Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro mu Mujyi wa Kigali, rwategetse ko Paul Rusesabagina afungwa by’agateganyo mu gihe cy’iminsi 30, bitewe n’uko ibyaha Ubushinjacyaha bumurega bifite impamvu ikomeye igaragaza ko bishobora kumuhama.
Urukiko Rukuru rwa Gisirikare rukomeje kumva ubwiregure bw’abashinjwa kujya mu mitwe y’iterabwoba yitwara gisirikare cyangwa kurema imitwe nk’iyo itemewe irimo FLN na P5 ikuriwe n’umutwe wa RNC, yose igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda no kugirira nabi ubutegetsi buriho.
Bamwe mu barwanyi b’umutwe w’iterabwoba wa RNC bongeye kwisobanura imbere y’urukiko rwa Gisirikare i Kigali, 11 muri bo bakaba ari bo bireguye ku cyaha cyo kujya mu mutwe w’iterabwoba witwara gisirikare, aho bose batunze urutoki Maj (Rtd) Habib Mudathiru wari umuyobozi wabo, nk’uwahamya ko bajyanywe muri uwo mutwe ku gahato.
Paul Rusesabagina watangiye kuburana ku bijyanye n’ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo, yemereye urukiko ko yahaye umutwe w’abarwanyi wa FLN inkunga y’amayero ibihumbi makumyabiri.
Ubushinjacyaha Bukuru bw’u Rwanda, Urwego rw’Ibanze rwa Kicukiro, bwatangaje ibyaha 13 bukurikiranyeho Paul Rusesabagina ufite umwuga wo kuba umunyamahoteli, akaba atuye ahitwa Kraainem-Banlieu mu Mujyi wa Buruseri mu Bubiligi.
Nyuma yo kwiherera no gusuzuma inzitizi zagaragajwe n’abunganira Rusesabagina ari bo Me Rugaza David na Me Nyembo Evelyne, bavugaga ko Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro nta bubasha rufite bwo kumuburanisha ku bijyanye n’ufungwa n’ifungurwa ry’agateganyo.
Paul Rusesabagina ukekwaho ibyaha bitandukanye birimo iby’iterabwoba, kuri uyu wa Mbere tariki ya 14 Nzeri 2020, yitabye Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro, aho aburana ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo.
Nsabimana Callixte ushinjwa ibyaha by’ubugizi bwa nabi yakoze ubwo yari umuvugizi w’umutwe witwara gisirikare wa FLN arasaba ko dosiye y’urubanza rwe itahuzwa n’iya Herman Nsengimana wamusimbuye ku buvugizi bw’uwo mutwe.
Kuri uyu wa Kabiri tariki 21 Nyakanga 2020, Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo, rwategetse ko Dr. Pierre Damien Habumuremyi wahoze ari Minisitiri w’Intebe afungwa iminsi 30 y’agateganyo, mu gihe iperereza rigikomeje ku byaha aregwa byo gutanga sheki itazigamiye n’ubuhemu.
Urubanza ku birebana n’ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo rwa Dr. Habumuremyi Pierre Damien wahoze ari Minisitiri w’Intebe, rwatangiye kuburanishwa mu Rukiko rw’Ibanze rwa Gasabo kuri uyu wa Kane.
Dr. Pierre Damien Habumuremyi wabaye Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda kuva muri 2011-2014, yagejejwe mu Rukiko kuri uyu wa Kane tariki 16 Nyakanga 2020 agiye kuburana ku byaha aregwa byo gutanga sheki zitazigamiye n’ubuhemu.
Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo rwanze ubujurire bw’abayobozi bashinjwa guhombya Leta miliyari ebyiri ubwo baguraga inzu ikorerwamo n’Urwego rw’Iperereza (NISS) muri 2018, bari barusabye kuburana badafunzwe.
Nsabimana Callixte ukurikiranywe n’ubushinjacyaba bw’u Rwanda ku byaha yakoze ubwo yari umuvugizi w’umutwe w’iterabwoba wa FLN, yaburanye yemera ibyaha yakoze ubwo yari muri uwo mutwe ariko ahakana ko akiga no muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda (UNR) yari icyigomeke.
Urukiko Rukuru, urugereko ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka ruherereye i Nyanza mu Ntara y’Amajyepfo kuri uyu wa 13 Nyakaga 2020 rwasubukuye urubanza ubushinjacyaha buregamo Nsabimana Callixte.
Abasirikare b’u Rwanda(RDF) baregwa hamwe n’abagize imitwe y’Iterabwoba y’amashyaka yiyise P5 arangajwe imbere na RNC, bose uko ari 33 bemerewe kuzaburana mu kwezi gutaha nk’uko bari basabye igihe gihagije cyo gusoma bitonze dosiye z’ibyaha baregwa.
Urukiko rwisumbuye rwa Musanze rutesheje agaciro ingingo zose uwari gitifu w’umurenge wa Cyuve na bagenzi be bagaragaje mu rubanza baregamo inzego za Leta zikorera i Musanze zirimo Pariki, RIB na Polisi ku ifungwa rinyuranyije n’amategeko.
Urukiko rukuru rwa gisirikare rwatangiye kumenyesha abasirikare batanu bo mu ngabo z’u Rwanda ibyaha byo gutoroka bakajya kwifatanya n’umutwe w’iterabwoba wa RNC ukuriwe na Kayumba Nyamwasa, ndetse na FLN ya Nsabimana Callixte wiyitaga Major Sankara.
Urubanza ruregwamo Maj Habib Mudathiru wayoboraga umutwe w’Ihuriro ry’amashyaka arwanya u Rwanda (P5) hamwe na bagenzi be 24, ndetse n’abasirikare bari basanzwe mu ngabo z’u Rwanda(RDF), rwatangiye kuburanishwa mu mizi kuri uyu wa mbere.
Uwari Gitifu w’Umurenge wa Cyuve mu Karere ka Musanze na bagenzi be, bareze mu rukiko inzego za RIB, Pariki na Polisi zikorera mu karere ka Musanze, bavuga ko zabarenganyije zibafunga mu buryo bunyuranyije n’amategeko mu gihe urukiko rwisumbuye rwa Musanze rwari rwabarekuye.
Urukiko Rwisumbuye rwa Musanze rwategetse ko Padiri Dukuzumuremyi Jean Leonard ushinjwa gusambanya umwana arekurwa by’agateganyo. Iri somwa ry’urubanza ku bujurire bw’icyaha cyo gusambanya umwana uyu mupadiri ashinjwa, ryatangiye ahagana saa kumi zo kuri uyu wa mbere tariki 15 Kamena 2020.
Frederic Desnard wakoraga nk’ushinzwe iguriro ry’imibavu i Paris mu Bufaransa kugeza muri 2015, yajyanye uwahoze ari umukoresha we mu rukiko kuko yamuhaye akazi atishimiye bikaza kumutera agahinda gakabije no kwirukanwa. Umukoresha we yaciwe n’urukiko indishyi y’akababaro ingana n’ibihumbi 36 by’Amapawundi ni ukuvuga (...)
Kuri uyu wa kane tariki 11 Kamane 2020, urubanza ruregwamo Vital Kamerhe, Jammal Samih na Jeannot Muhima, rwakomereje muri gereza nkuru ya Makala. Aba bagabo bashinjwa kunyereza amafaranga yari kubaka inzu rusange zigera ku 4500, muri gahunda yiswe iy’iminsi 100, Perezida Félix Tshisekedi yari yemereye abaturage ubwo (...)
Urukiko rwisumbuye rwa Musanze rutegetse ko Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyuve n’abo bareganwa icyaha cyo gukubita no gukomeretsa barekurwa bakajya bitaba urukiko badafunze.
Mu rubanza rw’ubujurire ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo, Padiri Dukuzumuremyi Jean Leonard, yajuririye urukiko rwisumbuye rwa Musanze, mu bimenyetso byamushinjaga hari ibyavugwaga afite ku mubiri we, ariko raporo ya muganga igaragaza ko ntabyo afite.
Uwahoze ayobora Umurenge wa Cyuve mu Karere ka Musanze, n’abo bareganwa barimo Gitifu w’Akagari ka Kabeza muri uwo murenge n’aba Dasso babiri baregwa icyaha cyo gukubita no gukomeretsa ku bushake, bitabye urukiko baburana urubanza ku ifunga n’ifungurwa.
Urugereko rw’urukiko rukuru ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyaha byambukiranya imipaka mu karere ka Nyanza rwasubitse urubanza ruregwamo Callixte Nsabimana ku byaha bitandukanye byo guhungabanya umutekano w’u Rwanda yakoreye mu Rwanda no mu mahanga.
Abaturage 41 bo mu Karere ka Huye baturiye ishyamba ry’Ibisi bikora ku Karere ka Huye, Nyamagabe na Nyaruguru bafashwe batema amashyamba ya Leta yari abiteyeho, kuri uyu wa kabiri tariki ya 2 Kamena 2020 baburaniye mu Rukiko rw’Ibanze rwa Ngoma mu Karere ka Huye.
Kuri uyu wa 29 Gicurasi 2020, Urukiko rw’Ubujurire rwa Gisirikare rwahaye igifungo cy’agateganyo cy’iminsi 30 abasirikare babiri muri batanu baregwaga kwiba, gukubita no gusambanya abagore ku gahato muri Kangondo i Nyarutarama.
Urukiko rw’Ibanze rwa Muhoza mu Karere ka Musanze, rutegetse ko Gitifu w’Umurenge wa Cyuve n’abakozi batatu bo muri uwo Murenge baregwa icyaha cyo gukubita no gukomeretsa ku bushake bafungwa iminsi 30.
Uwahoze ayobora Umurenge wa Cyuve mu Karere ka Musanze n’abayobozi batatu bakekwaho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa, bagejejwe imbere y’urukiko rw’ibanze rwa Muhoza mu Karere ka Musanze, kuri uyu wa Gatatu tariki 27 Gicurasi 2020, bisobanura ku byaha baregwa.