Rusesabagina arasaba igihe cyo gutegura urubanza

Paul Rusesabagina n’abamwunganira barasaba urukiko igihe cyo gutegura urubanza kuko ngo hari inzitizi ikomeye batari bateguye kuko batari baramenya umwanzuro w’Urukiko ku iburabubasha.

Rusesabagina n'umwunganizi we basabye Urukiko igihe cyo gutegura urubanza
Rusesabagina n’umwunganizi we basabye Urukiko igihe cyo gutegura urubanza

Uwunganira Rusesabagina muri urwo rubanza, Me Gatera Gashabana, yavuze ko inzitizi bagaragaje mbere badashobora kuziburana mu gihe hari indi ikomeye bafite batagaragarije Urukiko mbere.
Agira ati "Ntabwo twaburana kuri izo nzitizi twatanze mbere kuko twazitanze tutaramenya umwanzuro w’Urukiko. Nyuma yo kumva umwanzuro dusanze hari indi nzitizi izihatse tugomba kugaragaza ikaba ariyo iherwaho".

Ku ruhande rw’Ubushinjacyaha bwo buvuga ko Rusesabagina akwiye kuburana ku nzitizi yatanze mbere indi ikazaza nyuma.

Buti "Erega twibuke ko atari Rusesabagina uburana wenyine, hari abandi batanze inzitizi zabo. Twaburana ku nzitizi zatanzwe hanyuma iyo ikazaza nyuma".

Ubushinjacyaha buvuga ko kuba Rusesabagina adashaka kuburana ku nzitizi yatanze ari uburyo bwo gutinza urubanza nkana.

Inkuru zijyanye na: Rusesabagina

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka