Urubanza rwa Paul Rusesabagina rwamaze guhuzwa n’urwa Callixte Nsabimana, Herman Nsengimana n’abandi barwanyi 17 bahoze mu mutwe wa MRCD-FLN, rukaba rutangira kuburanishirizwa mu cyumba cy’Urukiko rw’Ikirenga kuri uyu wa Gatatu tariki 17 Gashyantare 2021.
Umwana w’imyaka 16 yakatiwe igifungo cy’imyaka 15 nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato n’icy’ubwicanyi.
Urubanza rwa Rusesabagina wari umuyobozi w’impuzamashyaka ya MRCD n’abo bareganwa barimo Nsabimana Callixte na Herman Nsengimana babaye abavugizi b’umutwe wa FLN na bagenzi babo bareganwa uko ari 18 rwimuriwe mu cyumba cy’iburanisha cy’Urukiko rw’Ikirenga.
Abo mu muryango wa Sinzatuma Theogene na Mukarwema Patricia bavuga ko bamaze imyaka 20 birukanywe mu butaka bwabo n’uwitwa Uzabumwana Laurent ubakangisha kubatema, bakohereza n’abakozi guhinga imirima akabirukana.
Uwari Gitifu w’Umurenge wa Cyuve mu Karere ka Musanze na bagenzi be bari bakurikiranyweho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa ku bushake Nyirangaruye Clarisse na musaza we Manishimwe Jean Baptiste, ndetse nyuma baregwa n’icyaha cya ruswa, barekuwe n’urukiko nyuma y’uko igihano bakatiwe kiri munsi y’igihe bamaze muri gereza.
Umwaka wa 2020 usize hari Abanyarwanda bakomeye bafashwe barafungwa bakurikiranyweho ibyaha bitandukanye harimo ibya Jenoside, iterabwoba no kurwanya Igihugu. Mu bandi bafunzwe harimo abari abayobozi bakomeye ariko bisanga muri kasho cyangwa muri gereza.
Ubushinjacyaha ku rwego rwisumbuye rwa Gasabo ku wa 18 Ukuboza 2020 bwasabiye igihano cy’igifungo cya burundu umuntu utatangajwe amazina ariko bivugwa ko ari umusore w’imyaka 19 y’amavuko kubera icyaha akurikiranyweho cyo gusambanya abana b’abahungu 17 mu bihe bitandukanye abashukishije ibikinisho yakoraga.
Dr Pierre Damien Habumuremyi wahoze ari Minisitiri w’Intebe mu Rwanda yakatiwe n’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge igifungo cy’imyaka itatu no gutanga ihazabu ya Miliyoni 892 Frw.
Ubushinjacyaha mu rubanza rwa Nsabinama Callixte na Herman Nsengimana bari abavugizi b’umutwe wa FLN, bwasabye ko dosiye y’aba bombi yahuzwa n’iya Paul Rusesabagina, ndetse n’abandi bantu 17.
Kuri uyu wa Kane tariki 19 Ugushyingo 2020, Urukiko rwa Gisirikare (Military Court) i Kanombe ruraburanisha mu mizi urubanza ruregwamo Maj (Rtd) Mudathiru na bagenzi be bagera kuri 30, baregwa gukorana n’umutwe w’abagizi ba nabi (P5) ubarizwa mu biyaga bigari.
Ubushinjacyaha Bukuru bwaregeye mu mizi Urukiko Rukuru, dosiye iregwamo Paul Rusesabagina n’abandi bantu 18 bari mu mutwe MRCD-FLN, bakurikiranyweho ibyaha birimo iterabwoba, ubwicanyi, gushimuta no gutwikira abantu.
Paul Rusesabagina uregwa gushinga no gutera inkunga umutwe wa FLN wigambye ibitero byahitanye abaturage i Nyamagabe na Nyaruguru muri 2018, ntabwo yaburanye ku bijyanye n’igifungo cy’agateganyo yari yongerewe n’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro mu kwezi gushize.
Paul Rusesabagina uregwa ibyaha 13 birimo iby’iterabwoba, yasabye Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge ko urubanza rwe rwakwimurirwa mu cyumweru gitaha, kubera impamvu z’uko abunganizi babiri bamwunganira bavuye mu rubanza.
Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo rwanzuye ko umucuruzi Alfred Nkubili azakomeza gufungwa, mu gihe urubanza aregwamo uburiganya no kunyereza umutungo rwagombaga kuburanishwa ku tariki 5 Ugushyingo rwimuriwe ku itariki 27 Ugushyingo 2020.
Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwemeje ko Paul Rusesabagina uregwa kurema no gutera inkunga umutwe wa MRCD-FLN akomeza gufungwa by’agateganyo indi minsi 30.
Paul Rusesabagina ushinjwa gushinga no gutera inkunga umutwe uregwa iterabwoba MRCD-FLN yasubiye mu Rukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro kuburana ibijyanye no kongera iminsi 30 y’igifungo cy’agateganyo.
Paul Rusesabagina uregwa kurema no gutera inkunga umutwe wa MRCD-FLN yasubiye mu Rukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro kuri uyu wa Kabiri tariki 20 Ukwakira 2020.
Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo rwanze ko Caleb Rwamuganza wari Umunyamabanga Uhoraho muri MINECOFIN n’abandi baregwa hamwe bahoze ari abayobozi, baburana bari hanze ya gereza.
Umushinjacyaha Mukuru w’u Rwanda, Havugiyaremye Aimable, yatangaje ko hari abarwanyi 16 ba FLN barimo abayobozi bakuru bafunzwe, bakekwaho kugira uruhare mu bitero byabaye mu majyepfo y’u Rwanda muri 2018.
Umushinjacyaha Mukuru w’u Rwanda, Aimable Havugiyaremye yatangaje ko urubanza rwa Paul Rusesabagina rwahujwe n’urw’abavugizi b’umutwe wa FLN, ari bo Callixte Nsabimana na Herman Nsengimana.
Kuri iki gicamunsi tariki 02 Ukwakira 2020, Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwamenyesheje Paul Rusesabagina ko hari impamvu ikomeye ituma akekwaho kurema umutwe w’iterabwoba, hamwe n’ubufatanyacyaha mu kwica, gutwikira no gusahura abaturage b’i Nyaruguru na Nyamagabe muri 2018-2019.
Urugereko rw’Urukiko Rukuru ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyaha byambukiranya imipaka ruri i Nyanza mu Ntara y’Amajyepfo, rwemeje ko urubanza rwa Nsabinama Callixte n’urwa Herman Nsengimana bombi bari abavugizi b’umutwe witwara gisirikare wa FLN zihurizwa hamwe.
Paul Rusesabagina uregwa gufatanya na FLN mu byaha by’iterabwoba, kwica, gutwikira abaturage no kubasahura hakoreshejwe intwaro i Nyamagabe na Nyaruguru, yabwiye Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge ko atategekaga uwo mutwe wa FLN.
Ubushinjacyaha bwasobanuye ko impamvu y’ubujurire bwa Rusesabagina mu Rukiko Rwisumbuye ku ifungwa rye nta shingiro ifite, bitewe n’uko FLN yagabye ibitero i Nyamagabe na Nyaruguru muri 2018 ari we ngo wayitegekaga abinyujije kuri Nsabimana Callixte.
Paul Rusesabagina uregwa gufatanya na FLN mu byaha by’iterabwoba, kwica, gutwikira abaturage no kubasahura hakoreshejwe intwaro i Nyamagabe na Nyaruguru, yabwiye Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge ko atategekaga uwo mutwe wa FLN.
Kuri uyu wa Kane tariki 17 Kanama 2020, urukiko rukuru rwa gisirikare rwakomeje iburanisha mu rubanza rurimo abantu 32 baregwa icyaha cyo kurema no kujya mu mutwe w’iterabwoba witwara gisirikare, ugambiriye guhungabanya umutekano w’u Rwanda.
Uwahoze ari Umunyabanga wa Leta muri Ministeri y’Uburenzi ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye Dr. Issac Munyakazi, yasabye Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge kumugira umumwe ku byaha ashinjwa bya ruswa, kuko nta bimenyetso bifatika ubushinjacyaha bushingiraho.
Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro mu Mujyi wa Kigali, rwategetse ko Paul Rusesabagina afungwa by’agateganyo mu gihe cy’iminsi 30, bitewe n’uko ibyaha Ubushinjacyaha bumurega bifite impamvu ikomeye igaragaza ko bishobora kumuhama.
Urukiko Rukuru rwa Gisirikare rukomeje kumva ubwiregure bw’abashinjwa kujya mu mitwe y’iterabwoba yitwara gisirikare cyangwa kurema imitwe nk’iyo itemewe irimo FLN na P5 ikuriwe n’umutwe wa RNC, yose igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda no kugirira nabi ubutegetsi buriho.
Bamwe mu barwanyi b’umutwe w’iterabwoba wa RNC bongeye kwisobanura imbere y’urukiko rwa Gisirikare i Kigali, 11 muri bo bakaba ari bo bireguye ku cyaha cyo kujya mu mutwe w’iterabwoba witwara gisirikare, aho bose batunze urutoki Maj (Rtd) Habib Mudathiru wari umuyobozi wabo, nk’uwahamya ko bajyanywe muri uwo mutwe ku gahato.