Maj Habib Mudathiru na bagenzi be barimo gusomerwa

Urukiko Rukuru rwa Gisirikare kuri uyu wa Kane tariki 25 Werurwe 2021 rurafata umwanzuro ku rubanza ruregwamo Maj Habib Mudathiru na bagenzi be 31, nyuma y’umwaka urenga rwari rumaze ruburanishwa.

Mu kwezi k’Ukuboza 2020 nibwo Umucamanza mu Rukiko rwa gisirikare yasoje imirimo y’iburanisha ry’urubanza rwa Major Habib Mudathiru na bagenzi be.

Maj Habib Mudathiru wahoze mu ngabo z’u Rwanda aregwa kuba mu mutwe w’iterabwoba wa Rwanda National Congress (RNC) ufatanyije n’indi mitwe yibumbiye hamwe ikitwa P5.

Maj Mudathiru ashinjwa kuba mu bashinze imitwe y’iterabwoba, gushakisha abarwanyi no kubatoza kugirira nabi ubutegetsi buriho mu Rwanda.

Mu iburanisha, Maj Mudathiru yasabye imbabazi ku cyaha cyo kwinjira mu mutwe w’ingabo utemewe, icyo kuba mu mutwe w’abarwanyi ugamije kugirira nabi ubutegetsi, hamwe n’icyo kugirana umubano n’ibihugu by’amahanga hagamijwe kugirira nabi ubutegetsi bw’u Rwanda.

Yavuze ko yicuza kuba yarabaye mu ngabo z’u Rwanda nyuma agahindukira akaba mu ruhande rw’abarwanya Igihugu aho yagize ati "Ndasaba urukiko guca inkoni izamba".

Icyakora arahakana icyaha cyo kurema umutwe w’ingabo utemewe kuko avuga ko yasanze uwo mutwe warashinzwe kandi ngo nta ruhare afite mu byaha by’iterabwoba.

Ubushinjacyaha buvuga ko Maj Habib ari we wari ukuriye itsinda ry’abo baregwa hamwe 31 barimo Umunya-Uganda umwe ndetse n’Umurundi.

Aba banyamahanga bavuga ko bashowe mu mitwe irwanya igihugu kitari icyabo ariko batabishaka kuko ngo bizezwaga ko bagiye gushakirwa akazi, bakaba basaba ubuhungiro mu Rwanda kuko ngo mu gihe basubizwa iwabo bashobora kugirirwa nabi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka