Urukingo rw’ubusinzi ruri mu nzira za hafi

Mu gihugu cya Chili hari gukorerwa ubushakashatsi ku rukingo batekereza ko ruzafasha mu kurwanya ubusinzi. Uru rukingo ngo ruzakora ku buryo uko umuntu afashe ku nzoga cyangwa ibindi bisindisha azajya yumva agize iseseme, ugata umutwe n’ibindi byatuma yumva azanze, bityo ngo bikagabanya ubusinzi.

Ubusanzwe, mu mubiri w’umuntu mu nyama y’umwijima habamo imisemburo yitwa aldéhydes déshydrogénases ishinzwe kugenzura uko umubiri uvangura umusemburo uri mu binyobwa bisembuye (bita ibisindisha) n’uburyo umubiri ubyitwaramo, ukabyishimira cyangwa ukaburira umuntu ko akwiye guhagarikira aho.

Abahanga bo muri kaminuza mu gihugu cya Chili batangiye gutegura urukingo bahereye kuri iyi misemburo, bakazavanamo urukingo rwatuma abantu biyumvamo ubushake buke bwo gukunda agatama no gusoma ku karahuri.

Igerageza ryakorewe ku mbeba ryagaragaje ko urwo rukingo ruzagabanya gufata ku bisindisha ku gipimo cya 50%. Abakora ubushakashatsi barifuza ko ku muntu icyo gipimo cyagabanuka kugera kuri 95%.

Ibi biramutse bigezweho, ngo byagabanya ubusinzi cyane. Ubu kandi abandi bahanga barakora ubushakashatsi rugamije kuzafasha abantu kureka kunywa itabi.

Hatari Jean d’Amour

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka