Nyiramana Olive wari umaze amezi 10 akorera ikigo nderabuzima cya Remara – Mbogo mu karere ka Rulindo, yafashwe akoresha impamyabushobozi y’impimbano ahita yiyemerera icyaha.
Ku bitaro bya Nyanza habereye igikorwa cyo gusiramura abagabo 40 bari hagati y’imyaka 15 na 49 ku bushake. Igikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 18/02/2012, cyari kigamije gushyira mu bikorwa gahunda za Minisiteri y’ubuzima yo kurwanya ikwirakwiza ry’ubwandu bwa SIDA n’izini ndwara zandurira mu mibonano mpzabitsina.
Amashuri yigisha ababyeyi kwita ku mirire y’abana babo mu rwego rwo kurwanya indwara ziterwa n’imirire mibi arimo gutanga umusaruro kuko abana bari bafite icyo kibazo bari kugenda bamera neza.
Abaturage b’akarere ka Rwamagana bivuriza ku kigo nderabuzima cya Murambi baravuga ko badashobora kuzigera batseta ibirenge mu kwitabira gahunda y’ubwisungane mu kwivuza kubera ukuntu ibafasha mu kwivuza n’imiryango yabo.
Inzoka zo mu nda, amenyo ndetse n’amaso nizo ndwara zibasiye benshi mu bantu 541 biganjemo abana bo mu murenge wa Nyamiyaga mu karere ka kamonyi bavuwe n’itsinda ry’abaganga baturutse mu bitaro bya gisirikare i Kanombe.
Minisitiri w’ubuzima yasabye ko imirire mibi ku bana igomba gucika mu ntara y’amajyaruguru, bikajyana no gutanga umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza.
Mu rwego rwo kuzamura imibereho myiza y’abaturage no kurwanya indwara zituruka ku mazi mabi, umuryango wa gikirisito e-Three Partners, tariki 15/02/2012, wamurikiye abaturage bo mu mudugudu wa Rwarucura mu Kagari ka Mbale mu murenge wa Karangazi akarere ka Nyagatare amavomo atatu yatwaye amadorali y’Amerika 5250.
Umuryango Health, Development and Performance (HDP) ugamije guteza imbere umurimo ufite ireme cyane cyane mu nzego z’ubuzima watangiriye mu Rwanda, ubu umaze kugera mu bihugu birindwi bya Afurika, ibindi bine bishishikajwe no gukorana nawo.
Abana bagera kuri 500 bafashwa n’umuryango w’abanyakoreya Good Neighbors ukorera mu murenge wa Nyamiyaga mu karere ka Kamonyi baravurwa n’abaganga bakorera mu bitaro bya gisirikare i Kanombe.
Ababyeyi baturiye imirenge ya Kigabiro, Rubona na Ruhunda muri Rwamagana bagiye kuruhuka ingendo ndende bakoraga bajya kwa muganga kuko muri iyo Mirenge hubatswe inzu eshatu zigezweho z’ababyeyi.
Abagabo bagera kuri 37 bo mu murenge wa Kinihira akarere ka Rulindo bibumbiye mu ishyirahamwe “Turuhure Abagore Bacu” bahisemo kwifungisha burundu kugirango baruhure abagore babo bagubwaga nabi n’uburyo bwo kuringaniza urubyaro bakoreshaga.
Bamwe mu bagana ibitaro bya Kabgayi biherereye mu karere ka Muhanga batangaza ko kuba abaganga n’abaforomo b’ibitaro ari bake bituma bahabwa serivisi batishimira.
Niyomugabo Nyandwi w’imyaka 38 wapfuye ku mugoroba wa tariki 09/02/2012 ni umuntu wa gatatu upfuye muri iki cyumweru bikekwa ko bazira inzoga y’inkorano banyweye tariki 06/02/2012 ahitwa i Mwima mu kagali ka Nyanza mu murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza.
Umukozi ushinzwe ubwisungane mu kwivuza (mituelle de santé) mu kigo nderabuzima cya Mukarange, Bonaventure Babyecwamu, avuga ko umubare w’abantu bari bateganyijwe kwishyura umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza wamaze kuzura ndetse ukanarenga.
Ubusanzwe iyo umuntu avuze kanseri ifata amabere abantu benshi bakunze guhita batekereza ku gitsina gore gusa ariko si byo na gato kuko n’abagabo na bo iyo ibagezeho itabarebera izuba.
Itsinda ry’abashakashatsi b’Abafaransa n’Abanyamerika bakora ubushakashatsi ku cyorezo cya Sida i Montpellier mu Bufaransa bavumbuye ibintu byorohereza virusi itera Sida kwinjira mu turemangingo bita Lymphocyte T CD4 dufasha umubiri gukora abasirikare bawurinda. Utwo turemangingo ni two virusi itera Sida ibanza kumunga (…)
Nyuma yo kunguka ishami rishya ryo gufasha abaturage bahivurizaga baturuka mu duce twa kure, ubuyobozi bw’ikigo nderabuzima cya Gahombo giherereye mu karere ka Nyanza buravuga ko bukeneye abandi bakozi kugira ngo service batanga zikomeze kugenda neza.
Umuryango wa Muhigana Alphonse wapfiriye ku ivuriro “Gira Ubuzima” mu karere ka Nyanza mu cyumweru gishize wategetswe kumutaburura aho yari ashyinguye kugira ngo ujye kongera gukorerwa isuzuma mu bitaro i Kigali.
Umuryango Imbuto Foundation, tariki 31/01/2012, washyize ahagaragara igitabo mpfashanyigisho kizajya gifasha abigisha gusobanurira urubyiruko rufite imyaka 15 kugeza kuri 24 uko rwakwirinda icyorezo cya SIDA.
Ibitaro bya Gisirikare bya Kanombe, uyu munsi tariki 30/01/2012, byashyikirijwe inkunga y’ibikoresho by’ubuvuzi bizakoreshwa mu kwita ku barwayi ba SIDA n’ab’izindi ndwara z’ibyuririzi, ndetse n’inzu bizakoreramo.
Mu ruzindiko Perezida Kagame yagiriye mu gihugu cya Uganda muri iki cyumweru yanasuye uruganda ritwa Quality Chemicals Factory rukora imiti ivura malariya anarwemerera ko u Rwanda rugiye gutangira gukoresha imiti yarwo.
Umuti witwa DRACO wavumbuwe n’umushakashatsi wo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika waba ugiye gushyirwa ahagaragara ugatangira gukoreshwa mu buvuzi bw’abantu. Ibi byatangajwe nyuma yo gukorera igerageza ry’uyu muti ku mbeba bagasanga ushobora kuvura indwara zose ziterwa na virus harimo na SIDA.
Mu rwego rwo guhashya indwara ya malariya yugarije akarere ka Nyagatare, PSI na minisiteri y’ubuzima (MINISANTE) batangiye gukangurira abaturage ba Nyagatare kuyirinda bifashisha ubutumwa bunyuze muri film n’indirimbo.
Abagana aho bategera imodoka (gare routiere) i Ngoma bavuga ko babangamiwe n’umwanda ukabije muri iyo gare ukururwa cyane cyane no kuba nta mazi iyo gare ifite.
Nubwo abashakanye basezerana kubana iteka ndetse bakanarara mu buriri bumwe, hari abandi bavuga ko kurara mu buriri bumwe buri gihe bigabanya amarangamutima (sentiments) umuntu agirira mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina.
Minisitiri w’ubuzima, Dr Agnes Binagwaho, yatangaje ko aho iperereza ryakozwe ryerekana ko ibikoresho byasanzwe muri nyababyeyi y’umugore witwa Murekatete Zawadi wabyariye mu bitaro bya Byumba bitashyiriwemo mu bitaro.
Abashakashatsi b’i San Fransisco muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika baravuga ko bagiye gukora ubushakashatsi bwo kureba uko bakora umwe mu mwanya myibarukiro y’abagabo ukora intanga ngabo kugira ngo bashobore kugoboka abagabo bafite ikibazo cy’ubugumba.
Nyuma yo kugaragara ko bamwe batita ku bikorwa by’isuku kandi bishobora kubagiraho ingaruka, ubuyobozi bw’akarere ka Gatsibo bufatanyije n’abafatanya bikorwa bateguye ukwezi kw’isuku kuzatangira taliki 24/01/2012 kukazarangwa no gushishikariza abaturage kugira isuku n’imirire myiza.
Nyirakanani Beatrice, umugore utuye mu murenge wa Mushishiro ho mu karere ka Muhanga, amaze kugira imbyaro zirindwi ariko nta mugabo uzwi bigeze babana. Avuga ko yababyaye kubera kubura ubushobozi.
Abaturage bo mu murenge wa Kiziguro baturiye ivuriro rya Mbogo binubira ko bakora urugendo runini bajya kwa muganga kandi barubakiwe ivuriro rikaba ryarananiwe kuzura.