• Indege za Zipline ni zo zizajya zigeza imiti ku barwayi mu ngo zabo nta kiguzi

    Abarwaye Diyabete bazajya bagezwaho imiti mu ngo zabo

    Ku bufatanye bwa Zipline n’umuryango Ishuti mu Buzima, ku wa Gatatu tariki ya 22 Gashyantare 2023, hatangijwe ubushakashatsi mu mushinga ugamije gutanga serivisi zo gushyikiriza abarwayi ba diyabete imiti mu rugo hifashishijwe indege zitagira abapilote (Drones) ndetse abarwayi bagasuzumwa na muganga hifashishijwe telefoni.



  • Ntibyoroshye kwakira ko wabyaye umwana utagejeje igihe - Ubuhamya

    Ababyeyi n’abaganga bita ku bana bavuka badakuze, bavuga ko biba biteye agahinda, ku buryo hari n’ababyeyi badahita biyakira kuko baba babona umwana babyaye adafite isura y’abantu, kandi bikagorana cyane kumwitaho.



  • U Rwanda rwashimiwe kurwanya Malariya no kwita ku buzima bw’umwana n’umubyeyi

    Ihuriro Nyafurika ry’abayobozi bakurikirana iby’indwara ya Malariya, ryashimiye u Rwanda intambwe rumaze gutera mu kwita ku buzima bw’umwana n’umubyeyi. Minisitiri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana, ni we wahawe icyo gihembo cyatanzwe n’ihuriro (African Leaders Malaria Alliance - ALMA) mu rwego rwo gushimira u Rwanda (...)



  • Perezida Kagame atanga ikiganiro

    Politiki z’Ubuzima muri Afurika zishyirwaho hagamijwe kurokora abatuye uyu mugabane - Perezida Kagame

    Mu kiganiro yatanze kuri uyu wa Gatandatu tariki 18 Gashyantare 2023, Perezida Paul Kagame yavuze ko Politiki z’ubuzima muri Afurika zigomba gushyirwaho hagamijwe kurokora ubuzima ndetse no kongera agaciro k’ubuzima k’abatuye muri Afurika.



  • Yishimiye ko umwana we yakize indwara yari amaranye imyaka 14

    Uwimana Vestine wo mu Mudugudu wa Humure, Akagari ka Nyakiga, Umurenge wa Karama, ari mu byishimo by’umwana we, Habanabakize Olivier, wari umaranye uburwayi bw’ingingo z’amagufa y’imbavu, imyaka 14, ubu akaba yarakize nyuma yo kuvurirwa mu Gihugu cy’u Buhinde ku bufatanye bw’Inzego za Leta n’abaturage b’Umurenge wa Karama.



  • Abahinzi bazatozwa guhinga ibimera bizifashishwa mu gukora imiti

    Imwe mu miti yakorwaga n’icyari IRST igiye kugarurwa ku isoko

    Nyuma y’uko abantu bakomeje kwibaza irengero ry’imiti yakorwaga n’icyari ikigo cy’ubushakashatsi mu bumenyi n’ikoranabuhanga (IRST), banavugaga ko yavuraga, ubuyobozi bw’Ikigo cyo guteza imbere inganda (NIRDA), buvuga ko kigiye gutangira kuyisubiza ku isoko.



  • Mu bitaro bya Nyarugenge, ibikoresho byo kwa muganga bikoreshwa aho bavurira abana, aho ababyeyi babyarira n

    Nyarugenge: Enabel yagabanyirije urugendo abagana CHUK n’ibindi bitaro

    Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyarugenge hamwe n’Ikigo cy’u Bubiligi gishinzwe Iterambere Mpuzamahanga (Enabel), barasaba abaturage baganaga ibitaro n’ibigo Nderabuzima biri kure y’aho batuye, guhinira hafi kuko begerejwe ubuvuzi.



  • Umwana wavutse amara n’impyiko biri hanze arasabirwa ubufasha bwa nyuma

    Umubyeyi ufite umwana wavukanye ikibazo cy’amara n’impyiko biri hanze arasaba abagiraneza kumuha intwererano ishobora kuba ari iya nyuma, kugira ngo abone amafaranga y’urugendo n’ibizabatunga mu gihe yitegura gusubira kumuvuza mu Buhinde.



  • Perezida Kagame yakiriye Umuyobozi w’Ikigo Mpuzamahanga gishinzwe inkingo

    Perezida Paul Kagame ku wa Kabiri tariki ya 7 Gashyantare 2023 yakiriye mu biro bye, Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi y’Ikigo Mpuzamahanga gishinzwe inkingo (International Vaccine Institute,) George Bickerstaff, ari kumwe n’umuyobozi Mukuru w’iki Kigo Jerome Kim, hamwe n’itsinda bari kumwe, bagirana ibiganiro byibanze ku (...)



  • I Kigali habereye inama mpuzamahanga yiga ku kurwanya Kanseri

    Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) iravuga ko abantu bagera bihumbi bitandatu ari bo bahitanwa n’indwara za Kanseri buri mwaka, mu gihe abagera ku bihumbi hafi icyenda ari bo bazirwara buri mwaka.



  • Biyemeje gufatanya mu guhashya Malariya n

    U Rwanda rugiye gufashwa guhashya Malariya n’Igituntu

    Binyuze mu kigo Institut Tropical de Medicine cyo mu Bubiligi, u Rwanda rugiye gufatanya guhangana n’indwara y’igituntu na malariya, no kongerera ubushobozi za Laboratwari bwo gupima igituntu, gukwirakwiza inkingo ndetse no kuvura abantu hakoreshejwe imiti ya ‘Antibiotic’.



  • Iyi ni imwe muri Poste de santé zimaze umwaka zuzuye ariko zidakora

    Musanze: Bishimiye ko ‘Poste de santé’ bubakiwe zigiye gutangira gukora

    Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze, burizeza abaturage ko amavuriro y’ibanze (Poste de santé), aherereye mu Mirenge ya Musanze, Gataraga na Nyange, yari amaze umwaka urega yaruzuye, akaba atari yagatangiye guha abaturage serivisi, ubu hari gahunda y’uko muri Gashyantare 2023, azatangira gukora.



  • Rwanda FDA yakuye ku isoko ubwoko butatu bw’imiti

    Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kugenzura imiti n’ibiribwa (Rwanda FDA), cyasobanuye impamvu cyakuye ku isoko amoko atatu y’imiti byavugwaga ko ivura ikanongera ingano y’igitsina cy’abagabo. Iki kigo kinaboneraho gusaba abantu kwitondera kugura no gukoresha imiti yirirwa yamamazwa hirya no hino kandi batayandikiwe n’abaganga.



  • Imwe mu nyubako zizakorerwamo ayo mahugurwa

    Mu Rwanda hagiye kubera amahugurwa y’abaganga babaga azatangwa na IRCAD

    Ikigo cy’Abongereza gitanga serivisi z’itumanaho zifashisha ubuhanga bwa ‘telecom’ mu Rwanda kizwi nka ‘IHS-Rwanda’, cyatanze inkunga y’amafranga azifashishwa mu mahugurwa y’abaganga babaga bagera kuri 50.



  • Abakora mu mavuriro bagiye kongerwa

    MINISANTE igiye kongera abakozi bo kwa muganga

    Mu rwego rwo kugira ngo abakora kwa muganga barusheho kuzuza inshingano zabo neza, Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE), yatangaje ko harimo kurebwa uburyo hakongera abakozi kwa muganga.



  • Gukingira abantu benshi byatumye Covid-19 igabanuka

    Ubuzima 2022: Covid-19 yaragabanutse, gukumira Ebola, Dr. Paul Farmer yitabye Imana

    Umwaka wa 2022, mu nkuru zijyanye n’Ubuzima, waranzwe n’urupfu rw’umuganga w’impuguke mu buvuzi wafatwaga nk’intwari ikomeye mu guhindura urwego rw’ubuzima mu Rwanda, yitabye Imana azize uburwayi, igabanuka ry’abandura Covid-19, ariko hanafashwe ingamba zijyanye no guhangana n’icyorezo cya Ebola cyagaragaye mu Gihugu cya (...)



  • Byari ibyishimo gusezerera Ishimwe n

    Ngororero: Abaganga babashije gufasha umwana wavukanye amagarama 790 abaho

    Abaganga bo ku bitaro bya Muhororo mu Karere ka Ngororero, babashije kurokora ubuzima bw’umwana w’umukobwa wavukanye amagarama 780, ku byumweru 27 yari amaze mu nda ya nyina.



  • Mu bigo by

    Mu bigo by’ubuvuzi hazakomeza gukurikizwa amasaha y’akazi asanzwe

    Nyuma y’uko hatangajwe amasaha y’akazi azatangira gukurikizwa guhera tariki 01 Mutarama 2023, Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE), yatangaje ko mu bigo by’ubuvuzi hazakomeza gukurikizwa asanzwe.



  • Abaganga b

    Abaganga b’Abashinwa bavuye abasaga 12,000 mu Rwanda muri 2022

    Muri uyu mwaka, itsinda ry’abaganga b’Abashinwa baje mu Rwanda boherejwe na Guverinoma y’Igihugu cyabo, bavuye abarwayi bagera ku 12,291.



  • Inkingo zirinda abana indwara nyinshi

    Menya inkomoko y’inkingo, uburyo zitangwa n’abo zigenewe

    Ikigo cy’Igihugu cyita ku Buzima (RBC), gikomeje gahunda yo kongerera ubumenyi abanyamakuru kuri gahunda y’inkingo, mu rwego rwo gufasha Abanyarwanda kurushaho gusobanukirwa neza akamaro kazo.



  • Umuti uterwa mu rushinge ugabanya virusi itera SIDA uratanga icyizere

    Ni uburyo bwa mbere bwo guhangana n’iyo virusi bubayeho butari mu buryo bw’ibinini. Ubushakashatsi bugaragaza ko uwo muti ukora neza cyane kurusha ibinini byo kumira.



  • Ibitaro bya Ruhengeri byungutse ibikoresho byifashishwa mu buvuzi bw

    Ibitaro bya Ruhengeri byungutse ibikoresho byifashishwa mu buvuzi bw’abafite ubumuga

    Ibitaro bikuru bya Ruhengeri, byashyikirijwe ibikoresho byifashishwa mu gukora inyunganirangingo n’insimburangingo, byitezweho korohereza abantu bafite ubumuga babigana kugerwaho na serivisi, bitabasabye koherezwa kuzishakira mu bindi bitaro bya kure.



  • Bamwe mu banyeshuri ba Nyaruguru bitabiriye amarushanwa ya Croix Rouge ashishikariza bagenzi babo gutanga amaraso

    Urubyiruko rurashishikarizwa gutanga amaraso

    Nyuma yo kubona ko umubare w’abatanga amaraso ugenda ugabanuka, Croix Rouge y’u Rwanda irashishikariza urubyiruko kuyatanga, mu rwego rwo gufasha indembe kwa muganga.



  • Ubufatanye bwa Afurika mu gukora inkingo buragenda neza - Perezida Kagame

    Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yagejeje ijambo ku bitabiriye Ihuriro rigamije gukingira no kurandura imbasa muri Afurika(Forum for Immunization and Polio Eradication in Africa), ko ubufatanye bw’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe(AU) mu gukora inkingo burimo bugenda neza.



  • Murekatete Ruth

    Kanyinya: Abaturage basaga 500 barishimira ko bishyuriwe Mituweli

    Murekatete Ruth utuye mu Mudugudu wa Rutagara ya kabiri Kagari ka Nzove mu Murenge wa Kanyinya muri Nyarugenge, avuga ko baba mu rugo ari abantu bane bari mu cyiciro cya kabiri cy’ubudehe aho buri wese aba asabwa umusanzu w’ubwiungane mu kwivuza w’amafaranga ibihumbi bitatu.



  • Video: Minisitiri w’Ubuzima mushya yatangiye imirimo

    Ku cyicaro cya Minisiteri y’Ubuzima mu Mujyi wa Kigali, tariki 01 Ukuboza 2022, habereye umuhango w’ihererekanyabubassha hagati ya Minisitiri w’Ubuzima ucyuye igihe, Dr. Daniel Ngamije na Dr. Sabin Nsanzimana wamusimbuye.



  • Abaganga umunani bo muri Israel barimo kuvura abarwaye indwara yo kujojoba mu bitaro bya Ruhengeri

    Abaganga baturutse muri Israel barimo kuvura abarwaye ‘kujojoba’

    Mu buvuzi bw’indwara yo kujojoba (Fistule) Israël iri gufashamo Leta y’u Rwanda, abenshi mu bari kuvurirwa iyo ndwara mu bitaro bya Ruhengeri bavuga ko icyizere cy’ubuzima cyagarutse dore ko hari n’abamaranye ubwo burwayi imyaka 40.



  • Kwisuzumisha no kubyarira kwa muganga byagabanyije impfu z’abana n’ababyeyi

    Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuzima (RBC) kivuga ko kuba abagore bitabira gahunda yo kwisuzumisha mu gihe batwite ndetse no kubyarira kwa muganga, byafashije kugabanya impfu z’abana n’ababyeyi mu gihe cyo kubyara.



  • Ibihugu bikennye biracyagorwa no kubona imiti

    Raporo isohorwa buri nyuma y’imyaka ibiri, igaragaza uko imiti igera ku baturage, ivuga ko hakiri ikibazo cy’uko itinda kugera mu bihugu bikennye n’ibindi bikiri mu nzira y’amajyambere.



  • Ababyeyi batwite baributswa kwipimisha inshuro zose ziteganywa

    Ababyeyi batwite baributswa kwipimisha inshuro zose ziteganywa

    U Rwanda rwatangije icyumweru cyo kwita ku buzima bw’umwana n’umubyeyi, mu rwego rwo kurwanya gupfa k’umubyeyi abyara cyangwa umwana wapfa avuka, abatwite bakibutswa kwipimisha kwa muganga inshuro zose ziteganywa kugira ngo ibyo bigerweho.



Izindi nkuru: