Nsanzubukire Félicien uzwi ku izina rya Irakiza Fred wari General Major mu ngabo za CNLD yasabye urukiko ko yafatwa kimwe nk’abandi barwanyi bahoze mu mitwe itemewe agasubizwa mu buzima busanzwe aho gushyirwa mu nkiko.
Ntabanganyimana Joseph uregwa mu rubanza rumwe na Paul Rusesabagina yavuze ko yafashije abamwitabaje bashaka kugura ubwato ariko agahakana ibyo kuba yari azi ko buzakoreshwa mu bikorwa by’iterabwoba.
Shabani Emmanuel, umwe mu baregwa mu rubanza rwa Rusesabagina Paul, avuga ko ibibazo byo gutandukana n’umugore no gukunda amafaranga byatumye yisanga mu byaha byo guhungabanya umutekano w’igihugu.
Bizimana Cassien bita Passy yemereye Urukiko rukuru urugereko ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka kuri uyu wa 6 Gicurasi 2021, ko yagize uruhare mu byaha bine ndetse abisabira imbabazi ariko ahakana kuba yari afite umugambi wo kubikora.
Kuri uyu wa Kane tariki ya 06 Gicurasi 2021, mu iburanisha ku rubanza rwa Paul Rusesabagina n’abo bareganwa, Matakamba Jean Berchmas yemeye ibyaha bine aregwa anabisabira imbabazi.
Umwunganizi mu mategeko wa Nizeyimana Marc yasabye Urukiko rukuru urugereko ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka, guhanaguraho umukiriya we ibyaha birindwi mu icyenda aregwa.
Umuhanzi Icyishaka David (Alias Davis D) Ubushinjacyaha bumukurikiranyeho icyaha cyo kuba icyitso mu cyaha cyo gusambaya umwana utarageza imyaka y’ubukure, kuri uyu wa 5 Gicurasi 2021 yitabye urukiko ariko umwunganizi we, Me. Esperance Mukamukiga, asaba ko bataburana kuko babonye dosiye batinze, bityo ko batiteguye.
Nizeyimana Marc uvuga ko yafashwe ari mu mutwe wa FLN ari Cornel, yasabye urukiko ko yaburanishwa n’inkiko za gisirikare cyangwa akajyanwa mu ngando agasubizwa mu buzima busanzwe nk’uko bikorwa ku bandi bacengezi.
Ku wa kane tariki ya 29 Mata 2021, yiregura ku byaha icyenda aregwa n’ubushinjacyaha, Nizeyimana Marc yemeye ibyaha bibiri ariko na byo ahakana ibikorwa byabyo.
Ubwo Ubushinjacyaha bwasozaga igikorwa cyo gushinja abagize uruhare mu bitero byagabwe ku butaka bw’u Rwanda bigahitana bamwe mu baturage ndetse bikangiza n’imitungo yabo, bwasoreje kuri Nsabimana Jean Damascene wakoraga akazi k’ubumotari.
Nsengimana Herman wasimbuye Nsabimana Callixte ku buvugizi bw’umutwe wa MRCD-FLN yemereye urukiko rukuru urugereko ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka ko yabaye muri FLN ariko atari azi ko ari umutwe w’iterabwoba.
Ubushinjacyaha buvuga ko umugore witwa Mukandutiye Angelina ari we washishikarije abana b’abakobwa batarageza imyaka y’ubukure kujya mu mutwe w’iterabwoba wa MRCD-FLN.
Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 28 Mata 2021, Urukiko rukuru urugereko ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka, ni bwo rusoje kumva ibyaha ubushinjacyaha buregamo abantu icyenda ku bitero byakorewe Nyaruguru, Nyamagabe na Rusizi.
Muri Nyakanga 1994 abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda bahungiye mu cyahoze ari Zaire, Tanzania, Uburundi, u Bufaransa, u Bubirigi, Canada n’ahandi, aho bahungiye bagiye bakoresha amayeri yo kwiyoberanya ngo babashe gucika ubutabera mpuzamahanga, kugeza n’aho uwitwa Joseph Nzabirinda abaye umwunganizi mu Rukiko rwa (…)
Mu iburanisha ryo kuri uyu wa Kane tariki ya 22 Mata 2021, ubushinjacyaha bwatangiye kurega abakoze ibitero by’iterabwoba mu Karere ka Rusizi, bunagaragaza ko intwaro zifashishwaga zavaga muri Congo zikabikwa mu murima w’umuturage mu Rwanda.
Ubushinjacyaha burarega uwari ushinzwe kohereza abarwanyi b’umutwe w’iterabwoba wa FLN, Nizeyimana Marc, ibyaha icyenda, byinshi muri byo akaba abihuriyeho na Paul Rusesabagina bari mu rubanza rumwe.
Ubushinjacyaha buvuga ko Paul Rusesabagina akwiye gukurikiranwaho ibyaha byakozwe n’umutwe wa MRCD-FLN nka gatozi, kuko ari we wari umuyobozi wawo akaba n’umuterankunga.
Mu rwego rwo kugabanya ubucucike buri muri za gereza, Ubucamanza bw’u Rwanda bwamaze gutunganya amadosiye 917 ku byaha byakozwe n’abakiri bato, ndetse butanga n’amatariki bagomba kwitabira inkiko.
Urubanza ku rupfu rwa Thomas Sankara ufatwa nk’uwaharaniye iterambere rya Afurika, rwoherejwe mu rukiko rwa gisirikare rwa Ouagadougou tariki ya 13 Mata 2021.
Urukiko Rwisumbuye rw’Akarere ka Gasabo muri iki cyumweru rwahamije ibyaha abari Abayobozi bakuru muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN) no muri Minisiteri y’ibikorwa Remezo (MININFRA), ruhita rutegeka ko bafungwa imyaka itandatu (6) nyuma yo guhamwa n’ibyaha byo gutanga amasoko ya Leta mu buryo bunyuranyije (…)
Ubushinjacyaha buvuga ko Paul Rusesabagina yemeye ko umutwe yari ayoboye wa MRCD-FLN wakoze ibyaha by’iterabwoba byaguyemo abantu icyenda anabisabira imbabazi.
Ubushinjacyaha burashinja Paul Rusesabagina ibyaha icyenda birimo kuba mu mutwe w’Iterabwoba no gutera inkunga iterabwoba. Iki cyaha yacyemereye urukiko rw’ibanze ubwo yaburanaga ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo, aho yavuze ko ubwe yatanze ibihumbi makumyabiri (20,000) by’ama Euro kandi akaba buri kwezi yari afite ayo (…)
Umuturage wo mu Karere ka Muhanga witwa Ndayisaba Jean Marie Vianney, arasaba inzego zibishinzwe kumurenganura nyuma y’uko umutungo we wa Miliyoni 45 z’Amafaranga y’u Rwanda ugurishijwe kuri Miliyoni 10 z’Amafaranga y’u Rwanda muri cyamunara.
Urukiko Rukuru rwa Gisirikare rukorera i Kanombe mu Mujyi wa Kigali ruhanishije igifungo cy’imyaka 25 Maj Habib Mudathiru n’abasirikare mu Ngabo z’u Rwanda ari bo Pte Muhire Dieudonné na Pte Ruhinda Jean Bosco (utarafatwa).
Isomwa ry’urubanza rwa Maj Habib Mudathiru na bagenzi be 31 rirakomeje mu Rukiko Rukuru rwa Gisirikare(i Kanombe), aho ategereje icyemezo cyo gukatirwa igifungo cyangwa kurekurwa mu gihe yaba nta byaha bimuhamye.
Urukiko Rukuru rwa Gisirikare kuri uyu wa Kane tariki 25 Werurwe 2021 rurafata umwanzuro ku rubanza ruregwamo Maj Habib Mudathiru na bagenzi be 31, nyuma y’umwaka urenga rwari rumaze ruburanishwa.
Umutangabuhamya Habiyaremye Noel avuga ko yakoranye na Rusesabagina guhera mu mwaka wa 2006 kugera 2009 bashakisha uko batera u Rwanda ndetse akaba yaramutumye i Burundi gushakisha inzira n’ubundi bufasha bwa gisirikare.
Umunyamerikakazi Dr Michelle Martin wa Kaminuza ya DePaul yo muri Chicago muri Leta zunze Ubumwe za Amerika, avuga ko umuryango witwa Hotel Rwanda Rusesabagina Foundation utari ugamije ibikorwa by’ubugiraneza ahubwo wari ugamije guhirika ubutegetsi bw’u Rwanda.
Kuri uyu wa 24 Werurwe 2021 ahagana mu ma saa Mbiri n’igice z’amanywa, Urugereko rwihariye rw’Urukiko Rukuru ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka, rwasubukuye urubanza ruregwamo Paul Rusesabagina, Nsabimana Callixte, Nsengimana Herman ndetse n’abandi bantu 18 bose baregwa ibyaha bifitanye isano (…)
Rusesabagina Paul yavuze ko kuba yimwe uburenganzira yemererwa n’amategeko bwo gutegura dosiye, abona nta butabera ateze kubona mu rukiko rurimo kumuburanisha, bityo akaba yatangaje ko yikuye mu rubanza, akaba ahagaritse kuburana.