Ubushinjacyaha bwasabye urukiko kwemera ikirego cyabwo kuri Nsabimana Callixte no kwemeza ko gifite ishingiro, kandi rukemeza ko ahamwa n’ibyaha byose bwamureze, hanyuma buvuga ko yari akwiriye igihano cy’igifungo cya burundu.
Umwunganizi mu mategeko Mukashema Marie Louise, yiyemeje gufasha bamwe mu bagizweho ingaruka n’ibitero bya FLN, barimo Ngirababyeyi Desire w’umushoferi wa kompanyi ya Alpha na Habimana Zerot babuze ubushobozi bwo gushaka ababunganira mu mategeko.
Hashize iminsi humvikanye amakuru y’itabwa muri yombi ry’abantu bakekwaho kunywa no gukoresha ibiyobyabwenge. Aba barimo ibyamamare bisanzwe bizwi mu Rwanda ari bo umuhanzi Jay Polly na Olivier Kwizera usanzwe ari umukinnyi w’ikipe ya Rayon Sports.
Ubwo Jay Polly umuhanzi w’icyamamare mu Rwanda yagezwaga imbere y’ubutabera kubera ko iwe hafatiwe urumogi, umushinjacyaha yagaragaje ko abaganga bapimye uyu muhanzi n’abandi bari kumwe basanzwemo urumogi rwinshi ku buryo budasanzwe.
Nirora Marcel alias Lt Col. Bama Nicolas, asobanura ko kwihuza kw’ishyaka rya PDR Ihumure rya Paul Rusesabagina, CNLD Ubwiyunge na RLM, Rusesabagina yashakaga ingabo zikora ibikorwa by’iterabwoba mu Rwanda kuko we ntazo yari afite.
Private Narcisse Ntawuhiganayo wavuzwe mu mpera za 2019 ko yishe umusore wari umwajenti (agent) wa MTN, akanasinziriza uwakiraga amafaranga, kuri CHUB, bombi akabiba, amaze gukatirwa igifungo cya burundu n’Urukiko Rukuru rwa Gisirikare.
Iyamuremye Emmanuel alias Col. Engambe Yamusimba, umwe mu baregwa mu Rubanza rwa Rusesabagina, avuga ko yashatse kuva mu mitwe y’iterabwoba ariko afatwa ataragera ku mugambi we.
Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 15 Gicurasi 2021, Urukiko rukuru urugereko ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka, rusubukuye urubanza rwa Paul Rusesabagina n’abo bareganwa, harimo Munyaneza Anastase alias Gen Maj Rukundo Job Kuramba.
Nsanzubukire Félicien uzwi ku izina rya Irakiza Fred wari General Major mu ngabo za CNLD yasabye urukiko ko yafatwa kimwe nk’abandi barwanyi bahoze mu mitwe itemewe agasubizwa mu buzima busanzwe aho gushyirwa mu nkiko.
Ntabanganyimana Joseph uregwa mu rubanza rumwe na Paul Rusesabagina yavuze ko yafashije abamwitabaje bashaka kugura ubwato ariko agahakana ibyo kuba yari azi ko buzakoreshwa mu bikorwa by’iterabwoba.
Shabani Emmanuel, umwe mu baregwa mu rubanza rwa Rusesabagina Paul, avuga ko ibibazo byo gutandukana n’umugore no gukunda amafaranga byatumye yisanga mu byaha byo guhungabanya umutekano w’igihugu.
Bizimana Cassien bita Passy yemereye Urukiko rukuru urugereko ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka kuri uyu wa 6 Gicurasi 2021, ko yagize uruhare mu byaha bine ndetse abisabira imbabazi ariko ahakana kuba yari afite umugambi wo kubikora.
Kuri uyu wa Kane tariki ya 06 Gicurasi 2021, mu iburanisha ku rubanza rwa Paul Rusesabagina n’abo bareganwa, Matakamba Jean Berchmas yemeye ibyaha bine aregwa anabisabira imbabazi.
Umwunganizi mu mategeko wa Nizeyimana Marc yasabye Urukiko rukuru urugereko ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka, guhanaguraho umukiriya we ibyaha birindwi mu icyenda aregwa.
Umuhanzi Icyishaka David (Alias Davis D) Ubushinjacyaha bumukurikiranyeho icyaha cyo kuba icyitso mu cyaha cyo gusambaya umwana utarageza imyaka y’ubukure, kuri uyu wa 5 Gicurasi 2021 yitabye urukiko ariko umwunganizi we, Me. Esperance Mukamukiga, asaba ko bataburana kuko babonye dosiye batinze, bityo ko batiteguye.
Nizeyimana Marc uvuga ko yafashwe ari mu mutwe wa FLN ari Cornel, yasabye urukiko ko yaburanishwa n’inkiko za gisirikare cyangwa akajyanwa mu ngando agasubizwa mu buzima busanzwe nk’uko bikorwa ku bandi bacengezi.
Ku wa kane tariki ya 29 Mata 2021, yiregura ku byaha icyenda aregwa n’ubushinjacyaha, Nizeyimana Marc yemeye ibyaha bibiri ariko na byo ahakana ibikorwa byabyo.
Ubwo Ubushinjacyaha bwasozaga igikorwa cyo gushinja abagize uruhare mu bitero byagabwe ku butaka bw’u Rwanda bigahitana bamwe mu baturage ndetse bikangiza n’imitungo yabo, bwasoreje kuri Nsabimana Jean Damascene wakoraga akazi k’ubumotari.
Nsengimana Herman wasimbuye Nsabimana Callixte ku buvugizi bw’umutwe wa MRCD-FLN yemereye urukiko rukuru urugereko ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka ko yabaye muri FLN ariko atari azi ko ari umutwe w’iterabwoba.
Ubushinjacyaha buvuga ko umugore witwa Mukandutiye Angelina ari we washishikarije abana b’abakobwa batarageza imyaka y’ubukure kujya mu mutwe w’iterabwoba wa MRCD-FLN.
Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 28 Mata 2021, Urukiko rukuru urugereko ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka, ni bwo rusoje kumva ibyaha ubushinjacyaha buregamo abantu icyenda ku bitero byakorewe Nyaruguru, Nyamagabe na Rusizi.
Muri Nyakanga 1994 abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda bahungiye mu cyahoze ari Zaire, Tanzania, Uburundi, u Bufaransa, u Bubirigi, Canada n’ahandi, aho bahungiye bagiye bakoresha amayeri yo kwiyoberanya ngo babashe gucika ubutabera mpuzamahanga, kugeza n’aho uwitwa Joseph Nzabirinda abaye umwunganizi mu Rukiko (...)
Mu iburanisha ryo kuri uyu wa Kane tariki ya 22 Mata 2021, ubushinjacyaha bwatangiye kurega abakoze ibitero by’iterabwoba mu Karere ka Rusizi, bunagaragaza ko intwaro zifashishwaga zavaga muri Congo zikabikwa mu murima w’umuturage mu Rwanda.
Ubushinjacyaha burarega uwari ushinzwe kohereza abarwanyi b’umutwe w’iterabwoba wa FLN, Nizeyimana Marc, ibyaha icyenda, byinshi muri byo akaba abihuriyeho na Paul Rusesabagina bari mu rubanza rumwe.
Ubushinjacyaha buvuga ko Paul Rusesabagina akwiye gukurikiranwaho ibyaha byakozwe n’umutwe wa MRCD-FLN nka gatozi, kuko ari we wari umuyobozi wawo akaba n’umuterankunga.
Mu rwego rwo kugabanya ubucucike buri muri za gereza, Ubucamanza bw’u Rwanda bwamaze gutunganya amadosiye 917 ku byaha byakozwe n’abakiri bato, ndetse butanga n’amatariki bagomba kwitabira inkiko.
Urubanza ku rupfu rwa Thomas Sankara ufatwa nk’uwaharaniye iterambere rya Afurika, rwoherejwe mu rukiko rwa gisirikare rwa Ouagadougou tariki ya 13 Mata 2021.
Urukiko Rwisumbuye rw’Akarere ka Gasabo muri iki cyumweru rwahamije ibyaha abari Abayobozi bakuru muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN) no muri Minisiteri y’ibikorwa Remezo (MININFRA), ruhita rutegeka ko bafungwa imyaka itandatu (6) nyuma yo guhamwa n’ibyaha byo gutanga amasoko ya Leta mu buryo bunyuranyije (...)
Ubushinjacyaha buvuga ko Paul Rusesabagina yemeye ko umutwe yari ayoboye wa MRCD-FLN wakoze ibyaha by’iterabwoba byaguyemo abantu icyenda anabisabira imbabazi.
Ubushinjacyaha burashinja Paul Rusesabagina ibyaha icyenda birimo kuba mu mutwe w’Iterabwoba no gutera inkunga iterabwoba. Iki cyaha yacyemereye urukiko rw’ibanze ubwo yaburanaga ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo, aho yavuze ko ubwe yatanze ibihumbi makumyabiri (20,000) by’ama Euro kandi akaba buri kwezi yari afite ayo (...)