Ibihugu bitandukanye bimaze iminsi byarashyize imbaraga mu gushaka urukingo rw’icyorezo cya COVID-19 kuko ari yo ntwaro ikomeye yo gutsinda icyo cyorezo. Mu bihugu birimo gushaka urukingo harimo u Bushinwa, kugeza ubu muri icyo gihugu bakaba barimo kugerageza urukingo rwa (...)
Imibare y’abandura ndetse n’abahitanwa na Covid-19, igenda yiyongera umunsi ku munsi ku isi. Uku ariko ni nako abashakashatsi bakomeza gushakisha ko babona umuti n’urukingo by’iki cyorezo.
Umunyamabanga wa Leta zunze Ubumwe za Amerika, Mike Pompeo, avuga ko igihugu cye gikora ibirenze ibindi bihugu byose mu bikorwa byo kurwanya icyorezo cya COVID-19 ku isi.
Ikigo cy’igihugu cy’ubuzima RBC kirahamagarira abantu kudakuka umutima mu gihe bahamagawe na nimero 0114 kuko ari iyashyizweho kugira ngo itange ubutumwa bwo kwirinda icyorezo cya Covid-19.
Abaganga bavura amenyo mu gihugu cy’u Bufaransa, bavuga ko bafite ikibazo gikomeye cy’ibikoresho byo kwirinda Covid-19, bazakenera ubwo bazaba basubukuye imirimo yabo, iteganyijwe gusubukurwa tariki 11 Gicurasi 2020.
Kuva icyorezo cya Coronavirus cyakwaduka mu mpera z’umwaka ushize wa 2019, abantu bagiye bakivugaho byinshi, ku buryo cyandura, uko cyakwirindwa, ndetse hakaba n’abibaza niba uwacyanduye akagikira, ashobora kongera kwandura bushya.
Perezida Kagame avuga ko u Rwanda rwemera amabwiriza ya Siyansi kurusha ibivugwa n’abantu uko babishaka, cyane ko ngo hari byinshi abahanga mu by’amavirusi bataramenya kuri Covid-19.
Umukozi wa Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) ushinzwe imikoranire n’itangazamakuru, Julien Mahoro Niyingabira, avuga ko guhera kuri uyu wa Mbere tariki 27 Mata 2020, mu ntara zose hagezwa udupfukamunwa.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS/WHO) ryaburiye isi yose ko icyorezo cya coronavirus kitazarangira vuba.
Nyuma y’uko Perezida wa Madagascar amuritse umuti avuga ko uvura ukanarinda Covid-19 kuwa mbere w’iki cyumweru, ndetse akanatangaza ko gahunda ya guma mu rugo yoroshywa, byahise bitangira gushyirwa mu bikorwa kuva uwo munsi, ngo kubera ko babonye umuti. Bityo uyu muti, ku ikubitiro ukaba watanzwe mu bigo by’amashuri kugira ngo (...)
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) iratangaza ko abantu 87 bamaze gukira COVID-19 (harimo batatu bashya bakize mu masaha 24) naho abandi 67 bakaba bakirimo kuvurwa icyo cyorezo.
Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi yatangaje ko abanyamuryango b’ubwisungane mu kwivuza (Mituelle de Santé), bemerewe kwivuza bakimara kwishyura umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza, batagombye gutegereza ukwezi.
Amashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga yerekana abantu basimbuka igipangu cyangwa se urugo rw’inyubako yo muri Kenya yagenewe abashyizwe mu kato k’iminsi 14 nyuma yo gukekwaho kuba baranduye cyangwa barahuye n’abanduye Coronavirus.
Perezida Andry Rajoelina wa Madagascar yamuritse umuti ukozwe mu byatsi byo kuri icyo kirwa, we yemeza ko urinda kandi ukavura ubu bwoko bushya bwa Coronavirus nk’uko bivugwa n’Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa (AFP).
U Rwanda ruri mu bihugu bihinga ibireti, kimwe mu bihingwa ngengabukungu akenshi bihingwa hagamijwe kubyohereza mu mahanga kimwe n’icyayi, ikawa n’ibindi.
U Rwanda rurimo gusuzuma imashini yakozwe n’Abanyarwanda b’inzobere mu gukora ibikoresho by’ubuvuzi ikaba ingenzi mu kuvura abarwayi ba COVID-19 bakenera kongerewa umwuka bahumeka.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) iratangaza ko n’ubwo umubare w’abakira icyorezo cya Coronavirus mu Rwanda ukomeje kwiyongera nta kwirara kuko Isi icyugarijwe n’icyo cyorezo.
Uwitwa Frank (izina akoresha kuri twitter, Frank @22fr22), uri mu ba mbere bagaragaweho Coronavirus mu Rwanda, akaba yaranayikize, yashimye uburyo u Rwanda rwamwitayeho kimwe n’abandi bari barwaranye rukabavura ku buntu.
Ibitaro bya Nyamata byahawe imbangukiragutabara (Ambukance) yo kubyunganira mu bikorwa by’iubuvuzi, ikaba yabonetse ku nkunga y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye wita ku Mpunzi (UNHCR).
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS), ryatangaje ko imiti y’imyiganano na yo yazamuye ibiciro ku masoko, bitewe n’uko yaguzwe n’abantu benshi muri iki gihe cya Covid-19.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) iratangaza ko kuri uyu wa gatandatu tariki 11 Mata 2020 abandi bantu 11 bakize COVID-19 basezererwa, bakaza kuba biyongereye ku bandi barindwi basezerewe mu minsi ishize, bose hamwe bakaba 18.
Muri iki gihe hakunze kugaragara abantu batandukanye banywa icyayi gifite ibara ry’icyatsi kibisi, akenshi kitanashyirwamo isukari. Ushobora kuba wibaza icyo kimaze ku buzima bw’abakinywa.
Uwabaye Nyampinga w’u Bwongereza mu mwaka wa 2019 Bhasha Mukherjee, yamaze gufasha hasi ikamba yari yahawe ndetse n’ibikorwa yari gukora ku isi by’ubugiraneza kugira ngo afashe abaganga kwita ku barwayi ba Coronavirus.
Ihuriro ry’abaganga muri Nigeria ryamaganye umushinga wa Guverinoma wo kuzana abaganga 18 bagomba guturuka mu gihugu cy’u Bushinwa bakazanwa gufasha mu bikorwa by’ubuvuzi no kurwanya Coronavirus.
Minisiteri y’Ubuzima itangaza ko abantu bane bari barwaye Coronavirus basezerewe mu bitaro basubira mu miryango yabo kuko bakize icyo cyorezo.
Abaturutse hirya no hino mu bihugu bikikije u Rwanda bacumbikiwe mu Karere ka Gicumbi mu gihe cy’iminsi 14 mu rwego rwo kwirinda ikwirakwizwa rya COVID-19, bavuga ko bafashwe neza kandi ko babayeho nk’abari iwabo.
Muri iki gihe hirya no hino mu gihugu hari ahantu hagiye hashyirwa abantu binjiye mu Rwanda baturutse mu bihugu byari byagaragayemo Covid-19 cyangwa bakekwaho guhura n’abayanduye, abahaturiye bakaba bahumurizwa kuko ntaho bashobora kwandurira.
U Rwanda ruritegura kurekura aba mbere bashyizwe mu bitaro kubera ko bagaragaweho Coronavirus, bakajya mu miryango yabo kuko bitaweho bakaba bameze neza.
Abaganga,abaforomo n’abandi bakoraga muri serivisi zo kwa muganga mu Bwongereza bagera ku 20.000, bemeye kugaruka ku kazi ngo batange umusanzu wabo mu guhangana n’icyorezo cya Coronavirus, nyuma y’uko bari baratangiye ikiruhuko cy’izabukuru.
Ikigo gishinzwe kugenzura ibiribwa n’imiti mu Rwanda (Rwanda Food and Drugs Authority), kirasaba Abaturarwanda kutihutira kugura imiti isanzwe ikoreshwa mu bundi buvuzi bakeka ko ivura cyangwa ikingira Covid-19, kandi bitaremezwa n’inzego zibishinzwe.