Abandi bareganwa na Rusesabagina ni ba nde?

Urubanza ruregwamo Paul Rusesabagina ukurikiranyweho ibyaha birimo n’icy’iterabwoba , Callixte Nsabimana, Herman Nsengimana n’abandi cumi n’umunani bareganwa, bose bakaba bahujwe n’impuzamashyaka MRCD (Rwanda Movement for Democratic Change)ndetse n’umutwe wa gisirikare urishamikiyeho (National Liberation Front ‘FLN’), rwaburanishijwe tariki 17 Gashyantare 2021, ruburanishwa n’Urugereko rwihariye rw’urukiko rukuru ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka ruherereye mu Karere ka Nyanza, ariko kuri iyo tariki rwababuranishirije mu Mujyi wa Kigali.

Ni urubanza rw’amateka, rwakurikiranywe n’abantu batandukanye harimo abanyamakuru, Abadipolomate, n’abandi bumva bashishikajwe no kumva iby’urwo rubanza.

Mu iburanisha ry’urwo rubanza mu mizi, mu cyumba cy’Urukiko rw’Ikirenga, hari abarukurikiye mu buryo bw’ikoranabuhanga (Live streaming), abenshi bakagira ibyo baruvugaho ku mbuga nkoranyambaga, bakurikije uko iburanisha ryari rimeze, uko abunganira abaregwa basubizanya n’ubushinjanya, ku buryo byagaragaraga ko ruzaba ruryoshye kurwumva mu gihe kiri imbere kuko rurakomeje.

Rusesabagina n'umwunganizi we Me. Gatera Gashabana ubwo bari mu rukiko ku wa Gatatu tariki 17 Gashyantare 2021
Rusesabagina n’umwunganizi we Me. Gatera Gashabana ubwo bari mu rukiko ku wa Gatatu tariki 17 Gashyantare 2021

Mu gihe abenshi, bari bashishikajwe no kumva Rusesabagina wamenyekanye cyane muri Filimi yiswe ‘Hotel Rwanda’, urwo rubanza rukomatanyije rurimo n’abagera mu ijana baregera indishyi.

Dore urutonde rw’amazina y’abari muri urwo rubanza ruhuriweho na Rusesabagina n’abo bareganwa bahuriye ku byaha birimo iterabwoba, ibitero by’iterabwoba byakorewe ahitwa i Nyabimata. Icyo gihe batwitse imodoka y’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyabimata no mu nkengero zaho, bashimuta amatungo, amwe barayica andi barayajyana.

Abaregwa n’ababunganira

Muri urwo rubanza, Antoine Muhima ni we uhagarariye Abacamanza mu gihe Ubushinjacyaha buhagarariwe n’Umushinjacyaha mukuru wungirije witwa Angelique Habyarimana n’abandi bashinjacyaha barimo Dushimimana Claudine, Ruberwa Bonaventure, Habimana Jean Kamali, na Habarurema Jean Pierre.

Urutonde rw’abaregera indishyi n’ababunganira

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka