Uburyo Rusesabagina yageze mu Rwanda ntabwo byakwitwa gushimuta - Ubushinjacyaha

Nyuma y’uko Urukiko Rukuru rwanze gukuraho icyemezo gifunga Paul Rusesabagina kuri uyu wa Gatanu tariki 05 Werurwe 2021, we yakomeje avuga ko yashimuswe akazanwa mu Rwanda binyuranyije n’amategeko.

Urubanza rwa Paul Rusesabagina n’abo baregwa hamwe rukaba rutaratangira kuburanishwa mu mizi kuko yakomeje kuzana inzitizi avuga ko inkiko z’u Rwanda zidafite ububasha bwo kumuburanisha.

Paul Rusesabagina yari yarabwiye Urukiko rukuru rurimo kumuburanisha, ko hari inyandiko z’Ubushinjacyaha zimurega atigeze abona, kubera iyo mpamvu ngo akaba afunzwe mu buryo butubahirije amategeko.

Ubushinjacyaha bwari bwarasabwe izo nyandiko, buvuga ko bwazitanze ku itariki 03 Werurwe 2021, ariko Rusesabangina n’umwunganizi we Me Félix Rudakubana bagasaba igihe kingana n’icyumweru kugira ngo babanze basuzume iby’izo nyandiko.

Urukiko rwabanje kwiherera rugaruka ruvuga ko rutakuraho icyemezo cyo gufunga Rusesabagina bitewe n’uko yahawe izo nyandiko ariko ntasome ngo asobanure inzitizi zirimo zituma atakomeza gufungwa by’agateganyo.

Urukiko rwamusabye kubanza gusuzuma izo nzitizi akazazigaragaza mu iburanisha ry’ubutaha, ariko ko bitabuza urubanza gukomeza.

Rusesabagina yakomeje asobanura inzitizi y’uko yashimuswe akazanwa mu Rwanda avanywe muri Leta zunze ubumwe z’Abarabu, i Dubai, kubera iyo mpamvu ngo ari mu Rwanda mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Me Rudakubana wunganira Rusesabagina, yakomeje agira ati "Paul Rusesabagina yarashimuswe, yavuye i Dubai azi ko agiye i Bujumbura, ariko kubera amayeri Bishop (Umupasiteri witwa Niyomwungeri Constantin w’i Burundi) yari yarapanze hamwe n’Ubugenzacyaha bw’u Rwanda, Rusesabagina yashidutse ari i Kigali".

Mu kwisobanura, Ubushinjacyaha buvuga ko Rusesabagina atashimuswe bitewe n’igisobanuro cy’ijambo gushimutwa, kuko ngo nta mukozi wa Leta y’u Rwanda wateye umujyi wa Dubai akajya kuzana Rusesabagina.

Umwe mu bashinjacyaha yashingiye ku nyandiko z’abahanga mu mategeko barimo uwitwa Polson na Demot ngo banditse bavuga ko umuntu ashobora gufatwa mu buryo budakurikije amategeko, ariko agafungwa mu buryo bukurikije amategeko.

Umushinjacyaha yakomeje agira ati "Kugira ngo habeho gushimutwa, ni uko umuntu aba yakuwe mu gihugu(A) akajyanwa mu gihugu (B) hakoreshejwe imbaraga, ikindi kandi ni uko abakozi b’igihugu runaka baba bagize uruhare mu kujya kuvogera ikindi gihugu wa muntu abamo, dushingiye kuri ibyo turagaragaza ko uburyo Rusesabagina yageze mu Rwanda bitakwitwa gushimuta".

Ubushinjacyaha buvuga ko Rusesabagina yari avuye i Dubai ajya i Bujumbura kubonana n’abasirikare bakuru b’umutwe wa FLN uregwa iterabwoba, akaba ari na wo Rusesabagina ashinjwa gushinga no gutera inkunga.

Ubushinjacyaha bwakomeje busaba urukiko kumva ubuhamya bwa Bishop Niyomwungeri wavuzwe ko ari we wamuzanye mu Rwanda, ariko Rusesabangina akaba yamwiyamye avuga ko yamureze mu zindi manza.

Rusesabagina akavuga ko uwo muntu adakwiye gutanga ubundi buhamya bwiyongera ku byo yabwiye ubushinjacyaha.

Inkuru zijyanye na: Rusesabagina

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka