Imiryango ibiri y’abantu 10 ituye mu Kagari ka Ruhengeri, Umurenge wa Muhoza mu Karere ka Musanze, yamaze gutsinda urubanza yaregagamo Umunyamahanga witwa HEDRICK NOODAM Jan, nyuma y’uko abirukanye mu nzu zabo ubwo yari amaze kubihererana abasinyisha inyandiko inyuranye n’ibyo bumvikanye mu bugure, kubera kutamenya gusoma.
Urukiko rwongeye kwemeza ko urubanza ruregwamo umuyobozi wa Rwanda Inspiration Back up, Ishimwe Dieudonné uzwi nka Prince Kid, rukomeza kubera mu muhezo, kabone n’ubwo we n’umwunganira mu mategeko basabaga ko rwabera mu ruhame.
Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwategetse ko Miss Iradukunda Elsa, wari umaze iminsi afunzwe, arekurwa by’agateganyo agakurikiranwa ari hanze.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 24 Gicurasi 2022, Nyampinga w’u Rwanda wa 2017, Iradukunda Elsa, yitabye Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro aho agiye kuburana ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo, bikaba byemejwe ko urubanza rubera mu muhezo.
Ubushinjacyaha bw’u Rwanda ku wa Mbere tariki 16 Gicurasi 2022, bwagejeje mu rukiko Jean-Paul Micomyiza, ushinjwa kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ubushinjacyaha bw’u Rwanda burega umugabo witwa Uwimana Samuel icyaha cy’ubwicanyi n’icyo gukubita no gukomeretsa ku bushake, aho mu ijoro ryo ku wa 23 Werurwe 2022 ahagana saa tatu n’igice (21h30), yagiye mu rugo rw’umusaza witwa Athanase w’imyaka 97 y’amavuko na Asteri w’imyaka 90 y’amavuko, yica urugi rw’inzu, yinjiramo (…)
Kuri uyu wa Gatanu tariki 13 Gicurasi 2022, ari nawo munsi wa gatanu w’urubanza rwa Laurent Bucyibaruta, ukurikiranyweho icyaha cya Jenoside n’ibindi byaha bifitanye isano nayo, yongeye kwitaba urukiko rwa rubanda rwa Paris mu Bufaransa, aho umwanya wahawe Dr Helene Dumas, umushakashatsi n’umunyamateka wananditse igitabo (…)
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 13 Gicurasi 2022, nibwo ku cyicaro cy’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro ruherereye mu Kagarama rwatangiye kuburanisha Urubanza rw’ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo ruregwamo Ishimwe Dieudonné uzwi nka Prince Kid rwashyizwe mu muhezo.
Ishimwe Dieudonné uzwi ku izina rya Prince Kid kuri uyu wa Gatatu tariki 11 Gicurasi 2022 yitabye Urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro kugira ngo atangire kuburana ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo.
Kuva tariki 9 Gicurasi 2022, biteganyijwe ko uwari Perefe wa Perefegitura ya Gikongoro, Laurent Bucyibaruta, agomba kuburanishwa n’Urukiko rw’ibanze rwa Paris mu Bufaransa (Cour d’assises de Paris), ku ruhare rwe muri Jenocide yakorewe Abatutsi 1994.
Umuvugizi w’Ubushinjacyaha bw’u Rwanda, Nkusi Faustin, avuga ko hazakurikizwa amategeko mu kuburanisha Micomyiza Jean Paul, aho ibyemezo byafashwe n’inkiko Gacaca bizavanwaho kugira ngo urubanza rutangire bundi bushya.
Abunganira Leta mu mategeko barasaba ko bajya bagenerwa igihembo (amafaranga y’ikurikirana rubanza) igihe batsinze urubanza, nk’uko bigenda ku bandi banyamategeko bigenga, bayagenerwa iyo batsinze imanza.
Umugabo witwa Ayindemeye Jean Marie Vianney, ahanishijwe igifungo cy’imyaka 25, nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo kwica umugore we Mukeshimana Anne Marie, amukubise isuka.
Umugabo witwa Ayindemeye Jean Marie Vianney w’imyaka 44, uvuka mu Kagari ka Bugaragara mu Murenge wa Shyorongi, Akarere ka Rulindo, ukekwaho kwica umugore we akoresheje isuka ubwo hari ku itariki 04 Werurwe 2022, yaburanishirijwe mu ruhame yemera icyaha anagisabira imbabazi.
Umushinjacyaha Ruberwa Bonaventure yagiranye ikiganiro na Kigali Today nyuma y’isomwa ry’umwanzuro n’urukiko rw’ubujurire mu rubanza ruregwamo Paul Rusesabagina na bagenzi be 20 baregwa ibyaha bifitanye isano n’iterabwoba. Yavuze ko hari aho batanyuzwe.
Urukiko rw’Ubujurire rugabanyirije Nsabimana Callixte (Sankara) igihano, kuva ku myaka 20 yari yakatiwe n’Urukiko Rukuru, rukaba rumukatiye imyaka 15 bitewe n’uko yorohereje Ubutabera kubona amakuru yerekeranye n’imikorere y’Umutwe wa MRCD-FLN.
Urukiko rw’Ubujurire rwahamije Paul Rusesabagina, Nsabimana Callixte (Sankara) na Nizeyimana Marc, ibyaha byo gukora iterabwoba aho kuba ibyitso mu bikorwa by’Iterabwoba nk’uko byari byemejwe n’Urukiko Rukuru mu mwaka ushize.
Ubuyobozi bukuru bw’Urukiko rw’Ikirenga buravuga ko ibibazo byagaragaye mu micire y’imanza birimo kuvugutirwa umuti, kugira ngo bizafashe mu gutuma imanza zirushaho gucibwa neza hatangwa ubutabera bwuzuye ku baturarwanda.
Ku wa Mbere tariki 28 Werurwe 2022, ku rwego rw’Intara y’Amajyaruguru mu murenge wa Shyorongi mu Karere ka Rulindo, hatangirijwe icyumweru cyahariwe kurangiza imanza zaciwe n’inkiko Gacaca, zijyanye n’imitungo yasahuwe n’iyangijwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Kuri uyu wa mbere tariki 28 Werurwe 2022, Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rwemeje ko Uwihoreye Jean Bosco Mustafa uzwi nka Ndimbati ukurikiranyweho gusambanya umwana utarageza imyaka y’ubukure, afungwa by’agateganyo iminsi 30. Iki cyemezo cyafashwe kuri uyu wa Mbere tariki 28 Werurwe 2022 nyuma y’iburana ku ifungwa (…)
Abagizweho ingaruka n’ibitero byagabwe n’imitwe y’iterabwoba ya MRCD na FLN, yari iyobowe na Paul Rusesabagina, basabye Amerika, u Bubiligi n’Umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’u Burayi (EU), guha agaciro ibibazo bahuye na byo.
Kuri uyu wa Gatatu tariki 23 Werurwe 2022, Uwihoreye Jean Bosco Mustafa wamenyekanye ku izina rya Ndimbati, nibwo yitabye Urukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge aburana ifungwa n’ifungurwa ku byaha akurikiranyweho, birimo gusindisha umwana utarageza imyaka y’ubukure no kumusambanya.
Urukiko rw’Ubujurire rwasubitse isomwa ry’urubanza rwa Paul Rusesabagina n’abo baregwa hamwe gushinga no kuba mu mutwe wa MRCD-FLN ushinjwa ibitero by’iterabwoba ku nkengero z’ishyamba rya Nyungwe, byiciwemo abaturage icyenda mu myaka ya 2018-2019.
Urugereko rwihariye rw’Urukiko rukuru ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka, kuri uyu wa Kane tariki 17 Werurwe 2022, rwakatiye Mugimba Jean Baptiste wabaye Umunyamabanga mukuru wungirije wa CDR, igifungo cy’imyaka 25 kubera uruhare yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Abanyeshuri batandatu bari bakatiwe gufungwa imyaka itanu n’Urukiko rw’ibanze rwa Gatumba, barekuwe nyuma yo kujuririra igihano bari bahawe kikagabanuka, bagahita barekurwa kuko bari bakirengeje.
Ubushinjacyaha bwasabiye igifungo cya burundu Paul Rusesagina na Nizeyimana Marc, bari bakatiwe n’Urukiko Rukuru gufungwa imyaka 25 kubera kurema umutwe w’ingabo utemewe, no kugira uruhare mu bikorwa by’iterabwoba.
Urukiko rw’Ubujurire rwumvise ibisobanuro by’abaregera indishyi n’ababunganira mu rubanza ruregwamo Paul Rusesabagina n’abandi bashinjwa kuba mu mutwe yayoboraga wa MRCD-FLN, aho rwagaragaje kutanyurwa n’ibimenyetso batanga.
Kuri uyu wa Kane tariki 10 Gashyantare 2021, Urukiko rw’Ubujurire rwasubitse urubanza ruregwamo Paul Rusesabagina n’abandi 20 bo mu mutwe yayoboraga wa MRDC-FLN, kubera uburwayi bw’umwe muri bo witwa Munyaneza Anastase.
Urubanza rw’ubujurire rw’abaregwa hamwe na Paul Rusesabagina rwakomeje kuri uyu wa Kabiri tariki 08 Gashyantare 2022, aho abaregwa batanze ikirego cyuririra ku bujurire bw’abaregeye indishyi.
Urukiko rw’Ubujurire rwakomeje kumva abagize MRCD-FLN ya Paul Rusesabagina kuri uyu wa Gatanu, bakaba basaba kujyanwa kwigishwa Uburere mboneragihugu i Mutobo, aho bagenzi babo ngo babanaga mu mashyamba ya Congo barimo kugororerwa.