Bwa mbere mu Rwanda abaganga basimburije impyiko abarwayi

Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ibitaro byitiriwe Umwami Faisal biri i Kigali, muri iki cyumweru byabashije gukora neza igikorwa cyo gusimbuza impyiko ku bantu batatu. Iki gikorwa gikubiye muri gahunda za Leta zigamije kugabanya ikiguzi gihenze, cyo kwivuriza mu mahanga harimo no gusimbuza impyiko zirwaye.

ibitaro byitiriwe Umwami Faisal byabashije gusimburiza impyiko abarwayi batatu
ibitaro byitiriwe Umwami Faisal byabashije gusimburiza impyiko abarwayi batatu

Itangazo rya MINISANTE ryagiye ahagaragara kuri uyu wa 26 Gicurasi 2023, rigaragaza ko iki gikorwa cyo gusimbuza impyiko cyakozwe n’abaganga bo mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal, ku bufatanye n’itsinda ry’abaganga baturutse muri Amerika.

Abarwayi batatu babashije kubagwa neza impyiko zabo zari zirwaye, zisimbuza izindi bahawe n’abagiraneza. Iyi Minisiteri ivuga ko iyi gahunda yatangiye izakomeza gukorerwa muri ibi bitaro ku bufatanye n’iri tsinda ry’abaganga baturutse muri Amerika, mu gihe cy’imyaka ibiri iri imbere.

Nyuma y’iyo myaka, iki gikorwa kizakomeza kujya gikorwa n’inzobere z’abaganga bo mu Rwanda, bazaba bamaze kugira ubunararibonye buhagije bwo kugikora neza.

Ibitaro byitiriwe Umwami Faisal mu Rwanda kandi, ku bufatanye na Kaminuza y’u Rwanda, Ishuri ry’Ubuganga n’iby’Imiti, bitanga amasomo y’igihe gito ku banyeshuri barusha abandi mu gashami k’ubuvuzi bw’impyiko no kuzisimbuza, mu rwego rwo kongera inzobere muri ubwo buvuzi.

Kuva mu myaka irenga 67 ishize, habarwa ko abarwaye impyiko mu Rwanda bagiye kuzisimbuza hanze y’Igihugu, byatawaye nibura akabakaba miliyoni 900 z’Amanyarwanda.

Ibitaro byitiriwe Umwami Faisal bisanzwe bibarizwamo inzobere zivura indwara zinyuranye, hagamijwe gutanga ubuvuzi buri ku rwego rw’akarere n’Isi muri rusange.

Bifite ibikoresho bigezweho n’ikoranabuhanga ribifasha gutanga ubuvuzi bw’inzobere bunyuranye, mu rwego rwo kubungabunga ubuzima n’imibereho myiza y’ababigana. Ubuyobozi bwabyo bushima imbaraga Leta y’u Rwanda ishyira mu guteza imbere urwego rw’ubuzima.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka