubyara ku nshuro ya kabiri.
Ku wa Gatanu tariki 28 Ukwakira 2022, nibwo Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE), yatangaje ko ibitaro byitiriwe Umwami Faisal na CHUK, bihawe uburenganzira bwo kwigisha kuvura indwara zo mu nda, butangwa n’umuryango mpuzamahanga ubishinzwe witwa ‘World Endoscopy Organization’.
Samira Umutoni w’imyaka 25, yagize ikibazo cyo guturika kw’imiyoboro y’amaraso mu bwonko bimuteza ubumuga, ariko ubu akaba yasubiye mu mirimo yo guteka abifashijwemo n’abaganga b’inzobere bitwa ‘Occupational therapists’.
Abantu benshi usanga bafite ibinure byinshi mu mubiri nyamara byoroshye kubigabanya bikabarinda ikibazo cy’umubyibuho ukabije no kubakururira izindi ndwara.
Mu rwego rw’ukwezi kwahariwe ubuzima bwo mu mutwe, ku wa Kabiri tariki 25 Ukwakira 2022, Umuryango GAERG, Ikigo cy’Igihugu cyita ku buzima (RBC) na Imbuto Foundation, bakoze ubukangurambaga ku buzima bwo mu mutwe, abaturage bamenya ko ari bwo bugenga ubuzima muri rusange.
Ubuyobozi bw’ibitaro bya Kigeme biherereye mu Karere ka Nyamagabe, buvuga ko mu bahivurije kuva muri 2015 hari abatarishyura bafitiye umwenda ukabakaba miliyoni 200 z’Amafaranga y’u Rwanda.
Inteko rusange y’Umutwe w’Abadepite, yemeje ishingiro ry’umushinga w’itegeko rigena imikoreshereze y’ingingo z’umuntu n’uturemangingo.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) iratangaza ko u Rwanda rufite ubushobozi bwo kwakira abarwayi ba Ebola barembye barenga 30, n’abandi batarembye barenga 80. N’ubwo amakuru aturuka muri iyi Minisiteri avuga ko nta bwandu bwa Ebola buragaragara mu Rwanda, ariko hakomeje imyitozo ndetse n’imyeteguro bitandukanye, bigamije (...)
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE), yatangaje ko yamaze kugirana amasezerano n’ibitaro bivura abafite ubumuga, yo kujya bivuza bakoresheje mituweli, kugira ngo barusheho kubona serivisi bitabavunnye.
Ikigo cy’igihugu gishinzwe kugenzura imiti n’ibiribwa (Rwanda FDA), kirahamagarira Abanyarwanda bose gutanga amakuru ku muti bakeka ko utujuje ubuziranenge, kugira ngo bikurikiranwe.
Ababyeyi batandukanye bo mu gihugu cya Gambia barasaba ubutabera nyuma y’uko abana babo bahawe umuti utujuje ubuziranenge bagapfa. Ibi ababyeyi barabisaba nyuma y’impfu z’abana 66 bapfuye mu ntangiriro z’uku kwezi k’Ukwakira bishwe n’imiti ya Syrup.
Umuti mushya wakozwe n’abashakashatsi bo mu kigo ‘Scripps Research’ muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, uzajya utuma virusi ya Covid-19 yirwanya ubwayo ndetse ikaniyica.
Kuri uyu wa Kabiri tariki 04 Ukwakira 2022, Madamu Jeannette Kagame yitabiriye inama mpuzamahanga yiga ku guhanga ibishya mu rwego rw’ubuzima ibera i Doha muri Qatar.
Abahanga mu by’imiti hamwe n’abaganga bose mu Gihugu bahawe amabwiriza ababuza gucuruza no gukoresha umuti wa Broncalène, bitewe n’uko umuntu wawuhawe iyo atewe ikinya ngo ashobora kubyimba imiyoboro itwara amaraso mu mubiri bikaba byamuviramo urupfu.
Urugaga rw’Abavuzi gakondo mu Rwanda (AGA Rwanda Network) rurifuza ko habaho itegeko rigenga umwuga wabo rikanateganya ibihano bikomeye ku bamamyi babeshya abantu ko bavura indwara runaka kandi batabifitiye ubushobozi.
Mu mwaka wa 2019 ni bwo icyorezo cya Covid-19 cyadutse. Ibihugu byinshi byaratunguwe, bisanga bititeguye, bituma iyo virusi ikwira hirya no hino ku Isi mu mezi abanza ya 2020. Za Guverinoma z’ibihugu n’Imiryango mpuzamahanga nk’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (WHO) byahuye n’ikibazo gikomeye cyo kunanirwa (...)