Urubuga rwa interineti www.kidshealth.org ruvuga ko iyo umuntu ageze mu myaka y’ubwangavu, umubiri utangira guhinduka bikajyana n’isaha y’umubiri aho umutegeka kuryama atinze akabyuka atinze.
Guverinoma y’u Rwanda yatangiye gushyira mu bikorwa uburyo bushya bwo gusiramura abagabo bwitwa “PrePex” nta gisebe kibonetse. Abaganga bazajya babukoresha ntibizabasaba amahugurwa ahanitse ngo bagire ubumenyi bwo kubukoresha.
Abantu benshi muri Autriche ngo ntibahwemye kwifuza ko babona ishuri ryigisha ibijyanye n’imibonano mpuzabitsina, none barashyize bararibonye.
Mu rwego rwo kurwanya indwara ziterwa n’imirire mibi, ikigo nderabuzima cya Rwankeri giherereye mu murenge wa Mukamira, akarere ka Nyabihu, cyatangije gahunda yo kujya cyigisha ababyeyi baturuka mu miryango irwaje indwara z’imirire mibi bakigishwa gutegura indyo yuzuye kandi hifashishijwe ibiribwa biboneka mu gace batuyemo.
Umuyobozi muri UNICEF ushinzwe imirire, Dr. Nicholas Alipui, ashima u Rwanda mu kurwanya imirire mibi ibangamira imikurire y’umwana. Yabitangaje igihe yatangizaga inama yiga ku mirire y’iminsi 2 yatangiye tariki 21/11/2011 i Kigali.
Abashakashatsi batangaza ko abanywatabi bashobora gutakaza 1/3 cy’ubushobozi bwo kwibuka buri munsi.
Kuva tariki ya 21 kugeza 25 uku kwezi itsinda ry’abasirikare bakorera muri Rwanda Military Hospital (RMH) bayobowe na Majoro Dr King Kayondo batangiye igikorwa cyo kwegera abaturage babaha service basanga kwa muganga. Iki gikorwa cyatangiriye ku kigo nderabuzima cya Gihana cyubatswe muri Runda.
Tariki ya 18 Ukuboza 2011, mu ngoro y’inteko ishinga amategeko hatanzwe ikiganiro ku kwirinda indwara y’umutima kandi hanapimwa abakozi n’abadepite bashatse kwisuzumisha iyo ndwara.
Mu nteko rusange y’umutwe w’abadepite yateranye ejo tariki 10/11/2011, abadepite batoye itegeko rigena imikoreshereze y’ibiyobyabwenge n’urusobe rw’imiti ikoreshwa nkabyo mu Rwanda.
Mu karere ka Gakenke habereye inama yateguwe n’umushinga ukorera muri minisiteri y’ibikorwa remezo (PNEAR) ifatanyije na sosiyete West Ingenierie mu rwego rwo gusobanurira abayobozi batandukanye uburyo umushinga wo kugeza amazi meza ku baturage bagera ku 50,000 uzashyirwa mu bikorwa.
Gahunda yo gukwirakwiza udukingirizo mu mashuri yisumbuye niyemezwa hazabaho ubushakashatsi bw’ingano y’udukingirizo twihariye ku banyeshuri biga mu mashuri yisumbuye tujyanye n’ingano y’igitsina cyabo.
Umubare muke w’abaganga babigize umwuga mu Rwanda bafite ingorane yo kutabona umwanya wo kwihugura kuko buri gihe bahora bakenewe mu kazi. Abakenera ubufasha mu buvuzi bariyongera mu gihe abanganga bo batiyongera nk’uko bikwiye.
Ubushakashatsi bwakozwe mu bihugu byinshi bwerekana ko ubwandu bw’indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina bwiyongereye kuva mu mwaka wa 2005. Ishami ry’umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS), rivuga ko mu bihugu byinshi harimo n’ibikize abantu batinya SIDA gusa bakirengangiza izindi ndwara. Muri izo ndwara zongeye (…)
Mu gikorwa cyo gusura ibitaro bya Kabutare n’ibigo nderabuzima bishamikiye kuri ibi bitaro biherereye mu karere ka Huye, Minisitiri w’ubuzima Dr Agnes Binagwaho weretswe ibibazo aya mavuriro ahura nabyo birimo n’icy’ubwisungane mu kwivuza buri gucumbagira muri ibi bihe, yavuze ko iki kibazo kiri gukemurwa kuko kigira (…)
Mu Rwanda hashize iminsi ngingo yo gukuramo inda itavugwaho rumwe na bose, aho uruhande rumwe rwemeza ko gukuramo inda ari ikosa rikomeye ariko hari na bamwe mu rubyiruko bemeza ko gukuramo inda mu gihe wayitwaye utabishaka urugero wafashwe ku ngufu ntacyo byaba bitwaye.
Ibitaro bikuru bya Gisirikare- Kanombe bimaze gushyikirizwa imodoka ebyiri zifite ikoranabuhanga rireba indwara zo mu mubiri zizakoreshwa mu bikorwa bya Army week.
Kuri uyu wa kane tariki ya 20 Ukwakira 2011 nibwo urukingo rwa gatatu ari narwo rwanyuma rwatanzwe ku bana b’abakobwa bari mu kigero cy’imyaka iri hagati ya 12 na 15.
Nyuma yaho ibiciro n’imikorere y’ubwisungame mu kwivuza bivugururiwe, Akarere ka Bugesera kafashe ingamba zihamye zo gushishikariza abaturage bako bose kubwitabira.
Bamwe mu bagore bakoresha imiti yo kuboneza urubyaro, barasabwa kujya begera abaganga bakabajyira inama mbere yo gufata imiti yo kuringaniza urubyaro. Barasabwa kandi kudahagarika gahunda yo kuringaniza urubyaro bitewe n’impinduka iyo miti itera mu mibiri yabo.
Nkuko biri muri gahunda ya Leta y’u Rwanda yo guteza imbere imibereho myiza y’Abanyarwanda, Kaminuza nkuru y’u Rwanda (NUR) nayo ntiyasigaye inyuma kuko ifite ubwisungane mu kwivuza ku banyeshuli n’abakozi bayo. Ubuyobozi bw’uru rwego ariko buvuga ko igiciro cy’ubwisungane mu kwivuza kitahindutse.
Kuri uyu wa gatanu tariki ya 21 ukwakira, 2011 nibwo hashojwe icyiciro cya mbere cy’urukingo rw’inkondo y’umura ku bana b’abakobwa b’abangavu, aho bahawe urukingo rwa gatatu rushimangira izindi ebyiri bahawe.uyu muhango wabereye mu karere ka Gicumbi, Intara y’Amajyaruguru.
Mu kagari ka Cyimana mu murenge wa Tumba mu karere ka Huye, polisi y’igihugu n’ubuyobozi bw’akarere ka Huye bafashe abacuruzi b’ibiyobyabwenge byo mu bwoko bwa Nyirantare bigera ku malitiro ibihumbi birindwi, bamwe muri aba bacuruzi bakaba bari banafite imigambi yo kwica bamwe muri aba bayobozi.
U Rwanda rukomeje gushimirwa uburyo rukoresha inkunga ruhabwa; bimwe mubyo inkunga ruhabwa n’ Ikigega Global Fund yagezeho ni ukuba abantu 9000 bahabwa imiti igabanya ubukana bwa SIDA ku ubuntu.
Bamwe mu bakoraga umwuga w’uburaya bibumbiye mu ishyirahamwe “Reba kure” rikora isuku mu mujyi wa Ruhango ho mu ntara y’amajyepfo, batangaza ko ibishuko biba muri uyu mwuga, bigwatira uwukora kugeza n’ubwo aba atakibasha kuwikuramo.
Muri iki gihe haravugwa cyane indwara yo kujojoba cg se fistule mu ndimi z’amahanga, u Rwanda rukaba rwarahagurukiye kuyirwanya, bakangurira abantu kumenya ibiyitera, ingaruka zayo n’uko bayirinda.
Mu bihe by’imvura indwara ziterwa n’umwanda ndetse n’imibu zikunze kwiyongera.Muri ibyo bihe nibwo usanga ibinogo birekamo amazi mabi byiyongera cyane cyane mu ngo zitagira imiyoboro isohora amazi hanze ku buryo bunoze.
Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima (OMS) ritangaza ko Abanyarwanga bangana na 28% by’Abanyarwanda bose barwaye indwara y’ihungabana kubera Jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka w’1994, igahitana abasaga miliyoni imwe.
Igicuri n’indwara yibasira abantu benshi ariko usanga itaramenyekana kuri bamwe:nk’uko bitangazwa na Nzeyimana Vincent hamwe na Rosine Musabyemeriya,abakozi muri serivise ishinzwe kwita ku buzima bwo mu mutwe mu bitaro bya Kabgayi mu Karere ka Muhanga ngo indwara y’igicuri ni indwara ikunze kwibasira abana bakiri mu myaka yo (…)
Mu Rwanda mu minsi ishize hari amakuru yagaragaye mu bitangazamakuru bitandukanye avuga ko abakora uburaya bashyiraho ibiciro bitandukanye ku babagana hakurikijwe niba umukiriya yifuza cyangwa atifuza gukoresha agakingirizo. i Nyamirambo mu karere ka Nyarugenge mu mujyi wa Kigali ni hamwe mu haboneka abakora uburaya nubwo (…)
Abashakashatsi bemeza ko byibura 1/3 cy’abantu bagiye bahura n’ikibazo cy’urugendo muri aba hakaba n’ababirwara burundu, usanga batangira bayura,bagatangira kugira icyuya niyo haba hakonje,bakagira isesemi rimwe narimwe bikabaviramo kuruka,kuribwa umutwe cyangwa kutabona neza.