Umuvugabutumwa Niyomwungere yasobanuye uko yazanye Rusesabagina mu Rwanda

Umuvugabutumwa Niyomwungere Constantin yavuze ko kuzana Rusesabagina Paul mu Rwanda yabitewe n’agahinda yatewe n’intimba y’abana b’impfubyi ndetse n’abapfakazi kubera ingaruka z’ibitero by’umutwe w’iterabwoba Rusesabagina yayoboraga.

Niyomwungere ubwo yari ageze mu rukiko aje gutanga amakuru
Niyomwungere ubwo yari ageze mu rukiko aje gutanga amakuru

Yabitangaje kuri uyu wa Gatanu tariki ya 05 Werurwe 2021, ubwo yumvwaga n’urukiko mu rubanza ruregwamo Paul Rusesabagina na bagenzi be ku nzitizi yari yatanze y’uko akwiye kurekurwa kubera ko kuba ari mu Rwanda binyuranyije n’amategeko kandi ahari nk’ingwate kuko yashimuswe.

Niyomwungere Constantin akomoka mu Burundi ariko akaba afite ubwenegihugu bw’u Bubiligi.

Avuga ko yamenyanye na Paul Rusesabagina bahuriye i Buruseli mu Bubiligi bahujwe n’inshuti ya Niyomwungere mu mwaka wa 2017.

Ngo Rusesabagina yamusabaga ko yamufasha akamuhuza n’abayobozi mu Burundi kuko ngo aribwo yashoboraga kunga abarwanyi be bari bamaze gucikamo ibice kubera kutumvikana.

N’ubwo yamuhakaniye ariko ngo yamuhuje n’umuntu ukora muri Ambasade.
Icyababaje Niyomwungere ngo ni uko nyuma y’igihe gito yaje kumva kuri BBC ko hari abantu bapfuye mu Rwanda bivugwa ko byakozwe n’ishyaka rya Paul Rusesabagina ndetse n’umutwe w’abarwanyi wa FLN.

Icyo gihe ngo yamwandikiye ubutumwa kuri Whatsapp amwemerera ko ari umutwe ayoboye wabishe. Byamwanze mu nda ngo aramuhamagara kuri telefone amubaza impamvu bahisemo kumena amaraso undi ngo amusubiza ko atababajwe n’abapfuye ahubwo yababajwe n’uko Nsabimana Callixte yabyigambye.

Niyomwungere Constantin
Niyomwungere Constantin

Ati “Ikintu cyatumye ntinya uyu mutama ni ukuntu yambwiye ko atababajwe n’abantu bapfuye ahubwo yababajwe n’uko Nsabimana Callixte yabyemeye kandi ubundi bakabigeretse ku ndongozi (ku bayobozi) z’u Rwanda.”

Iyi mvugo ngo yaramubabaje nk’umukozi w’Imana, atangira kuvugana gake na Rusesabagina ariko ngo afata n’umwanya wo kumwigaho cyane.

Mu mwaka wa 2019 Niyomwungere ngo yaje mu Rwanda mu bihe by’iminsi mikuru ariko ngo mu gihe yiteguraga gusubira mu Bubiligi mu kwezi kwa kabiri, ahamagarwa n’umuntu amubwira ko ashaka kumutuma ku muntu mu Bubiligi.

Ngo yafashe inzira ajya kumwitaba ariko atungurwa n’uko abwiwe ko ari abo mu rwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) bamushaka kandi bamushinja kuba mu mutwe w’iterabwoba wa Rusesabagina.

Niyomwungere ngo yabasobanuriye uburyo yahuye na Rusesabagina ndetse abaha n’amakuru yose. Nyuma y’iminsi itanu ngo nibwo yahawe uburenganzira bwo gukomeza urugendo rwe.

Ajya kugenda ariko ngo yabemereye kuzajya abaha amakuru ya Rusesabagina ku buryo igihe nikigera azafatwa akagezwa imbere y’ubutabera.

Rusesabagina ngo yamusabye kumufasha kugera mu Burundi ariko atanyuze ku mugabane w’i Burayi ndetse no mu bihugu bya Afurika kuko ngo yari yarashyiriweho impapuro zimuta muri yombi.

Rusesabagina ngo yemeye guca i Dubai ariko nabwo yemerewe na Niyomwungere indege yihariye (Private Jet) ndetse Niyomwungere ngo yari yamubeshye ko hari abayobozi mu Burundi bayimukodeshereje.

Niyomwungere Constantin ngo yavuye muri Kenya amara iminsi ibiri i Dubai ariko kuri gahunda yari afitanye n’umukozi wa RIB wari wabashakiye indege ibazana.

Ngo yakiriye Rusesabagina ndetse ntiyatuma baharara ahubwo amusaba ko baruhuka ari uko basoje urugendo bageze i Burundi.

Bageze mu ndege ngo yashatse ukuntu Rusesabagina ataza kumenya amakuru y’aho indege igana aramuganiriza cyane ndetse agera n’aho amusaba ko bakwiryamira mu ndege bakaruhuka.

Agira ati “Tugeze mu ndege namuhinduriye umwanya wo kwicaramo kugira ngo atareba ku kibaho cy’amerekezo y’indege, naramuganirije cyane kugira ngo atumva n’amatangazo ayitangirwamo ngeze aho musaba ko twaryama tukaruhuka arabyemera ndetse aranasinzira yakangutse tugeze hejuru ya Kigali ariko azi ko ari i Bujumbura.”

Rusesabagina ngo yisanze i Kigali yari azi ko agiye i Burundi
Rusesabagina ngo yisanze i Kigali yari azi ko agiye i Burundi

Niyomwungere Constantin avuga ko ibyo kuza i Kigali ari we wari ubiziranyeho n’umukozi wa RIB gusa naho Rusesabagina ngo ntabwo yari abizi.

Niyomwungere avuga ko icyatumye yisabira RIB kumufasha kuzana mu Rwanda Rusesabagina kugira aryozwe ibyaha umutwe w’abarwanyi yayoboraga wakoze ari uko yatewe agahinda n’abana b’impfubyi ndetse n’abapfakazi kubera ibitero by’umutwe yayoboraga.

Ati “Nkibona abana b’impfubyi ndetse n’abapfakazi kubera ibitero by’umutwe wa Rusesabagina numvise ngize intimba nk’umuntu w’Imana wifuza ineza, mpitamo gufasha kugira ngo agezwe imbere y’ubutabera, abantu bagizweho ingaruka n’ibitero bye bahabwe ubutabera.”

Avuga ko ibyo Rusesabagina yamubwiraga ari byo byatumye afatwa kuko Niyomwungere yagenderaga ku byo amubwiye ntamuhakanye ariko na none yaramuhishe intego ye.

Niyomwungere yasobanuye ko Rusesabagina batigeze basengana ndetse nta n’ibyerekeranye n’ijambo ry’Imana bigeze baganira mu gihe cyose bamaranye.

Reba ubuhamya bwa Niyomwungere muri iyi Video:

Inkuru zijyanye na: Rusesabagina

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Rero muntu wi MANA haricyo ngusaba ukwiriye kureka ingendo zo mumahanga mugihugu uvakamo ugume mu RWANDA Kuko satani agira nawe amayeri Menshi niba Ukunda ubuzima bwawe kuko nubona abadiporomate bareka akazi bakaza kumva urubanza rwu mwicanyi Nka Rusesabagina kuko abantu nka bariya bakoresha ibyihebe amarozi .noneho gerageza ukore ikosi yo kuzirwanaho nawe wabaye igihangange kuzana umuntu wakinnye Firime Hotel Rwanda nta munda ukoresheje Wacanze Abazugu bari baragize Rusesabagina igihangange umuhindura ikigarasha none Bakozwe nisoni Ndagubira uburinzi nkubwo abayozi Bahabwa bitabaye into nukurya uri menge

Man power yanditse ku itariki ya: 5-03-2021  →  Musubize

Ntabwo nshyigikiye Rusesabagina kubera ko imana yanga umuntu wese umena amaraso y’abandi.Ariko ndakeka ko iyi ngirwa mukozi-w’imana (pastor) yahawe amafaranga menshi kugirango yemere kumufatisha.Niba koko uyu pastor yakoreraga Imana adakorera inda ye,yari kwigana YUDA wagambaniye Yezu kubera gukunda amafaranga.Muribuka ko Yuda amaze gufata amafaranga bali bamwemereye,yayajugunye mu rusengero,hanyuma ariyahura.N’uyu pastor akwiye kwicuza icyaha cyo GUKUNDA AMAFARANGA,akayasubiza abayamuhaye,hanyuma agasaba Imana imbabazi.Ibi bijye bitwereka ko pastors badakorera Imana,ahubwo baba bishakira ifaranga bitwaje bible n’imisaraba

ndandari johnson yanditse ku itariki ya: 5-03-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka