Nsabimana Callixte, Rusesabagina na Herman Nsengimana baraburanira hamwe kuri uyu wa Gatatu

Urubanza rwa Paul Rusesabagina rwamaze guhuzwa n’urwa Callixte Nsabimana, Herman Nsengimana n’abandi barwanyi 17 bahoze mu mutwe wa MRCD-FLN, rukaba rutangira kuburanishirizwa mu cyumba cy’Urukiko rw’Ikirenga kuri uyu wa Gatatu tariki 17 Gashyantare 2021.

Nsabimana Callixte, Paul Rusesabagina na Herman Nsengimana bose batawe muri yombi bashinjwa ibyaha bifitanye isano
Nsabimana Callixte, Paul Rusesabagina na Herman Nsengimana bose batawe muri yombi bashinjwa ibyaha bifitanye isano

Umwanzuro wo guhuza izi manza wafashwe n’Urukiko Rukuru, Urugereko ruburanisha ibyaha byambukiranya imipaka ku wa 03 Ukuboza 2020, nyuma y’uko Paul Rusesabagina yiyemereye mu rukiko ko yateye inkunga umutwe wa FLN ushinjwa kwica, kwambura no kwangiriza abaturage mu turere twa Nyamagabe na Nyaruguru muri 2018-2019.

Paul Rusesabagina amaze amezi arenga atanu mu Rwanda aburana ku bijyanye n’ifungurwa ry’agateganyo, nyuma yo gufatirwa mu Rwanda kubera kuba yarayoboye impuzamashyaka MRCD ifite umutwe wa FLN.

Ku itariki 14 Nzeri 2020, Paul Rusesabagina yemereye Urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro ko yahaye Umutwe wa FLN inkunga y’amayero ibihumbi makumyabiri(ararenga amanyarwanda miliyoni 20).

Icyo gihe Rusesabagina yagize ati "Mu bibazo nabajijwe (mu gihe hakorwaga inyandikomvugo y’urubanza), ibyo nashubije ’Yego’ ntabwo ari byinshi ariko icyabazaga ngo ’wafashije FLN?’ Naravuze nti ’Yego’ nafashishije FLN ibihumbi 20 by’amayero".

Uretse n’ibyo, mu gihe Paul Rusesabagina yari Perezida w’Impuzamashyaka MRCD, yagiye yigamba(ku mbuga nkoranyambaga) ko ashyigikiye umutwe wa FLN igihe wagabaga ibitero mu turere twa Nyaruguru na Nyamagabe.

Abari abavugizi ba FLN ari bo Nsabimana Callixte na Nsengimana Herman bagiye bifuza ko urubanza rwabo ruhuzwa n’urwa Paul Rusesabagina, kuko ngo ibyo baregwa bifitanye isano n’ibyo Paul Rusesabagina aregwa.

Ibi ariko Inteko Ishinga Amategeko y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi ntabwo yabyitayeho, kuko ku itariki 11 Gashyantare 2021 yafashe umwanzuro wo gusaba Leta y’u Rwanda kurekura byihuse Paul Rusesabagina.

Nyuma y’iminsi itanu ku itariki 15 Gashyantare 2021, Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda yahise ifata umwanzuro wo gusubiza Inteko y’u Burayi ko irekurwa rya Rusesabagina ritashingira kuri uwo mwanzuro, bitewe n’uko ngo nta kuri n’icukumbura byakozwe ku byaha aregwa.

Ubushinjacyaha bw’u Rwanda burega Paul Rusesabagina ibyaha 13 ari byo (1)kurema umutwe w’ingabo utemewe cyangwa kuwujyamo, (2) no gutera inkunga iterabwoba.

Gukora (3) iterabwoba ku nyungu za politiki, (4)gukora no kugira uruhare mu bikorwa by’iterabwoba, (5)gutanga amabwiriza mu gikorwa cy’iterabwoba, (6)kuba mu mutwe w’iterabwoba.

Akurikiranyweho kandi (7) kugambana no gushishikariza abandi gukora iterabwoba (8) ubufatanyacyaha ku cyaha cy’ubwicanyi buturutse ku bushake, (9) ubufatanyacyaha ku cyaha cyo gufata umuntu ho ingwate, (10) ubufatanyacyaha ku cyaha cyo kwiba hakoreshejwe intwaro.

Rusesabagina kandi araburana ku bijyanye n’(11)ubufatanyacyaha ku cyaha cyo gutwikira undi ku bushake inyubako, (12) ubufatanyacyaha ku cyaha cyo gukubita cyangwa gukomeretsa ku bushake, ndetse (13) n’ubufatanyacyaha ku cyaha cyo gushyira abana mu mirwano no kubakoresha imirimo ijyanye n’inshingano za gisirikare.

Inkuru zijyanye na: Rusesabagina

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka